Dore umugambi wa Satani n’impamvu 7 ashaka ko abagore n’abakobwa bambara Amapantalo

Iyobokamana   Yanditswe na: Ubwanditsi 1 22 May 2018 Yasuwe: 4713

Bibiliya, Gutegekwa kwa kabiri 22:5 Umugore cyangwa umukobwa ntakambarane n’umugabo, kandi umugabo ntakambarane n’umugore, kuko ukora atyo wese ari ikizira Uwiteka Imana yawe yanga urunuka.

Si ikintu gishya kwambara amapantalo ku gitsinagore haba inaha mu Rwanda n’imahanga.

Nubwo haba hari impamvu ba nyir’ukuyambara bagaragaza, inyandiko na zo ntizibura kwerura ko kwambara imyenda y’abagabo ku bagore n’iy’abagore ku bagabo ari ikizira mu maso y’Uwiteka.

Umuryango.rw Twifashishije Bibiliya Yera, igitabo Ibihamya by’Itorero n’urubuga amredeemed.com hose hagaragaza ko ari umugambi wa Satani ko abagore n’abakobwa bambara amapantalo.

1.Satani ashaka ko bambara amapantalo kugira ngo babere ibigusha abababona

Imyambaro y’amapantalo myinshi y’abagore ikannye ku buryo ikora ku ntekerezo z’abagabo. Amaso yabo agwa ku bice by’ibanga. Ibi bituma habaho kujya kure mu ntekerezo bikaba intandaro y’icyaha. 1 T 456-458

2. Satani yifuza ko abagore n’abakobwa bambara amapantalo kuko yanga irema

Satani yanga urunuka iremashusho ry’umugabo n’umugore. Ntakunda ubugore (femininity), yifuza ko bwavaho umugabo n’umugore bagasigara bameze kimwe. Nubwo umubare w’abagore n’abakobwa bambara amapanto urushaho kwiyongera ntabwo Imana inezezwa na byo. Kandi n’abagore na bo ni uko ndashaka ko bambara imyambaro ikwiriye bakagira isoni birinda… 1 Timoteyo 2:9

3. Satani ashaka ko wambara ipantalo kuko yanga umuryango wawe

Ahakana ukwera k’ubukwe. Yanga umugambi w’Imana ko umugabo ari we mutwe w’urugo. Ashaka ko n’abagore baba umutwe w’urugo. Azi ko igihe umugore yambaye ipantalo yubahwa n’umugabo, ibi bitera amakimbirane ashobora kuvamo gutandukana (Divorce). Na none kandi birema urujijo mu bana, bakura batabona ishusho nyayo y’umurongo Imana yashyiriyeho utandukanya ibitsina.

4. Satani ashaka ko abagore bambara amapantalo kuko yanga umwimerere w’ibitsina

Ashaka guteza imbere kuryamana kw’abahuje ibitsina. Azi neza ko umugore wambaye ipantalo atera urujijo ku bijyanye n’imibinano mpuzabitsina bigatuma habaho kwiyongera kw’ibyaha. Satani ashaka ko abagabo babonamo abagore iby’imibonano mpuzabitsina aho kubahirwa ubuntu buri mu kuba ari abagore. (4T 460)

5. Satani ashaka ko wambara ipantalo kuko arwanya uruhare rw’Imana muri wowe

Ashaka ko ibyo byavaho maze ugasigara wambara nk’uko abapagani babigira. Ibi bituma abantu bagufata ko utandukanye n’ibyo ubwiriza. Azi neza cyane ko ashobora gukura uruhare rw’Imana mu mibereho y’abagore… bambara amapantalo.

Mu gitabo Ibihamya by’Itorero cy’Icyongereza umuzingo wa 4 urupapuro rwa 634 havuga ko bamwe bambara nk’ab’isi kugira ngo bahindure abatizera, ariko bakora ikosa. Niba koko bafite ukuri kandi bashaka kugumana uruhare rw’Imana, reka kwizera kujyane n’imirimo yabo maze berekane itandukaniro hagati y’Ubukiristo n’Ubupagani. Amagambo, imyambaro n’ibikorwa nibivugire Imana. Hanyuma urwo ruhare rwera ruzagera kuri abo bandi.

6. Satani ashaka ko abagore bambara amapantalo kugira ngo bange inshingano

Ibi yabishyiriyeho gufasha abagore guhakana inshingano bahawe n’Imana yo gukora mu rusengero no kurwanya umugambi wayo.

7. Satani ashaka ko abantu bamuramya

Abagize umuryango wa Satani uhakana ubugore n’abamaze kwemera ibi bose bahurira hamwe bagashimira kandi bakaramya Satani. Imyuka mibi ni yo ishishikariza abagore kwambara amapantalo. Igitekerezo cyaturutse ku Mubi kandi abayemera bose baramuramya nta kabuza. Kwabara ipantalo biha urwaho Satani mu buzima bw’uyambara. 1 T 421

Abashyigikira ibi bose bitwaje ko ari uburenganzira bw’abagore kwambara amapantalo binjira muri iryo shyirahamwe batabizi.

Bibiliya iravuga iti “Aya mategeko ngutegeka uyu munsi ahore ku mutima wawe. Ujye ugira umwete wo kuyigisha abana bawe, ujye uyavuga wicaye mu nzu yawe, n’uko ugenda mu nzira n’uko uryamye n’uko ubyutse” Gutegekwa 6:6-7

Muramutse mushaka kumenya byinshi ku mugambi wa Satani wo kwambara amapantalo ku gitsinagore, mushobora gukoresha igitabo Testimonies for the Church (Ibihamya by’Itorero) umuzingo wa 1,4 n’uwa 5.

Author : Ubwanditsi 1

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble

    murakoze kutugezaho izi nyigisho nukuri imana ibahe umugisha gusa ibi byagakwiye kubera isomo bashiki bacu kuburyo bw’imyambarire kuko aho kugirango imana izaguhane wabireka pe kuko tuziko icyo imana yanze natwe abayemera tukireka kuko satanic gehinom irahari kdi benshi rusufero yamaze kubigarurira mu buryo batazi.murakoze

    May 2018
  • chat_bubble Joanna

    sibyo namba, iki kinyamakuru noneho cyayobye pe, murimo kuyobya abantu rwose, nta hantu na hamwe havugwa ko amapatantaro ari ay’abagabo rwose

    May 2018
  • chat_bubble Jeff

    IBi ntago aribyo rwose. Tujye dutandukanya meaning y’abagabo bambarana n’abagore ndetse no kuba hano havugwa i Panatalon. ubundi se ni hehe dusoma muri Bible ko abagabo bambara amapantalon hanyuma abogore bakambara amajipo n’ibitenge? si bikwiye gusobanura Biblia uko itari cg kugendera kuri sentiment z’uwigisha. Ibi sibyo!!!

    May 2018
  • chat_bubble saiga

    Ubu se ko ibi mutangiye nibiki?ikinyamakuru cyanyu ko twabakundaga mutangiye kuzana inyigisho z u uyobe twageze murusengero?mutandukanye amakuru n inyigisho uwanditse iyi nkuru yatandukiye kuko yazanye imyemerere ye imyumvire ye kdi si yo dukeneye ahubwo azadutumire murusengero hano dukeneye kumenya amakuru ahu wo iyo ushyiraho amapantaro agezweho twari kugushima.

    May 2018

Inzindi nkuru

"Gukora ikintu mu gihe cyacyo ni umuyoboro w’ubutsinzi": Rev./Ev. Eustache...

Uyu munsi nabateguriye inyigisho ifite umutwe ugira uti:" Ukwiriye kwitoza...
18 March 2019 Yasuwe: 680 0

Ikigo gishinzwe gushyingura abitabye Imana muri Afurika y’Epfo kigiye...

Ikigo gishinzwe gushyingura abitabye Imana muri Afurika y’Epfo cyatangaje ko...
27 February 2019 Yasuwe: 5314 0

Bamwe mu bo bafungiye insengero i Kigali bari kuvumba iz’abandi

Zimwe mu nsengero zafunzwe kubera kutuzuza ibisabwa ba nyirazo batangiye...
26 February 2019 Yasuwe: 961 0

Pasiteri Magaya yatawe muri yombi azira ubutubuzi burimo n’imiti ivura...

Walter Magaya w’imyaka 35 watawe muri yombi yiyitaga Umukozi w’Imana, ubu...
6 February 2019 Yasuwe: 2197 3

Jeannette Kagame ari bugeze ijambo mu barimo Donald Trump mu masengesho yo...

Jeannette Kagame, Umufasha wa Perezida w’ u Rwanda ari mu ruzinduko rw’...
5 February 2019 Yasuwe: 1978 0

Amafoto Yaciye Ibintu:Apotre Masasu yasomanye n’umufasha we mu rusengero...

Nsengimana Vincent de Paul Umuyobozi wa Power of change Ministries avuga ko...
4 February 2019 Yasuwe: 8919 3