skol
fortebet

Facebook y’umuhanuzi Nsabimana yinjiriwe n’umuntu utazwi maze yandika amagambo atari meza kuri Gitwaza

Yanditswe: Monday 01, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Prophet Nsabimana Bosco uyobora itorero rya Patmos of Faith yavuze ko hari umuntu wamwinjiriye mu mabanga y’urukuta rwe rwa Facebook akandika amagambo akomeye anenga Apôtre Dr Paul Gitwaza bitewe n’ ijambo yatangaje avuga ko nta muhanuzi umuruta mu Rwanda no muri Afurika.

Sponsored Ad

Mu cyumweru gishize ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru hacicikanye inkuru n’ubutumwa bunenga Apôtre Dr Paul Gitwaza kubera ijambo yatangaje avuga ko nta muhanuzi umuruta mu Rwanda no muri Afurika.

Muri icyo gihe cyo gucicikana k’ubutumwa bunenga Apôtre Dr Paul Gitwaza, nibwo ku itariki 24 Nzeri 2018 hakwirakwijwe ubutumwa buvuye kwa Prophet Bosco Nsabimana akoresheje konti ( account ) ye ya facebook burimo amagambo agira ati:

“Ndababaye kubw’ intumwa y’ Imana Dr Paul Gitwaza, ntabwo abahanuzi b’Imana tugira competition (amarushanwa). Twubaha abatubanjirije na ho ubwibone n’agasuzuguro n’amagambo adakwiye yagaragaje ntabwo akwiriye, ndasaba ko ahubwo abahanuzi bagenzi banjye twasengera uyu mukozi w ‘Imana kuko ibyo yavuze ni nko kwicukurira imva. Apôtre Dr Gitwaza yaracitswe pe! Asabe imbabazi abatuye isi n’ijuru ko yacitswe. Ni ubwishongozi, ni ubwirasi ni ubushotoranyiiii !!!”

Ubu butumwa bukomeza bugira buti: “Buri wese afite ibigwi mu buryo bw’impano z’Imana, ntabwo dufite ibigwi mu kwigereranya n’abatuye isi kuko dukorera Imana ku kigereranyo kitari icy’umuntu, nubikoze aba akoze amakosa. Eliya yavuze ayo magambo Imana iramuseka imubwira ko hari ibihumbi birindwi bitamfukamiye bayari (1 Abami 19: 14, 18).”

Nyuma yo gutangaza inkuru kuri ubu butumwa bwa Prophet Bosco Nsabimana, abantu benshi bagize icyo bavuga kuri iyo nkuru (comments) banenze Bosco ko atari akwiye kubwira Gitwaza amagambo akomeye atyo ayanyujije mu kinyamakuru.

Nyuma y’iminsi ibiri inkuru yanditswe, ni bwo Bosco yabwiye umunyamakuru wa IBYISHIMO ko atari we wamwandikiye ahubwo ko ari umuntu winjiye mu mabanga ye maze yandika biriya twavuze haruguru akoresheje account ye.

Ati: “Ntabwo nigeze nandika amagambo yasohotse mu kinyamakuru IBYISHIMO ku nkuru yavugaga kuri Apostle Dr Gitwaza. Si ko biri, sinshobora guhagurukira uwasizwe mvuga amagambo nk’ariya akakaye adafite icyo yungura,…”

Bosco yatangaje ko yamaze kugeza ikibazo cye ku nzego zishinzwe iperereza ngo zikurikirane uwamwinjiriye mu mabanga ya Facebook ye.

Ati: “Twitabaje inzego zibishinzwe, umuntu yagiye mu mabanga (in box) yacu ya messenger yandikamo ibyo ashaka ku nyungu ze, hari n’ibindi birenze ibi ariko turi gusaba ko urwego rubishinzwe rubidukurikiranira kandi byatangiye.”

Prophet Bosco Nsabimana yari amaze igihe kirekire ari inshuti kuri facebook n’umunyamakuru yandikiye ndetse bari basanzwe baganirira kuri urwo rubuga ndetse akanahamuhera n’amakuru.

Nkuko bigaragara mu kiganiro kitari gito Umunyamakuru wacu yagiranye na Prophet Bosco , yanamuhishuriye ko ari muri leta zunze ubumwe z’America akomeza gusaba ko Gitwaza yasaba imbabazi abatuye isi n’ijuru.

Gusa kuri iyi nshuro ngo ubutumwa bunenga Gitwaza si we wabwanditse. Dutegereje kumva ibisubizo Prophet Bosco azahabwa n’abo yagejejeho ikirego tukamenya niba uwo avuga ko yamwinjiriye yaba yarabonetse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa