skol
fortebet

Hari abantu bagushijwe no kumva ko Bishop Rugagi ashaka kugura indege

Yanditswe: Friday 25, May 2018

Sponsored Ad

skol

Umushumba mukuru wa Redeemed Gospel Church yavuze uburyo hari abantu bagushijwe nuko bumvise avuga ko ashaka kugura indege, abibutsa ko mu kwizera ntakidashoboka kandi ko mu gihe umuntu akiri munsi y’izuba ibintu byose biba bigishoboka.
Ibi yabitangaje ubwo yari ari mu Bubiligi, mu ruzinduko yagiriyeyo ku itariki 18, 19 na 21 Gicurasi 2018.
Bishop Rugagi yanavuze ku bantu bajya bamuvuga nabi bavuga ngo ni umuntu uvumbutse vuba batazi iyo aturutse ariko we akavuga ko amaze igihe akora (...)

Sponsored Ad

Umushumba mukuru wa Redeemed Gospel Church yavuze uburyo hari abantu bagushijwe nuko bumvise avuga ko ashaka kugura indege, abibutsa ko mu kwizera ntakidashoboka kandi ko mu gihe umuntu akiri munsi y’izuba ibintu byose biba bigishoboka.

Ibi yabitangaje ubwo yari ari mu Bubiligi, mu ruzinduko yagiriyeyo ku itariki 18, 19 na 21 Gicurasi 2018.

Bishop Rugagi yanavuze ku bantu bajya bamuvuga nabi bavuga ngo ni umuntu uvumbutse vuba batazi iyo aturutse ariko we akavuga ko amaze igihe akora umurimo w’Imana ndetse ngo uwashaka kumunya ibye neza yajya kubaza abanya Ruhango aho yatangirije itorero Redeemed Gospel Church.

Ati: “Umuntu akakubwira ngo wirirwa mu bantu bavumbutse vuba? ujye ubabwira ngo ntabwo umuzi cecekaaa!! Uhaze ibirayi! Nushaka kumenya Rugagi njya mu Ruhango, hakoretse ibitangaza byinshi, bazanaga abantu mu ngombyi babavanye za Nyanza na za hehe ariko nta buryo bwo gufotora twari dufite, icyakora hari abahamya babyo.”

Yavuze ko abantu nk’abo baba bafite amashyari, ngo bameze nk’ababona umuntu yaguze imodoka ihenze bagatangira kwibaza ho ayikuye kandi igihe yari akennye ntawamwitwayeho ari na ho yahereye yibutsa abagushijwe nuko yavuze ko azagura indege ko mu kwizera nta kidashoboka.

Ati: “Ejo mu gitondo nibakubona utangiye kugendera muri Limosine bati ariko uriya avumbutse he? ariko mu gihe cy’inzara babaga he? Nigeze kuvuga ko nshaka kugura indege ariko hari abantu byagushije benshi, kandi nizeye ko nzagura indege ariko bigushije abantu. Kwizera ni ubuntu!”

Bishop Rugagi yavuze ko yizeye adashidikanya ko azagura indege nubwo atarayigura kuko ngo icyo ni cyo gisobanuro cyo kwizera. Kwizera ngo abantu bakwiye kumenya ko ari ukwemera ko ibyo utabona ari ukuri (Abaheburayo 11:1).

Bishop Rugagi avuga ko umuntu wese ukiriho, aba ari umukandida wo gukorerwa ibitangaza n’Imana, kandi ngo ukiri munsi y’izuba byose birashoboka.

Ati: “Igihe cyose utarava munsi y’izuba byose birashoboka, igihe cyose utarava munsi y’izuba ujye umenya ngo uri umukandida w’igitangaza! Aho ubwo ndimo kwica karande, iyo Imana yaguhaye iba yaguhaye!”.

Src:IBYISHIMO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa