skol
fortebet

Hari abanyamwuka bavuga indimi mu rusengero basohoka bagasambana mu gutera inda ntibahushe "Rev Dr Antoine Rutayisire"

Yanditswe: Friday 25, May 2018

Sponsored Ad

skol

Rev Dr Antoine Rutayisire, umushumba mu itorero ry’Abangilikani, Paruwasi ya Remera, yanenze bikomeye abakirisito bagera mu nsengero bagasenga bagatangira gutitira no kwigaragura hasi ngo bafashwe n’Umwuka wera nyamara bagera hanze bagakora ibyaha birimo ubusambanyi no gutera inda zitateguwe.
Ibi uyu mushumba yabitangaje ku Cyumweru cya pantikote, tariki 20 Gicurasi 2018 ubwo yigishaga ku mbaraga za Mwuka wera n’uburyo ahindura abantu ari na ho yanengaga abavuga ko bafite Mwuka wera muri bo (...)

Sponsored Ad

Rev Dr Antoine Rutayisire, umushumba mu itorero ry’Abangilikani, Paruwasi ya Remera, yanenze bikomeye abakirisito bagera mu nsengero bagasenga bagatangira gutitira no kwigaragura hasi ngo bafashwe n’Umwuka wera nyamara bagera hanze bagakora ibyaha birimo ubusambanyi no gutera inda zitateguwe.

Ibi uyu mushumba yabitangaje ku Cyumweru cya pantikote, tariki 20 Gicurasi 2018 ubwo yigishaga ku mbaraga za Mwuka wera n’uburyo ahindura abantu ari na ho yanengaga abavuga ko bafite Mwuka wera muri bo kandi imibereho yabo itajya ihinduka, ahubwo bagahora mu byaha.

Yagize ati: “Ikibazo dufite nk’abakirisitu b’iki gihe nuko dufite abanyamwuka bavuga indimi bari mu rusengero ariko bagera hanze bakajya mu buriganya, mu manyanga bakaba aba mbere, mugukabakaba bakaba aba mbere, mu gusambana bakaba aba mbere, mu gutera inda ntibahushe. Njye nibaza kuri uyu munyamwuka wo mu rusengero ugera hanze akaba umuntu wa mbere uteza ibibazo kurusha abandi, yagera mu rusengero akavuga Haleluya.”

Rev Antoine Rutayisire avuga ko burya Mwuka wera atangira kugaragara iyo umuntu ageze hanze muri sosiyete, ibyo akora, uko abayeho n’ibyo avuga ngo ni byo bigaragaza ko yakiriye Mwuka wera muri we.

Ati: “Umwuka wera atangira kugaragara tugeze hanze, ntimuzitiranye imbaraga z’Umwuka no kuririmba cyane, ntimuzitiranye imbaraga z’Umwuka no kubwiriza umuntu akubita hirya no hino avuga ngo Imana iramanutse, ngo mugiye kubona imbaraga z’Imana, …aho haba hari urusaku no kujaragira! Imbaraga z’Umwuka si aho zigaragarira, imbaraga z’Umwuka zigaragara iyo dusohotse mu rusengero tugakora ibintu bigaragaza ko twuzuye Umwuka!”.Abenshi mu bagera mu nsengero bagasakuza ngo buzuye Mwuka wera, burya ngo baba babeshya.

Rutayisire ati: “Umuntu araza mu rusengero, akavuga cyane, agasakuza, akiterera hejuru nk’uku mvuga, ariko imbuto z’Umwuka ukazibura. Bombori bombori mu itorero, ubusambanyi mu itorero, ubujura mu itorero, twuzuye Umwuka tukirwana, dutongana, twangana?”

Avuga ko ashingiye ku buryo igihugu cy’u Rwanda cyuzuyemo abakirisito, ubundi nta nzangano n’ibindi bibazo byari bikwiye kugaragara mu muryango nyarwanda.

Ati: “Igihugu cy’abakirisitu 95% cyuzuyemo inzangano z’amoko, gufata abana ku ngufu, ukibaza aba bantu ubukirisito bwabo ni ubuhe? ntibigeze buzura Umwuka, za pantikote tumaze kwizihiza zirenze ijana zapfuye ubusa! turavuga amagambo gusaaa, turaryongoraaaa, ariko ntitwuzuye umwuka. Iyo twuzura umwuka Jenoside ntiba yarabaye kuko twari kuba twuzuye urukundo, iyo twuzura Umwuka ingo ntizaba zirimo gusenyuka, abagabo baba bakundana n’abagore babo,…”

Mu gusoza kuri iyi ngingo, Antoine Rutayisire yagaragaje ko hari abapasitoro n’abandi banyamasengesho bajya mu rusengero bagakora ibintu yise ‘ikinamico’ babeshya abantu ngo buzuye Mwuka wera, nyamara wabitegereza ugasanga imibereho yabo itajya ihinduka, ugasanga baracyari aba kamere aho kuba aba Mwuka.

Ati: “Niba usenga wikubita hasi ubuzima bwawe ntibuhinduke, umutima wawe ntumeneke, nta kiba cyakozwe muri wowe, ibyo uba urimo ni ikinamico, dushatse twabyita imyitozo ngororamubiri.”

Mu Rwanda habarurwa amatorero ibihumbi ndetse abanyarwanda hafi ijana ku ijana babarizwa mu madini ariko nubundi sosiyete nyarwanda ntibura gukomeza kugaragaramo ibibazo ubundi bitagakwiye kurangwa mu bantu bakijijwe bakakira Mwuka wera uhindura abantu ibyaremwe bisha.

Ibitekerezo

  • Ndemeranya rwose n’umushumba,ibyo avuga niko bimeze pe!Ubundi umuntu wuzuye Umwuka Wera abigaragaza aho ari hose,haba mu rusengero cyangwa hanze yarwo!

    Ibyo abanyamadini bita INDIMI,ni ukubeshya abatabizi.Igihe abigishwa ba Yesu bavugaga indimi kuli Pantekoti,bavugaga indimi batari bazi,kugirango babwirize abantu bali aho batazi Ikiyahudi.Zali indimi zizwi (living languages):Icyarabu,ikigereki.etc...Naho aba biyita ngo bavuga indimi,ni imitwe bateka ngo tubemere.Kuko nta rurimi ruzwi bavuga.Urugero ikidage,igifaransa,....Amadini akoresha imitwe myinshi kugirango arye amafaranga y’abantu.Urugero,pastors bagoreka Bible,bakerekana amategeko yarebaga Abayahudi gusa.Mu gihe Icyacumi bagihaga gusa Abalewi,Pastors babeshya abayoboke babo yuko Icyacumi cyagenewe Pastor.Bakabahisha yuko Yesu yadusabye gukorera imana ku buntu (Matayo 10:8).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa