skol
fortebet

Dore bimwe mu bikorwa biteye agahinda bikorwa n’abiyita abakozi b’Imana mu nsengero [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 01, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Bimwe mu bikorwa bikorwa n’abiyita abakozi b’Imana harimo nko kuba babaryamisha hasi bakabakandagiraho ,kubategeka kurisha ibyatsi ,kubategeka kwiyambura ubusa ndetse n’ibindi bifatwa nk’ibikorwa by’urukozasoni .

Sponsored Ad

Abantu benshi bagana insengero kuko bizera ko ari hamwe mu hantu Imana ishobora kugutabarira ikaba yagusubiza kubafite ibibazo ndetse hari n’abagana insegero nk’uburyo bwo kwegera Imana, bakayiganiriza bayibwira ibibazo byabo.

Mubagana insengero hari abizera abashumba babo bakabafata nk’abantu bashobora kunyuzaho ibibazo byabo bikaba byagera ku Mana vuba, aha niho usanga abenshi bahanurirwa ndetse bakabwira ibyo benda kugeraho cyangwa ibigiye kubabaho imbere yabo.

Mu mafoto yagiye agaragara aturutse mubice bitandukanye by’isi hari ayagiye agaragaza abiyita abakozi b’Imana bakora ibikorwa umuntu yakwita urukozasoni, harimo abapasiteri basengera abakristu babahagaze hejuru, babwira abakristu kurisha ibyatsi nk’amatungo ngo nibwo bazabona umugisha uturutse ku Mana

Pastor Daniel Lesego wo mu itorero Rabboni Centre Ministries yasabye abayoboke be kurya ibyatsi nyuma yo gutambutsa ikibwirizwa cyavugagako Yesu yari afite izindi ntumwa ziyongera kuri 12 zigaragazwa na Bibiliya.

Yagize ati, “Habayeho izindi ntumwa ariko ntimwazimenya. Reka Imana iberekeko nubwo zitagaragajwe muri bibiliya ko Imana yari yibikiye undi muntu wo gukora ibishya. Nathanael yari intumwa ariko nta gitabo cyamwanditsweho.”

Yakomeje abwira abayoboke be ati, “Ni muze turye kugirango amaso yanyu abashe kubona, Simoni Petero yaravuze ati, Ngiye kuroba, ntibyari byo. Byatumye agaruko ku isi aho Yesu yamusanze. Ubu nibwo bwoko bw’ibitangaza buzatera benshi kwihana kubera ko ari ubutumwa bunyuze mu bitangaza.”

Uyu ni undi muhanuzi, Umuhanuzi Penuel Mnguni, uyobora itorero ryitwa “End Times Disciples Ministries “ riherereye mu mujyi wa Pretoria muri Afrika yepfo yabwiye abakristu bo mu itorero rye kurya inzoka zikiri nzima , akabahamiriza ko zihita ziba shokora ( chocolate ).

Penuel Mnguni yabwiye iteraniro ati “Dufite ubushobozi bwo guhindura buri kintu kandi kikaba uko tugihinduye kubera ubwo bushobozi twahawe.Ibyo byose dutegeka kandi tukabikora , bigomba kutwubaha kuko tubifitiye ubushobozi.”

Ibi byose nibindi umuntu atarondora ni ibigaragaza ibikorwa by’urukozasoni bisigaye bibera mu nsengero aba bakabikora biyita abakozi b’Imana ndetse aba bagana nabo bakomeza kuba benshi.

REBA AMAFOTO:









Ibitekerezo

  • UMURYANGO.COM murakoze cyane.Mukoze summary y’amarorerwa akorwa na Pastors benshi.Icyo mwibagiwe ni AMASHUSHO yuko barya amafranga y’abantu (icyacumi).Nubwo biyita "abakozi b’imana",imana ibita "abakozi b’inda zabo" muli Abaroma 16:18 .

    ibyo nurukoza sona kbs

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa