Umugabo yavuze ko asenga Donald Trump nk’ imana ishobora byose [AMAFOTO]

Iyobokamana   Yanditswe na: Muhire Jason 29 June 2018 Yasuwe: 612

Umuhinde witwa Bussa Krishna yafashe ifoto ya Donald Trump ayishyiramu kazu amaze imyaka itatu amusenga inshuro nyinshi ku munsi.

Bussa Krishna ukomoka mu Buhinde,amaze imyaka itatu aramya Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, nk’imana ye, akitwaza ifoto ye ndetse akamusenga inshuro nyinshi ku munsi.

Krishna w’imyaka 31 atuye ahitwa Telengana mu Mujyi wa Hyderbad uri mu Majyepfo y’u Buhinde. Yemera cyane Trump guhera ubwo yatangizaga icyo yise ‘kongera gusubiza Amerika ubudahangarwa’.

Yatangije paje ya Facebook yo gusangiza abantu urukundo afitiye Trump, maze mu buryo buhoraho agashyiraho amafoto n’amashusho ye arimo kumuramya ahantu hiyubashye yamwubakiye.

Nk’uko ikinyamakuru 9News dukeshya iyi nkuru cyabyanditse cyavuze ko Krishna avuga ko abaturanyi be bamwita umusazi,aho bamugira inama yo kujya gushaka umuhanga mu bijyanye n’imitekererezeakamuvura ariko we we ntabikozwa ababwira ko ari muzima kandi ibyo akora abizi neza.

Yagize ati “Nababwiye ko ntamukeneye na gato kuko ari imana yanjye kandi nkaba ntewe ikibazo n’ibyo abandi bavuga. Ndateganya kumwubakira ingoro mu mezi nk’atatu kugeza kuri atandatu.”

Umwe mu baturanyi yavuze ko Krishna agenda mu nzira hafi y’urugo rwe avuga ngo ‘Trump ni Imana yanjye, ni umutima wanjye. Ndamukunda cyane, nzakomeza kumuramya’.

Uyu mugore witwa Sathyalakshmi yagize ati “Mubona buri munsi aramya ifoto ya Trump, ababyeyi be bavuye mu nzu ye ubu babana n’abavandimwe babo. Ibi ntabwo byigeze bimubuza gukomeza kumuramya. Aho agiye hose atwara ifoto ya Trump. Yaba agiye guhaha cyangwa kugura ikintu runaka, atwara ifoto ye.”

Ku rukuta rwa Facebook rwa Krishna huzuye ibitekerezo by’abantu bamushyigikiye mu gikorwa cyo kuramya Perezida wa 45 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.

Author : Muhire Jason

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Pasiteri Akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umugore wubatse ndetse...

Umupasiteri wo muri Nigeria witwa Timothy Ngwu kuri uyu wa Mbere. yatangiye...
17 July 2018 Yasuwe: 2078 0

Mba nshaka abafite za miliyoni ngo baze mu rusengero ariko sindababona –...

Umushumba mukuru w’itorero Redeemed Gospel Church, Bishop Innocent Rugagi...
10 July 2018 Yasuwe: 2354 1

Birababaje! Pasiteri yirukanye ku ruhimbi umusore ufite ubumuga aho...

Umupasiteri witwa David Owuor uhagarariye itorero rya Holiness Ministries...
9 July 2018 Yasuwe: 1197 0

Abakobwa 3 barashinjwa gusambanya umupasiteri ku ngufu

Ikirego cy’abakobwa batatu bo mu gihugu cya Zimbabwe cyagejejwe imbere...
6 July 2018 Yasuwe: 2539 0

Hashinzwe idini rivugako abasinzi bose bazabona ijuru

Muri Afurika y’Epfo hashizweho idina riyobowe na Bishop Tsietsi rivugako...
29 June 2018 Yasuwe: 1411 0

Umugabo yavuze ko asenga Donald Trump nk’ imana ishobora byose...

Umuhinde witwa Bussa Krishna yafashe ifoto ya Donald Trump ayishyiramu kazu...
29 June 2018 Yasuwe: 612 0