skol
fortebet

Gaby Ingabire Kamanzi yahishuye ko atakorana indirimbo n’umuhanzi utaririmba indirimbo zo guhimbaza Imana[VIDEO]

Yanditswe: Tuesday 17, Sep 2019

Sponsored Ad

Gaby Irene Ingabire Kamanzi ni umuhanzikazi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, akaba yarabitangiye kuva akiri muto aho yakurikiraga Papa we agiye kuyobora Korali nawe akajyana nawe,nubwo yari muto cyane ariko ahamya ko yafataga m umutwe vuba indirimbo izarizo zose.

Sponsored Ad

Amaze kwakira Agakiza, yisanze ari umuhanzi ugomba kurokora benshi binyuze mu butumwa bwiza akoresha aririmbira Imana. Uyu muhanzikazi wamamaye ku izina rya Gaby Kamanzi yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo Amahoro yafatanyije n’uwitwa YoungTone, Nzahora nshima, Arankunda nizindi nyinshi.

Mu kiganiro yagiranye na DC TV RWANDA,uyu muhanzikazi ukunzwe n’abatari bake, yaje guhishura ko atakorana indirimbo (Collabo) n’umuhanzi uririmba indirimbo zisanzwe (Secural music) kuko kuba badahuje imyemerere batakorana indirimbo.

Ati"Wenda hari igihe navuga ibi abantu bakavuga ngo ndiyemera, gusa njye nuko umutima wange utabinyemerera, kandi biterwa n’imyizerere ya Buri muntu, gusa nkeka ko nk’umu-kirisitu cyangwa umuhanzi uririmba indirimbo zo guhimbaza hari imyizerere uba ufite,ubwo nkoranye indirimbo n’Uwo tudahuje imyemerere mu mutima wanjye numva nta mahoro bimpaye.

Gaby Kamanzi kandi yahishuye ko azi bamwe mu bahanzi baririmba indirimbo zisanzwe, nubwo atajya akurikira umuziki usanzwe cyane, ariko hari amwe mu mazina nka Bruce Melody, Charly na Nina na King James nabandi.
REBA IKIGANIRO KIRAMBUYE GABY KAMANZI YAGIRANYE NA DC TV RWANDA

Ibitekerezo

  • Ngewe nahoze nkuriye Korali mu idini.Ibyo bita ngo ni "indirimbo z’imana",ntabwo ari byo.Kubera ko ibyinshi bavuga muli izo ndirimbo akenshi bitaba bihuye n’ibyo Bible ivuga.Kuvuga ko uri umukristu nyamara utazi neza bible,ni ikosa rikomeye.Kubera ko ukora ibyaha utazi ko ari ibyaha.Urugero,abitwa abarokore bararirimba ngo :"IWACU NI MU IJURU".Nyamara bible,muli Imigani 2:21,22,havuga ko "Intungane zizaguma hano ku isi",ababi bagakurwa mu isi.Urundi rugero,baririmba ko Imana yacu ari Yesu.Nyamara Yesu ubwe yigishaga ko Imana isumba byose ari SE wenyine,kandi ko SE amuruta nkuko Yohana 14:28 havuga.

    Komerezaho rata Gaby uri mumurongo mwiza wo gukorera Imana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa