skol
fortebet

Depite Eugene ngo akurikije ibyo Bishop Rugagi akora asigaje kuzura ‘abapfuye’

Yanditswe: Tuesday 21, Nov 2017

Sponsored Ad

Nyakubahwa Barikana Eugene,umudepite watangaje ko yafashe igihe cye gihagije n’ubwo asanzwe ari umukristu wo muri Gaturika,yazaga mu materaniro yo kwa Bishop Rugagi bucece, agambiriye kureba koko ibivugwa kuri Bishop Rugagi n’ubuhanuzi akora aribyo.
Ubwo Nyakubahwa Barikana yatangazaga ubu bushakashatsi bwe yakoze kugiti cye, yavuze ko koko ururimi rusenya ndetse rukanubaka. Ibi yabitangaje ubwo yari mu gikorwa cyo gutaha ku mugaragaro TV7 cyabaye kuri uyu wa Gatandatu muri Exibution. (...)

Sponsored Ad

Nyakubahwa Barikana Eugene,umudepite watangaje ko yafashe igihe cye gihagije n’ubwo asanzwe ari umukristu wo muri Gaturika,yazaga mu materaniro yo kwa Bishop Rugagi bucece, agambiriye kureba koko ibivugwa kuri Bishop Rugagi n’ubuhanuzi akora aribyo.

Ubwo Nyakubahwa Barikana yatangazaga ubu bushakashatsi bwe yakoze kugiti cye, yavuze ko koko ururimi rusenya ndetse rukanubaka. Ibi yabitangaje ubwo yari mu gikorwa cyo gutaha ku mugaragaro TV7 cyabaye kuri uyu wa Gatandatu muri Exibution.

Depite Barikana yatangiye avuga ko yamaze igihe aza bucece bucece akicara mu iteraniro hagati nk’abandi bose akumva ndetse akanareba ibitangaza Bishop Rugagi akora.

Yagize ati: ” Njyewe ubundi ntabwo ibya Bibilia mbizi cyane,ariko nabonye ibyo Bishop Rugagi byose akora aba ashingiye ku ijambo asoma muri Bibilia ntagatifu, nabonye ahagurutsa abafite ubumuga bakava mu tugare bakagenda, abandi bagata imbago, abandi akabakiza indwara zananiranye, ahubwo wa muganiwe ndabona icyo asigaje gukora ari ukuzura abapfuye nk’uko abivuga, kandi nabyo numvise abisoma muri Bibilia n’ubwo ntahakubwira mu mutwe, ariko narahasomye nanjye. Yemwe Bishop n’ukuri n’umuhanuzi w’Imana tuve mu magambo kuko narabyiboneye. Niyo waba utemera urukwavu,nibura ntiwanabura kwemera ko ruzi kwiruka.”

Honorable Barikana yatangiye anenga abandi bakozi b’Imana "Njyewe ntangazwa cyane n’abandi bakozi b’Imana bari muri iki Gihugu cy’u Rwanda! Kuki namwe mudakora nk’ibyo Bishop Rugagi akora ko nabonye ibyo akora byose abikura muri Bibiliya kandi namwe ariyo mukoresha? Njyewe nabonaga niba koko namwe mwubaha mukanizera Bibiliya imwe n’iyo akoresha, nababaza nti: N’iki mwebwe mubura?Njyewe ndi intumwa ya rubanda, niyo mpamvu nibaza bamwe badaturuka hirya n’abandi bagaturuka hino nk’uko Amatorero arihose ubundi mugakora ibyo Bibiliya mwemera ivuga.”

Depite Barikana yashoje abwira Bishop Rugagi gukomera ,hanyuma agakomeza gukora iby’ubutwari mu gihugu cy’u Rwanda ndetse no mu isi yose. Ati ”Abavuga ntibazabura ndetse n’abaguca intege nabo barahari, ariko njyewe n’ubwo ndi umuyoboke wa Kiriziya Gaturika ndagushyigikiye cyane, ndetse cyane, kuko ibyo ukora sinabyumvanye abandi, ahubwo nabyumvise n’amatwi yanjye mbibonesha n’amaso yanjye."
REBA AMAFOTO:



“Ndabaza abandi bashumba muri hano, Kuki mudakora nk’ibyo Bishop Rugagi akora kandi mbona Bibilia ijambo ry’Imana mukoresha ari zimwe?”




Depite Barikana yari yicaranye na Mayor wa Nyarugenge Kayishime Nzaramba

Ibitekerezo

  • Ibyo Depite avuze birantangaje.Niba waruzi neza Bible,ntabwo wakemera ibyo Rugagi akora.Urugero,mu gihe bishop asaba amafranga abo abwira ko agiye kubakorera ibitangaza,abigishwa ba Yesu bakoraga ibitangaza ku buntu nkuko Yesu yasize ababwiye.Bisome muli Matayo 10:8.Barakubwiraga ngo "pfana nayo mafaranga yawe".Byisomere muli Ibyakozwe 8:18-20.Abigishwa ba Yesu,bagendaga bazura abantu n’abamugaye benshi,babaga bazwi neza mu mujyi.Soma muli Ibyakozwe 8:7-8 uko Petero yabigenje mu mujyi wa Samaria.Ndabaza Depite Barikana:Uzi abamugaye,abapfuye benshi muli uyu mujyi.Natwe turabazi.Haba hari n’umwe uzi Rugagi yazuye cyangwa Kajoliti yahagurukije akagenda?Baliya wabonye yahagurukije,nta numwe tuzi hano muli Kigali.Nabo byitwa ko ahagurukije,ntabwo baba bakize.Mujye mushishoza.
    Depite BALIKANA,niba koko wemera Rugagi,uzatubwire KAJOLITI tuzi neza yakijije.Abamugaye twese tuzi,ni benshi cyane muli uyu mujyi:Kanombe,Gare zose,etc...Kuki nta numwe akiza????

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa