skol
fortebet

Ibi ni ibimenyetso 4 bikomeye abakristo baheraho bemeza ko iherezo ry’isi ryegereje

Yanditswe: Friday 21, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Umuco wacu uragenda umenyera cyane ingingo ndetse n’inkuru zerekeranye n’iby’imperuka, uruhuri rw’ibiganiro byo kuri za televiziyo, na za filime z’impimbano zikinamo abazimu, ibyorezo ndetse n’ibindi bintu biteye ubwoba bigaragaza imperuka.

Sponsored Ad

Nyamara igitekerezo cy’Intambara iheruka ya Armageddon si bene izo filime n’udukino abantu bashyiraho bagamije kwikinira no kwinezeza, uko bikubiye muri tewolojiya ya gikristo, bigenda binagira ingaruko ku uko abakristo bagiye basoma, basobanura ndetse baniyumvisha ibyanditswe muri Bibilya muri ibi binyagihumbi bibiri bitambutse.

Muri make, abahanga benshi muri tewologiya ndetse n’abapasitori benshi ubu ngo hari umubare w’ibimenyetso bagenda bacungana na byo barebeye mu muco uri ubu barebera mu byahanuwe byanditse mu Isezerano rya kera no mu Isezerano Rishya nka Ezekiyeli, Daniel n’Ibyahishuwe,… mbese ibintu runaka bizaba kandi bemeza ko biri hafi gusohora. Ni iki rero cyameje abo bahanga muri tewologiya n’abapasitori ko imperuka y’ibihe irimo idusatira?

Icyo ni ikibazo navuzeho mu gitabo cyanjye giherutse gusohoka Cyitwa “Armageddon Code: One Journalist Quest for End-Times Answers, ahagaragara ibyavuye mu biganiro byakoranywe na’abahanga mu by’imperuka bayingayinga 20 bagezweho ubu.

Abenshi muri abo bahanga muri tewologiya n’abapasitori bambwiye ko kuba ubu abantu bagenda bangira, kuba abantu bagenda batezuka kuri Bibiliya ndetse n’ubugome bukomeje kubera mu Burasirazuba bwo hagati ari ibimenyetso byahanuwe hashize imyaka ibihumbi n’ibihumbi haba mu Isezerano rya Kera ndetse n’Irishya.

Ariko se ni gute Abayobozi b’abakristo bakwizera bigeze aho ko Iherezo ry’isi riri bugufi?

Yesu ubwe yahanuye ibyo kugaruka kwe. Hari ikibazo? Yesu yavuze muri Matayo 24:36 ko “nta muntu n’umwe uzi” umunsi n’igihe azagarukira.

Ubwo Bibiliya itangaza ko abana b’abantu badashobora kumenya “Igihe’, Yesu yahishuriye abigishwa be bimwe mu bimenyetso byo kugaruka kwe Matayo 24: 6-8 “Muzumva intamara n’Impuha z’Intambara, mwirinde mudahagarikwa imitima kuko bitazabura kubaho ariko imperuka izaba itarabaho. Ishyanga rizatera irindi shyanga, ubwami buzatera ubundi bwami hazabaho inzara n’imishyitsi hamwe na hamwe. Ariko ibyo byose biza ari itangiriro ryo kuramukwa.

Biragaragara rwose ko intamara zagiye zibaho cyane mu binyejana bya 20 na 21, ndetse intamara zihitana benshi zabayeho zihuriweho n’ibihugu byinshi cyane, noneho intambara iriho ubu ihanganye na Leta y’Iterabwoba ya Kisilamu irambukiranya imipaka myinshi cyane.

1. Imvurururu zo mu Burasirazuba bwo hagati.

Kuba bafite ibyo mu mutwe, ikimenyetso cya mbere gitera abahanga mu bya Bibiliya kwemeza ko imperuka y’isi yegereje cyane ni imvururu zugarije uburasirazuba bwo hagati. Muri iyi myaka, intambara muri ako karere zimaze kuvuka inshuro nyinshi utabara kuko intambara hagati ya Isiraheli n’abaturanyi bayo zidahosha na gato.
Ariko ni nk’agace gato k’imvururu zimaze igihe zihitana abantu aho leta ya Kisilamu imaze guhitana benshi ikaba inyotewe n’amaraso igamije kurwanira ubutegetsi.
Urebye ibyo byose bibaho, abahanga benshi mu bya Bibiliya bavuga ko zimwe mu ntambara zivugwa muri byanditswe, akandi kaga batekereza ko katari kasohora kagomba kugera ku Burasirazuba bwo hagati.

Abahanga benshi naganiriye nabo nandika icyo gitabo “Amageddon Code” ntacyo babashaga gufasha ariko bibazaga niba intamabara za Gog na Magog ubu birimo kwitegurwa nkuko bivugwa mu gitabo cya Ezekiyeli n’Ibyahishuwe, iyi akaba ari ingingo ikomeye cyane mvugaho mu buryo burambuye muri icyo gitabo.

2. Kongera gukomera kwa Isiraheli

Ibi birangeza ku kindi kintu kigezweho ubu nacyo kiraje ishinga abahanga mu bya Bibiliya: Kongera kubyutswa kwa Israheli mu mwaka 1948 mu gihe Leta ya Isiraheli yari imaze imyaka hafi 1900 yarasibwe burundu ku ikarita y’Isi. Dore impamvu ibyo bifite icyo bivuze: Abibanda ku by’ahazaza babona ubuhanuzi bwinshi bwo muri Bibiliya nkaho ubu butarasohora bemera ko ibyanditswe mu Isezerano rya Kera n’Irishya byakomeje kugaragaza ko Leta ya Israheli izongera ikabyuka igakomera mu gihe runaka.

Urebye Ezekiyeri 36:24 yanditswe mbere y’imyaka 2500 ubu irimo amagambo akurikira yitiriwe Imana “Nuko nzabavana mu mahanga mbakoranyirize hamwe mbakuye mu bihugu byose, maze nzabageza mu gihugu cyanyu bwite.

Abemera ibizaza bemeza ko imirongo yo mu Isezerano rya Kera igaragaza ukubyuka kwa Leta ya Isiraheli itari nk’uko yari imeze mbere y’itsembwa ry’abayahudi n’Intambara ya Kabiri y’isi yose. Isirayeli igezweho ubu ifashwe n’abo bahanga mu bya Tewologi nk’Ikimenyetso “cy’igitangaza: kiranga imperuka.. “Sinumva rwose ukuntu isohozwa ry’ubuhanuzi bw’iki gihe ari bwo buranga imperuka y’ibihe rishobora kwirengagizwa” Ibi ni ibyatangajwe n’umwanditsi Jeff Kinley, nawe ugendera ku bizaza wabivuze mu kiganiro twagiranye ubwo nandikaga Armageddon Code.

Nyamara abandi bahanga bo bafata uyu murongo nk’ufitanye isano ahubwo n’ijyanwa ry’abisiraheli ubwo banyagwaga n’umwami Nebukadinezari wa II bakajyanwa I Babuloni bamaze kumeneshwa I Buyuda, igihe bwari bumaze kuba ingaruzwamuheto/kwigarurirwa mu mwaka 597 mbere y’Ivuka rya Yesu Kristo, ntaho bihuriye n’ibyo muri 1948 ubwo Isiraheli yongeraga kubyuka.

Umwami w’Ubuperisi Nyakubahwa Cyrus, nyuma yaje kurekura Abayahudi ngo basubire mu gihugu cyabo mu mwaka wa 538 mbere y’ivuka rya Yesu ari na cyo cyafatwa nko gusohora k’ubwo buhanuzi bwari bwaragiye buhanurwa, nubwo urusengero ndetse n’umujyi wa Yerusalemu byaje guterwa n’abaroma mu mwaka wa 70 nyuma y’ivuka rya Yesu, bigatuma Abayahudi batatanirizwa hirya no hino mu isi bakamara ibinyejana n’ibinyejana.

3. Ukwiyongera kw’ibyaha ku isi

Ingingo ya gatatu ibera abantu intandaro yo kumva ko imperuka iri bugufi ni uko umuco w’abanyamerika urimo guhinduka ku buryo bwihuse cyane, ku bijyanye n’imyumvire bafite ku rushako, no ku ihinduka ry’igitsina, ari nako imihindukire y’uburyo abantu bumvaga ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina igenda ishinga imizi.
Kuva urukiko rw’ikirenga rwemeza isezeranywa ry’abahuje igitsina biturutse mu kiganiro kijyanye no kuba abantu bahindura ibitsina bavukanye- harimo ndetse amabwiriza President Obama yatanze y’uko mu mashuri abanyeshuri bajya bakoresha ubwihererero bakurikije igitsina biyumvamo ko bafite, abantu benshi biyumvisemo ko ibiteye isoni bikabije.

4. Ikwirakwira ry’ubutumwa bwiza

Icyo naherukiraho nubwo Atari cyo cya nyuma, igitekerezo cy’uko ubutumwa bwa Gikristo bukomeza gukwirakwizwa ku isi ndetse bukanagera kure cyane ahantu hasanzwe hagoye kuhagera ku isi hose. Impamvu iki gifite agaciro cyane kuri abo bahanga mu bya Bibiliya ni uko Kristo amaze kuzuka, yatanze itegeko ngo “Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa” ibyo kubwiriza Ubutumwa Bwiza kandi Yesu hari ahandi hantu yari yigeze kubivuga mbere mu butumwa Bwiza bwa Matayo nk’ikimenyetso cy’imperuka y’isi. ‘Kandi ubu Butumwa Bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose, nibwo imperuka izaherako ize” Niko Yesu yavuze muri Matayo 24:14.

Muri make rero urabimenye ibi.

Ni impamvu nkeya gusa bamwe mu Bayobozi b’Abakristo bemeza ko imperuka y’isi yegereje, nubwo, muri iki gihe ndimo nandika ibi, ikiganiro ku byerekeranye n’ubuhanuzi gishobora kuba ikiganiro abantu banga.

Ese kuki ibi ari ngombwa?

Waba wemera Bibiliya cyangwa utayemera, ndetse by’umwihariko ubuhanuzi bwerekeranye n’imperuka, gusobanukirwa ibyo abakristo benshi bemera n’impamvu byabyemera biduha indorerwamo ibintu bireberwamo baba abahakana Imana n’abayemera twese dushobora kubona uko ibitekerezo bigenda byubakwa mu myumvire y’abantu.

Ibitekerezo

  • Uretse na Bible,abahanga benshi mu bya gisirikare bavuga ko IMPERUKA iri hafi cyane kandi ni byo.Izi ntwaro za kirimbuzi barimo gukora zikomeye cyane kurusha mbere,nibyo baheraho bemeza ko IMPERUKA iri hafi.Muli make,BIBLE yo yahanuye ko mu minsi y’imperuka hazabaho ibihe biruhije (2 Timote 3:1).Ubwanyu muribonera ko isi ifite ibibazo bitigeze bibaho mbere.Reba ibyihebe ukuntu birimo kuyogoza isi.Abantu bangije ikirere cyane (air pollution).Niyo mpamvu mubona ibyorezo bitabagaho mbere (hurricanes,ubushyuhe buteye ubwoba,imvura zikomeye zitabagaho mbere,etc...).Muli Matayo 24:14,Yesu yongeyeho yuko muli iyo minsi y’imperuka,Ubwami bw’imana buzabwirizwa cyane.Musigaye mubona abantu benshi bari mu nzira babwiriza.Aho gupinga IMPERUKA,nimurusheho gushaka imana cyane,kugirango muzarokoke kuli uwo munsi.Aho kwibera mu byisi gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa