skol
fortebet

Ikigo gishinzwe gushyingura abitabye Imana muri Afurika y’Epfo kigiye kujyana mu nkiko wa Mupasiteri wazuye umuntu yari yapfuye[AMAFOTO+VIDEO]

Yanditswe: Wednesday 27, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Ikigo gishinzwe gushyingura abitabye Imana muri Afurika y’Epfo cyatangaje ko batazihanganira umupasiteri wigize umuhanuzi ngo agatangaza ko yazuye uwari wapfuye.

Sponsored Ad

Ni videwo iherutse kuzeenguruka ku mbuga nkoranyambaga aho pasiteri Alph Lukau yabwiraga umurambo ngo byuka maze uwari wapfuye nawe akava mu isanduku, abakirisitu bagakoma amashyi bishimira ibyo bitangaza.

Uku kuzura umuntu ngo byabereye ku rusengero rwa Pasiteri Lukau ruherereye I Johannesburg, gusa ryanenzwe n’abatari bake abandi barabyishimira.

Ikigo gishinzwe guteza imbere umico, amadini hamwe n’ururimi muri Afurika y’Epfo cyabwiye televiziyo y’igihugu ko ibikorwa byo kuzura nta byigeze bibaho ko ibyabaye ari ubutekamutwe bwa pasiteri Lukau, bongeraho ko byakozwe n’abantu bishakiraga amafaranga gusa.

Ibigo bitatu bishinzwe ibyo gushyingura abitabye Imana aribyo Kingdom Blue, Kings&Queens Funeral Services na Black Phoenix bivuga ko abapasiteri bakomeza kubashyira mu makosa.

Ku ruhande rw’idini rya Pasiteri Lukau, Alleluia Ministries International, ntacyo riratangaza kubyo rishinjwa.

Umwaka ushize nabwo ibisa n’ibi byarabaye urukiko ruha ibihano pasiteri nyuma yo gutera abakirisitu be imiti yica udukoko (insecticides) abizeza gukira indwara zidakira nka kanseri na SIDA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa