IBARUWA Y’ UKWEZI KWA GATANU/2019 – Rev. / Ev. Eustache Nibintije

Iyobokamana   Yanditswe na: Rev./Ev. Eustache Nibintije 10 May 2019 Yasuwe: 432

Ndabaramukije mu izina r’ Umwami wacu Yesu Kristo, Mbere yuko mbagezaho Ubutumwa mbandikiye mbanje kubashimira amasengesho yanyu mudasiba kudusengera uko bwije ni uko bukeye.

Kandi tubashimira umuhate wo gukurikirana impanuro zikubiye mu nyigisho z’ ijambo ry’ Imana mugezwaho n’ umuryango w’ Ivugabutumwa wacu witwa Nibintije Evangelical Ministries International ( NEMI).

Umuryango w’ Ivugabutumwa ufite inshingano zo kugeza ubutumwa bw’ Imana ku bantu bose, ntakurobanura amadini cyangwa abatagira amadini basengeramo.
Intego twahawe ikaba ariyo kuvugurura imitima iguye isari muri iki gihe imibereho igoye cyane ndetse no kumenyesha abantu bayo, icyo Imana ibashakaho bityo babashe kubona impano yabo iri mu iduka Imana ifitiye buri wese.

Umunsi umwe, umwe mubakurikirana inyigisho zanjye yanyandikiye ubutumwa bugufi agira ati” kuki utansengera kandi mfite ibibazo kandi bikomeye?” Nanjye ndamusubiza nti: “Ntabwo nanze kugusengera kuko igihe cyose nsenga nsengera abantu bose bakurikirana inyigisho zanjye ndetse n’abazazikurikirana mu minsi iri mbere.

Gusa ntabwo nsengera abantu nkuko ujya k’ umukozi w’ Imana, ukamubwira ibyifuzo byawe. Mukagira ibyo mwumvikana wasubizwa cyangwa utasubizwa ukajya kumushimira nkuko n’ abapfumu babigenza.

Ahubwo mfasha umuntu ufite ibibazo kandi afite ishyaka ryo gushaka kubivamo mu nzira y’ inyigisho mwoherereza kandi nkana mufasha gusengera umutwaro we.

Gusa ubwira ibibazo byawe ndetse nkaba nakubaza utundi tubazo niba ari ngombwa, tugomba kumfasha ngiye imbere ya Judge(umucamanza-Imana) kugira ngo nkunganire nka Avoka wawe( lawyer-umunyamategeko) kuko ari ngombwa ko tujyana kwa Judge.

Ijambo ry’ Imana ritwereka ko Satani ajyana ibirego cyangwa atanga ingingo z’ Impamvu zatumwe aguteza ibyo bibazo. Imana nayo ikatugira inama ko tugomba kujya imbere yayo dufite ingingo zifatika zikomeye kugira ngo tubashe kubona uburenganzira bwacu. Kuko Satani yemerewe kujyana ibirego ( see job).

Mu rukiko, Imana iba iri aho nk’ umucamanza, Satani nawe aba ari aho nk’ umushinjacyaha cyangwa uregwa. Nawe usabwa kuba uhari werekana ko warenganyijwe usaba uburenganzira bwawe. Nanjye ngomba kuba ndaho nkunganira. Hari ibyo ukunganira (your lawyer) nawe avuga agufasha.

Umucamanza ( Imana) aba azi amategeko, Satani nawe aba azi amategeko kandi nanjye mbazi amategeko nka Lawyer. Niyo mpamvu mbankeneye ku kubaza utubazo tumwe na tumwe kugirango menye uko nzitwara aho kwa Judge.

Iyo maze ku kumva nshobora ku kubwira ko Ushobora gutsinda cyangwa gutsindwa. nabwo iyo maze kubona ko ushobora gutsindwa kubera ko hari byo uba utarakura mu nzira, kandi bikaba ari ibyihutirwa ( emergency) udashobora kwihanganira kubanza gukuraho ibyo bikenewe mbere ko tujya ku umucamanza(Judge).

Tujyana icyo kibazo uko kimeze nubwo mbanzi ko ugomba gutsindwa, kugirango ndebe ko byibura mu bibazo byawe niba ari nka bitatu Satani yaguteje byibura umucamanza akureho bibiri maze hasigare kimwe gusa.

Kandi nabwo ukihutira gukemura ibyo bikenewe tukivaho. Urumva ko ufite uruhare runini aba ari wowe kandi iyo ubonye igitangaza cy’Imana aba ari umusaruro w’ imirimo yawe uba umaze gukora.

Gusa nanjye nkuboneraho umugisha bitewe n’uko nagufashije. Nta maturo dusaba gusa nkuko ijambo ry’ Imana ribivuga ugomba kujya gushima Imana mu urusengero usengeramo.” Imana ibahe umugisha!

Your Partner faith,
Rev./Ev. Eustache.
Email: estachenib@yahoo.com
+4128718098

Author : Rev./Ev. Eustache Nibintije

Rev./Ev. Eustache Nibintije, ni umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Tel: +4128718098 - WhatsApp Email:estachenib@yahoo.com

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble MAZINA

    Ese koko dukeneye Avocat (Lawyer) uduhuza n’Imana nkuko uyu Pastor avuga?Igisubizo ni OYA.Nkuko 1 Timote 2:5 havuga,UMUHUZA w’Imana n’abantu ni "umwe gusa",Yesu Kristu.Ntabwo dukeneye umuntu udusengera.Twese Imana yaduhaye ururimi ngo tujye tuyisenga.Ikindi kandi,ntabwo ari Imana ishyiraho padiri cyangwa pastor.Ahubwo muli Yohana 14:12,Yesu yasabye umuntu wese umwizera nawe "gukora umurimo yakoraga" wo kujya mu nzira natwe tukabwiriza kandi ku buntu,tudasaba amafaranga nkuko Matayo 10:8 havuga.Iyo wumvira Imana,iyo uyisenze irakumva kandi ikagusubiza.Singombwa undi muntu ugusengera nkaho wowe utagira ururimi.Niba utazi Ijambo ry’Imana,shaka umuntu mwigana Bible ku buntu.Niba utamubona,bimbwire mugushakire,ajye agusanga iwawe mwigane Bible ku buntu.

    4 months ago

Inzindi nkuru

Abakristu Gaturika babarirwa muri miliyoni imwe ni bo bitabiriye igitambo...

Abakristu Gaturika babarirwa muri miliyoni imwe ni bo bitabiriye igitambo...
8 September 2019 Yasuwe: 1110 1

Apotre Masasu yahanganye n’umudayimoni wari ufite umugambi mubisha wo kwica...

Ndagijimana Joshua Masasu, mu minsi ishize yahanganye n’umudayimoni wari...
29 August 2019 Yasuwe: 4007 2

Bizimana Jérémie umuririmbyi ukomeye unashinzwe gutegura no kumenyekanisha...

Bizimana Jérémie umuririmbyi ukomeye unashinzwe gutegura no kumenyekanisha...
12 August 2019 Yasuwe: 4328 1

Ubutumwa Madamu Jeanette Kagame yatanze mu masengesho ngarukakwezi yo...

Madame Jeannette Kagame yashimiye abitabiriye amasengesho ngarukakwezi yo...
11 August 2019 Yasuwe: 1739 1

Sano Olivier wariye Uwera Carine akayabo k’amafaranga arenga Miliyoni 30...

Umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana,Sano Olivier,...
11 August 2019 Yasuwe: 9426 5

Aho ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru w’Ilayidi byari kuzabera...

Ubuyobozi bukuru bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), bwamenyesheje...
10 August 2019 Yasuwe: 1709 0