skol
fortebet

"FATANYA N’ ABANDI MU GUFASHA ABAKENEYE GUFASHWA BIKUVIREMO KWANDIKA ANDI MATEKA": Rev./Ev. Eustache Nibintije

Yanditswe: Friday 10, May 2019

Sponsored Ad

Umukozi w’Imana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “Nibintije Evangelical Ministries” yigisha ijambo ry’Imana nkuko Imana yamuhaye uyu muhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro.

Sponsored Ad

Uyu munsi yateguye inyigisho yahaye umutwe ugira uti” Fatanya n’abandi mu gufasha abakeneye gufashwa bikuviremo kwandika andi mateka”.
Umubwiriza 4:12: “Umuntu naho yanesha umwe, ababiri bo bamunanira, kandi umugozi w’ Inyabutatu ntucika vuba.”

Umunsi umwe narindi kureba umukino wa Basketball kuri TV, nubwo ubusanzwe njye nkunda umukino w’umupira w’ amaguru ( soccer).

Gukunda uwo mukino ni ngombwa kuko nawuboneyemo umugisha mu bihe bigiye bitandukanye ( guhabwa amafranga umukino urangiye mu kibuga, aho nigaga muri High School ( ETO, IJW) ntabwo naryaga ibiryo nkibyabandi banyeshuri. Ikigeretse kuri ibyo no kuba ndi hano ntuye nabwo mbikesha ku menya gukina uwo mukino).

Ngarutse ku nkuru yacu, ubwo narindi kureba uwo mukino wa Basketball amakipe yose yari yihagazeho kuko wari umukino wanyuma( Final) abagomba gutsinda uwo mukino bagombaga gutwara igikombe.

Bigeze ku munota wanyuma Kugirango umupira urangire abatoza b’ayo makipe bari bacanganyikiwe. Byagezeho umwe muri abo batoza agenda yiruka ari kuruhande mu gihe umwe mubakiniye ikipe ye afashe umupira. Hasigaye nk’ umunota umwe kugirango umupira urangire azakubwira ufite umupira n’ ijwi rirenga ati”DOUBLES”. Muri uwo mwanya abo bari bahanganye bari bafashe bagenzi be umwe ku wundi.

Ubwo wa mukinnyi akurikije ibyo umutoza we yari ari ku mubwira yahise awujugunya muri paniye yinjiza igitego, baba batahanye intsinzi.

Solomoni nawe mu gitabo cy’ umubwiriza kuri icyo gice nawe aratugira inama ko mugukorera hamwe dufashanya mu gihe cy’ ibibazo tugenda duhura nabyo cyangwa no mu yindi mirimo bitanga umusaruro uhagaje. Nababwiye ko gukina umupira byangejeje hano;
Umunsi umwe nari ndi ahantu bakina umupira w’ amaguru wari wahuje ikipe y’ Umuryango wari ushinzwe gufasha abo bantu yakinye nabo mu muhango wo gusezeranaho kuko Imirimo yabo yari irangiye.

Ubwo bari ku kibuga cy’ umupira iyo kipe y’ Uwo muryango waje kubura umuntu ubakinira mu izamo( umuntu uba uri gutangira imipira mu izamu ibitego ntibyinjire akoresheje amaboko).

Mu gihe bari kumushakisha nahise mbabwira ko nkiri agasore nari umuhanga mu gukina kuriyo number ya 1( mu izamu). Ubwo nabemereye kubafasha, Usibye ko badutsinze ibitego byinshi kuko umukino warangiye badutsinze ibitego 5 -0.

Umupira urangiye umukuru w’ uwo muryango yarampamagaye arambwira ati” wakoze kuko bari kudutsinda ibitego nki 100, ansaba kuzajya kuri office(kubiro) yabo umunsi ukurikiyeho Kugirango bampe impano bangeneye.

Bwarakeye njyayo, uwo munyamerika ambaza niba nifuza kujya kuba muri America, ntaramusubiza mu mutima naravuze nti “ Ayo magambo ntabwo ari ayawe Ahubwo ufite umuntu uri kuyakuvugisha muri Wowe “ maze ambaza n’ utundi tubazo tujyanye n’ibyo amaze kumbwira kandi ko ngomba gutegereza. Kuva uwo munsi kugeza igihe nurira indenge byafashe umwaka wose.

Wa mutoza w’ ikipe ya basketball ndetse na Solomoni wanditse igitabo cy’ Umubwiriza batwereka umusaruro wo gufashanya n’ abandi mu murimo runaka ko ari uburyo bwiza bwo guhangana n’ ibibazo tugenda duhura nabyo mu mibereho yacu ya buri munsi.

Ejo hashize nohereje ubutumwa bugufi ku abantu bakurikirana inyigisho zacu za buri munsi dukoresheje WhatsApp na Email ariko biyandikishije, bafite inshingano yo gusengera uwo murimo w’ Ivugabutumwa.

Ubwo nababwiye ko hari ikibazo cyihutirwa cy’ umuntu ( Emergency) kandi kikaba kigomba kumara amasaha 3 gusa tugisengera Kugirango tubashe gufasha uwo mugenzi wacu, bahise bansuza ko biteguye. Twarabikoze kandi Imana hari icyo yakoze kuri uwo muntu.

Nyemerera wowe uri gusoma kino cyigisho,

Imana ishyira abantu imbere yacu Kugirango tubafashe kandi muri uko kubafasha natwe badufashe mu ntambara tugenda duhura nazo mu buzima.

None, Ninde wigeze kugufasha cyangwa wigeze gufasha mu gihe cy’ibibazo?

Ninde uri gutekereza gufasha kubijyanye n’ inkunga runaka cyangwa amagambo amwongerera imbaraga mu bugingo? Wibuke ko icyo ufashije umuntu cyose gihindura ubuzima bwe kandi bigatuma yandika amateka mashya y’ ubuzima bwe.
Imana iguhe umugisha…!

Ubu butumwa ni inyigisho zikomoka mu ijambo ry’Imana utegurirwa kandi ukagezwaho na Rev. / Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Tel/Whatsapp: +14128718098
Email: [email protected]

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa