skol
fortebet

Imana ntigira uruganda icuriramo amafaranga-Apotre Paul Gitwaza

Yanditswe: Monday 17, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Apôtre Dr Paul Gitwaza arashishikariza abakirisito gusenga ariko bagasenga banakora imirimo itandukanye ibafasha kugera ku byo basengera umunsi ku munsi kuko amasengesho yonyine atabasha gukemura ibibazo.

Sponsored Ad

Ibi ApôtreDr Paul Gitwaza yabigarutseho kuri iki cyumweru tariki 16 Ukuboza 2018 mu nyigisho yahaye umutwe ugira uti: “Ibihumbi birindwi byasigaye ariko bitagize icyo bimara.”

Muri iyi nyigisho, Gitwaza yavuze ko abantu basenga badakora bagereranywa n’abantu ibihumbi birindwi bavugwa muri Bibiliya batagize icyo bakora mu gihe cy’umuhanuzi Eliya.

Imyumvire iranga abo bantu batagira icyo bakora mu bihebi komeye ni yo yagarutseho ahereye ku kwikunda no kugira ubwoba bwo gukora icyakiza abandi bitewe no gutinya ingaruka.

Yanenze abagira imitekerereze yo kumva ko nta mumaro bafite, bagahorana umwuka wo kwisuzugura. Abo Gitwaza yababwiye ko imbaraga ziri mu muntu nubwo yakwibwira ko ari nkeya, ngo Imana yo izibona nk’izifite umumaro mu guhindura isi.

Hari kandi imyumvire yo kwigira ntibindeba, bakumva ko inshingano zireba abandi, bo bakiyumvisha ko bitabareba. Gitwaza ati: “Uwo ni umwuka mubi uba ukurimo wo kudakora inshingano.”

Ikindi kiranga abo bantu bagereranywa n’ibihumbi birindwi bitagize icyo bikora, ngo ni ukwiyumvisha ko ibintu byose biba kubera ubushake bw’Imana, bakanga gukora maze bahura n’ibibazo bakavuga ko ari ubushake bw’Imana.

Ibyo Gitwaza yabyise ubujiji, ati: “Ubwo se uzirirwa wicaye mu rugo, ufite ibirenge bitarimo inkweto utegereze ko Imana izamanura uruganda rw’inkweto ngo izikwambike utaziruhiye? Ntibibaho!”

Ikindi Gitwaza yagarutseho ni uko nta muntu ukwiye kumva ko ibimubaho byose ari igeno ry’Imana. Ngo nta geno ribaho ahubwo ibyo umuntu akoreye ni byo abona.

Ati: “Nta geno ribaho, habaho gutegurwa, …ushaka inka aryama nka yo, niba ushaka gukomera iga uko abakomeye babayeho, ariko ntuzicare gusa ngo Imana izabimanura, nta muntu n’umwe Imana yamanuriye ikintu!”

Gitwaza kandi yavuze ko abantu bakwiye kwirinda imyumvire yo kwibwira ko igihe kizahindura ibintu, ibyo na byo ngo ni bimwe mu biranga abanebwe badakora.

Abantu kandi ngo bakwiye kwirinda imyumvire yo kuvuga ko amasengesho yonyine azakemura ibintu kuko amasengesho agomba kugendana n’ibikorwa.

Ati: “Amasengesho agendana n’ibikorwa, hari ubwo uzasenga ngo Imana ikwishyurire inzu hanyuma ugende uryame mu cyumba usinzire ngo Mana nasenze, ntuzategereze ko Imana imanura amafaranga mu gisenge, Imana ntigira uruganda icuriramo amafaranga mu ijuru ngo numara gusenga igende iyamanura urusorongo mu gisenge, Imana iravuga ngo nzaha umugisha imirimo y’amaboko yawe. Amasengesho ndayemera ariko hari ibyo adakora, hari ibyo akingura ariko bikagusaba gutera intabwe.”

Gitwaza yatanze urugero ku itorero ayoboye, avuga ko ryigeze kuba mu madeni abinginzi barasenga ariko hashira imyaka ubwishyu butaraboneka, nyamara ngo umunsi abakirisito bakoze mu mufuka bakazana amafaranga amadeni yarishyuwe.

SRC/Ibyishimo

Ibitekerezo

  • Ndabaza Gitwaza.Arashaka ko natwe tumera nka we?Natwe tugashinga amadini tukarya Icyacumi?
    Arashaka ko dukora "umushinga" nk’uwe?Intumwa Nyakuri za YESU,ntabwo zaryaga amafaranga y’abantu.Ahubwo zirirwaga mu nzira zibwiriza Ubwami bw’Imana,zikabifatanya n’akazi gasanzwe kugirango zibeho.Soma urugero muli Ibyakozwe 20:33,wumve uko Intumwa Pawulo yabigenzaga.
    Nta na rimwe yasabaga amafaranga nkuko uwo murongo uvuga.Iyo wahaga Intumwa amafaranga,zarakubwiraga ngo "Uragapfana n’ayo mafaranga yawe".Mubisome muli Ibyakozwe 8:18-20.Aba birirwa barya amafaranga y’abantu,biyita abakozi b’imana,Bible ibita "abakozi b’inda zabo" nkuko Abaroma 16:18 havuga.

    Gitwaza we urwo ruganda ararufite.Hamwe na Rugagi.Imana yi Rwanda igire vuba ize kudutabara.Idukize aba batekamitwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa