Gitwaza yatanze ubuhamya by’uburyo yakijije Umugabo warangariraga amabuno y’abandi bagore kandi yicaranye n’uwe

Iyobokamana   Yanditswe na: Muhire Jason 24 October 2018 Yasuwe: 1831

Ubwo yigishanga imbaga y’Abakiristo mu itorero rya Zion Temple, umuyobozi waryo, Ap. Dr Paul Gitwaza, yabagejejeho ubuhamya bw’umugabo watwawe n’irari ry’abagore, kugera aho abarangarira ari kumwe n’uwe.

Ap. Gitwaza avuga ko bibabaje kandi biteye agahinda kubona umugabo atwarwa n’irari ry’abagore kandi afite uwe, agatanga urugero rw’umwe wabonaga abakobwa cyangwa abagore atwaye imodoka, kubera kubarangarira akisanga yagonze.

Yagize ati “umugore yari yahukanye noneho umugabo araza arantabaza, arambwira ngo ‘ngarurira umugore’, yari umugabo w’icyubahiro, umugore yaragiye yifungirana mu nzu azimya amatelefone yose, hashize iminsi itatu umugore aratelefona abaza uko abana bameze, noneho umugabo agwa kuri ako gatelefone, arakampa ngo njyewe ntelefone.

Natelefonnye wa mugore aranyitaba, ndamubwira nti ‘ndagukeneye’, noneho arambaza ati ‘none se umugabo wanjye yakubwiye? Ndamubwira nti ‘yambwiye ariko ndagushaka’ ariko arambwira ati ‘kubera ko nkubaha ndaje’ ahageze umugabo araza turicara.

Bombi baraje turicara, umugore yambwiye ikintu ati ‘uyu si umuntu, uyu si umuntu, iyo atwaye imodoka, yenda kugonga ibintu byose, iyo atwaye imodoka abona umukobwa akarangara kandi ndi kumwe nawe[ Gitwaza araseka cyaneeee], noneho ndahindukira mbaza umugabo nti ‘ni byo? Noneho aransubiza ati ‘Biranshika Vraiment [Gitwaza n’abandi baraseka cyaneeee]”.

Ap Gitwaza akomeza avuga uburyo yabasengeye anabasaba gusubirana, Ati “Noneho nza kubasengera, ndabinginga, ibintu nk’ibyo, gupfundipfundika, noneho mwemerera ko umugabo ngiye kumushyira muri delivuransi, ibintu nk’ibyo,… noneho umugore ati ‘sawa ngarutse mu rugo’.

Umugabo naramubajije nti ‘mbwara pe, niyo ugiye gusamba, ntabwo wabona abagore ngo wihangane utwaye imodoka ngo umenye ko uri kumwe n’uwawe, arambwira ati ‘ni ukuri, si menya ukuntu na njye naharebye, noneho ngo hari umunsi umwe yabonye umukobwa ngo aravugiriza cyane ngo yuyuyuuuuu [Gitwaza aravugiriza, abantu baraseka cyaneeee]”.

Ibyago yagize, ahindukiye asanga umugore we niwe umwicaye iruhande, yahise agonga buridire, umugore aramubwira ati ‘winyica, vugiriza ariko tugere mu rugo amahoro’ ni ibintu bibabaje, ni ibintu bibabaje cyane, n’uko umugabo ndamusengera, ndamubwira nti ‘noneho nuzajya ureba umukobwa rimwe, uzajye urekayo ubwa kabiri, niyo myitozo nagiye muha, namusengera”.

Namusubirishijemo imigani ivuga ngo ‘unezezwe n’iriba ryawe inshuro 21 ku munsi, agira ati ‘nezezwe n’iriba ryanjye, nezezwe n’iriba ryanjye,… nuko arabikora hashize iminsi 21 aragaruka ubwo twanamukoreraga delivuransi, bukeye mubwira kwatura ko umugore we ariwe mwiza kurusha abandi bose.

Ariko ubu ndashimana Imana, ko ibyo aribyo byose ubu,…. Yarambwiye ati ‘kuva cya gihe ariko wenda hari igihe nshikwa nkareba ariko ngaruka vuba’.

Arakomeza avuga ko hari abataha bisize uduparufe atavuye mu rugo yiteye, kwitaba telefoni agasohoka wamusohokaho agakupfa,… ko ibyo byose ari bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko uwo mwashakanye arimo kugusa inyuma, agatanga inama ku bashakanye kumva ko uwo mwashakanye akunejeje 100% kurusha abandi bose waba utekereza.

Author : Muhire Jason

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Kalinda

    Bwana Gitwaza rwose iyi wenda yaba ari imfashanyigisho, ariko ntaho bihuriye nukuri rwose, mwagiye mureka kwifatira abantu koko, bigaragara ko ari inkuru yahimbwe yo gukurura amarangamutima yabakwijyaniye.

    2 months ago

Inzindi nkuru

Polisi yataye muri yombi uyu Mupasiteri n’umufasha we bazira kugurisha...

Pasiteri TITO Wats wo mu gihugu cya Zimbabwe yatawe muri yombi hamwe...
29 December 2018 Yasuwe: 5489 1

NTIBISANZWE:Amaze imyaka 18 yose yaribye Ubupadiri none yavumbuwe

Kiliziya gatolika mu Gihugu cya Espagne ivuga ko yirukanye umupadiri wo mu...
26 December 2018 Yasuwe: 4798 1

Nawe ushobora kwibaza impamvu abakirisitu b’iki gihe bizihiza Noheli ariko...

Umunsi ukurikira Noheli, (Boxing Day) ni umunsi ufatwa nk’ikiruhuko mu...
26 December 2018 Yasuwe: 880 1

Amafoto anogeye ijisho agaragaza ukuntu Noheli yizihijwe hirya no hino ku...

Kuri uyu wa Kabiri,Taliki ya 25 Ukuboza 2018, nibwo isi yose yizihije...
25 December 2018 Yasuwe: 2943 0

Imana ntigira uruganda icuriramo amafaranga-Apotre Paul Gitwaza

Apôtre Dr Paul Gitwaza arashishikariza abakirisito gusenga ariko bagasenga...
17 December 2018 Yasuwe: 2949 2

Umupasiteri ukomeye yaciye ibintu kubera imitoma yateye Nyampinga Mutesi...

Umukozi w’imana Rev. Kayumba Fraterne usanzwe ari n’umuraperi, yaciye ibintu...
7 December 2018 Yasuwe: 3344 0