Idini risenga umuhanzikazi Beyonce rikomeje kuyobokwa n’amamiliyoni y’abantu
Yanditswe: Friday 20, Sep 2019
Idini rya Beyonce ryiswe “The national church of Bey” rikomeje gukurura imitima y’abantu batagira ingano bashaka kwisengera uyu muhanzikazi bakamusimbuza Imana yabaremye.
Mu rusengero rwa Beyonce,umuhanzikazi Beyonce afatwa nk’ikigirwamana ndetse ngo amamiliyoni y’abantu akomeje asigaye amuramya amwita “Umubyeyi Bey” w’umucunguzi.
Nubwo uyu muhanzikazi wakoze indirimbo nyinshi nka Single Ladies,Halo,Upgrade,irreplaceable n’izindi ngo ntacyo yakora kuri uru rusengero n’abantu bamuramya,hari amashusho yamugaragaje yambaye imyend nk’iya Yesu ndetse biravugwa ko nawe yifata nk’imana.
Beyonce yifata nk’ikigirwamanakazi ndetse idini rye ngo ryitwa “Beyism” aho hasohotse bibiliya ye yitwa Beyble igamije kumusenga no kumusingiza.Iri dini ririmo kuyobokwa n’ibyamamare bikomeye,amamiliyoni y’abifuza kuba byo ndetse n’abantu benshi bakunda indirimbo ze cyane.”
Ibitekerezo
Abazamuyoboka bazarimbukana nawe!
Ntibitangaje kuko abiyita Kristo bazagwira. Ariko we nabayobokebe nibatihana bazarimbuka. Nd, Imana ifuha. "