skol
fortebet

Dore bimwe mu bintu 5 byavuzwe n’abapasiteri/kazi bo mu Rwanda bogafatwa nk’ ibinyoma bya Semuhanuka

Yanditswe: Thursday 17, May 2018

Sponsored Ad

skol

Mu binyoma byavuzwe n’abapasiteri/kazi bigafatwa nk’ ibinyoma bya Semuhanuka turasangamo Gitwaza wavuze ko yahamagajwe na Papa akamubaza ibibazo 120 , Apotre Rwandamura wavuze ko nta mukene uzakandagira mu ijuru , Pasiteri igiharamagara wavuze ko yahuye n’Imana arayisetsa ndetse n’abandi .

Sponsored Ad

Mu binyamakuru bitandukanye ndetse n’ahandi hantu hahurirwa n’abantu binger zose iyo baganiriye ku madini rubura gica bitewe nuko amadini akomeje kujyenda yiyongera umunsi k’uwundi bityo bigatuma n’bamwe mu bahagararaiye ayo madini bavuga ibintu bitandukanye bamwe bise nk’ ubuhanuzi gusa bimwe bigafatwa nk’ ibinyoma byambaye ubusa ndetse bigakurura impaka ku myemerere y’abantu .

Bamwe mu bayoboke b’amadini avutse vuba biyise abakozi b’Imana mu gihe abandi bo barenze urwo rwego bakiyita Intumwa z’Imana ibi biri mu bikurura impaka aho bamwe babita abakozi b’Imana mu gihe hari n’abandi babita abatekamutwe bitwaza izina ry’Imana ngo babashe gukuramo abantu amafaranga.

Uyu munsi tugiye kugaruka kuba Pasiteri/Kazi bavuzweho n’abayobozi bakuru b’ insengero hano mu Rwanda nyuma bigafatwa nk’ ibinyoma bya Semuhanuka .

1.Gitwaza yavuze ko yahamagajwe na Papa amuhata ibibazo 120

Intumwa y’Imana (Apotre) Paul Gitwaza akuriye Zion Temple Celebration Center ku isi dore ko ari we wanayishinze. Ni umwe mu banyamadini bakunze kugarukwaho cyane mu itangazamakuru gusa benshi bifashe ku munwa ubwo hatangazwaga inkuru y’uko uyu mukozi w’Imana yavuze ko muri 2001 yahamagajwe n’umushumba wa kiliziya gatolika ku isi Papa Yohani Pawulo wa II i Vatikani mu Butaliyani ku cyicaro cya Kiliziya gatolika akamuhata ibibazo bigera ku 120.

2.Apotre Rwandamura yavuze ko nta mukene uzakandagira mu ijuru

Rwandamura Charles akuriye United Christian Church ku isi (UCC), yigeze gutangaza ko abakene batazigera bakandagira mu ijuru bitewe n’uko ari abambuzi n’abajura, bahemuka bashaka amaramuko kandi bakaba batajya batanga amaturo nk’uko bikwiye mu rusengero. Ibi yabivuze mu muhango wo kwimika Bishop Rugamba Albert biturutse ku nyigisho yatangaga zerekeye abantu batajya batanga icya cumi n’amaturo. Yaburiye abari aho ko batazakandagira mu ijuru niba badatanga icyacumi n’amaturo kuko baba bari kwiba Imana kandi akaba nta mujura uzakandagira mu ijuru.

3.Pasiteri Igiharamagara yahuye n’Imana arayisetsa izunguza umutwe imuha n’umuti wa SIDA

Pastor Aline Umuhoza uzwi nka Pastor Igiharamagara ni umuyobozi mukuru w’itorero Ikidendezi Bethesda Banguka Yesu agutabare, rikaba riherere i Kanombe mu mujyi wa Kigali . abantu bakaba bakunze kumwita Umukobwa wa Yesu ndetse benshi bamuzi nka Pastor Igiharamagara ari naryo zina nawe ubwe akunda cyane. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru tariki ya 1 Gicurasi 2016, Pastor Igiharamagara yavuze ko Imana yamwiyeretse mu masengesho yamazemo iminsi 7 ayisaba kujya asengera indwara zananiye abaganga,nuko iza kumuha umuti ukiza SIDA, uwo muti ngo yawuhaye abantu 2 arabasengera barakira. Ikindi nuko ngo Imana yamubujije gukoresha uyu muti kuko ngo abantu bafite inyungu muri iyo ndwara bazamwica .ayisubiza ayibwira ko yakwemera no gupfa ariko Imana ikitwa Imana. Ibyo yasubije Imana ngo byatumye iseka cyane izunguza umutwe imwita Igiharamagara, Umukobwa wa Yesu.

4.Rugagi yatangaje ko azajya azura abapfuye abasanze mu bitaro

Bishop Rugagi ni umuyobozi wa Redeemed Gospel Church mu Rwanda ndetse nawe ari mu bakunze kuvugwaho cyane. Uyu nawe yatangaje ko agiye kujya azura abapfuye abasanze mu buruhukiro bw’ibitaro (morgue). Rugagi yatangaje ibi nyuma yo gutangiza televiziyo y’itorero rye yitwa TV7. Yagize ati “Ubu ngiye guhanura 90 ishire, ntabwo ari nka bya bindi, ku ma Televisiyo y’abandi bambariraga iminota, hoya ubu Televiziyo ni iyacu, nzajya mpanura mpaka. Ubu abantu bagiye kubona Imana nkorera ko ari Imana nya Mana. Abarwayi barakize murabibona, ababuze imbyaro barabyaye, abafite ibimuga imbago n’utugare barabitaye bagendesha amaguru yabo,…. Ubu igitangaza gisigaye ni kimwe ni uko nzajya muri Morgue yo mu bitaro nka Kanombe na CHUK ubundi ngasengera abapfuye bakazuka, bagataha ari bazima.” Rugagi kandi yongeye kuvugwa cyane ubwo yahanuraga ko Shanitah ari we uzaba Nyampinga w’u Rwanda wa 2018 gusa nyuma akavugako yamuhaye yamusabiye umugisha ku Imana kandi ko iyo aza kumubwira ko ashaka kuba Nyampinga byari gukunda .

5.Prophet Sultan Eric yavuze ko abantu basaba Imana imbabazi bazarimbuka

Umuhanuzi Sultani Eric uyobora itorero Zeal of the Gospel church rikorera i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali azwi cyane kubera inyigisho ze zihamya ko abantu badakwiye gusaba Imana imbabazi. Sultan avuga ko ibyaha abantu babibabariwe ku musaraba kandi Imana ikaba yarababariye abantu bariho icyo gihe n’abo mu bihe bizaza. Ngo ibyo bivuze ko iyo umuntu asabye imbabazi Imana aba apfobeje amaraso Yesu Kristo yemennye ku bw’ibyaha bya muntu. Umubajije niba abantu bafite uburenganzira bwo gucumura hagendewe kuri iyo myemerere, Sultan avuga ko atari ko bimeze, ngo abantu bagakwiye guterwa isoni n’agahinda n’ibyaha byabo ariko bagashima Imana yo yatanze umwana wayo ngo ibyo byaha bihanagurwe. Ikindi nuko yamenyekanye cyane ubwo yashyiraga hanze ibiciro byo guhanurira abantu aho umushyitsi yishyuraga ibihumbi 20,000frw mu gihe umusangwa yishyuraga ibihumbi 10,000frw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa