skol
fortebet

DUTERE INTAMBWE TWINJIRE MU MASEZERANO – Rev/Ev Eustache Nibintije

Yanditswe: Saturday 27, Apr 2019

Sponsored Ad

Umukozi w’Imana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko Imana yamuhaye uyu muhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugirango agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa niki.

Sponsored Ad

Uyu munsi yaduteguriye inyigisho yahaye umutwe ugira uti:” Dutere intambwe Twinjire mu Masezerano”.

Abaheburayo 6:12: “Kugirango mutaba abanebwe, ahubwo mugere ikirenge mu cy’ abaragwa amasezerano babiheshejwe no kwizera no kwihangana.”

Birashoboka ko hari ikintu kitambitse imbere yawe kimeze nk’ igikuta kugirango ntubashe gutambuka ngo ugere ku isaha y’ Imana ndetse n’ahantu Imana yateganyije guhura nawe ngo igutabare cyangwa igusohoreze amasezerano.

Ariko muri akakanya I jambo ry’ Imana riraduhamagarira gutambuka buhoro buhoro mu kwizera ndetse no kwihanganira ibyo byatangiye kutubuza amahoro mu mutima ndetse bikaba byatangiye kwangiza ibindi bintu byo mu buryo bw’ umubiri.
Hagurukana nanjye dutangire tuzenguruke urwo rukuta rwa Yeriko mukwizera turabona Malayika w’Imana waje kugutabara.

Ariko mbere y’ uko dutangira banza wumve amabwiriza ya Malayika watumwe n’ Imana yacu kuturwanirira.

Wibuke ko Malayika yabwiye Yosuwa kubanza gukwetura inkweto bivuga kubanza kuvana ibyo Satani amaze kubiba mu mitima yacu ndetse n’uburyo twari tugiye kurwana iyo ntambara Kugirango tubashe kuva muri ibyo bibazo.

Igihe cyose tugomba kumenya ko iyo ugiye gutabarwa Cyangwa kubona icyo wihanganiye igihe kirekire, Satani arwana akoresheje imbaraga nyinshi Kugirango aguhagarike kugera muri uwo mwanya cyangwa aho hantu.

Haguruka dusabe Imana kutwongerera imbaraga zo kwizera no kwihangana kuko zidushoboza kugera aho dukwiriye kugera maze twakire ibyo twasezeranijwe, twakire ibisubizo byacu.

Reka ntitube nk’ abana b’ abayisraheli bo mu isezerano rya kera aho bari hafi yo kugera mu gihugu cy’amasezerano maze bagatangira guterana amagambo ubwabo muri urwo rugendo rwabo, bigaya ko batahagera kandi ko bo bameze nk’ inzige imbere y’ abantu baho, ko badashobora kubarwanya. Yego ibyo bigutesheje umutwe birakomeye k’ umwana w’ umuntu wambaye umubiri ariko dutere intambwe ijya imbere mu kwizera no kwihangana.

Mureke dukurikize urugero rwa Kalebu na Yosuwa maze tubwire Mose duti “ Turabashoboye tuzabanesha reka tugende”.

Nidutumbira Imana kandi tugasobanukirwa urukundo idukunda, Imbaraga ze, Imbabazi ze n’Impuhwe ze turabona Malayika we watumwe kudutabara maze tubone ukuboko kwari ukw ’ Imigisha mu buzima bwacu kandi iratuyobora no mu gihugu cy’ amasezerano aho tuzabana nayo iteka, kandi tukabaho mu mahoro n’ umunezero bidashira.

Imana idutabare kandi igendane nawe ikubashishe gutera intambwe ujya imbere.


Ubu butumwa ni inyigisho zikomoka mu ijambo ry’Imana utegurirwa kandi ukagezwaho na Rev./Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za America.
Tel/Whatsapp: +14128718098
Email: [email protected]

Ibitekerezo

  • Imana yaduhaye AMASEZERANO menshi.Urugero,yadusezeranyije Ijuru Rishya n’Isi nshya" muli 2 Petero 3:13.Nkuko Imigani 2:21,22 havuga,Ku munsi w’imperuka "Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira".Abandi Bible yita Abera bavugwa muli Daniel 7:27,bazajya mu Ijuru.Nkuko Ibyahishuwe 5:10,abo bazajya mu ijuru bazategeka Isi nshya izaba paradizo.Niyo mpamvu buri giha Bible ivuga "Isi nshya n’Ijuru rishya".Muli iyo si izaba Paradizo,ibintu byose bibi bizavaho.Harimo Indwara n’Urupfu nkuko Ibyahishuwe 21:4 havuga.Abantu bazarokoka Imperuka,bazaba bakina n’Intare,Inzoka,etc...nkuko Yesaya 11:6-8 havuga.
    Irindi SEZERANO rikomeye Imana yaduhaye,nuko ku munsi wa nyuma izazura abantu bayumvira nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6:40.Niba ushaka kuzaba muli Paradizo,reka kwibera mu byisi gusa,ahubwo ubifatanye no gushaka Imana cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa