Imbogamizi Albert Nabonibo umuhanzi uririmba indirimbo zo guhimbaza Imana amaze guhura nazo nyuma yo gutangariza mu ruhame ko ibyiyumviro bye ari uwo bahuje igitsina

Iyobokamana   Yanditswe na: Martin Munezero 25 September 2019 Yasuwe: 2175

Albert Nabonibo, Umuhanzi uririmba indirimbo ziramya n’izihimbaza Imana avuga ko yahuye n’imbogamizi nyinshi nyuma y’aho atangarije mu ruhame ko ibyiyumviro bye ari abantu bahuje igitsina harimo gutukwa no kweguzwa ku kazi.

Mu kiganiro yagiranye n’ikigo cy’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) cyitwa Thomson Reuters Foundation, Nabonibo yavuze ko atitaye ku bantu barimo inshuti ze, abakunda ibihangano bye barimo n’abo ku mbuga nkoranyambaga, bose bamututse.

Avuga ko byose yabikoze mu buryo bwo kwimakaza ukuri, akaba ashishikariza n’abandi kutabaho mu binyoma.

” Ndabizi bamwe mu bafana banjye bazagenda ariko ntabwo nzacika intege. Nzi neza kandi ko hari abazaguma mu ruhande rwanjye. Intego yanjye ni ukuvugisha ukuri.” Albert Nabonibo mu nkuru ya Reuters.

Nabonibo yabwiye Reuters ko kuva yatangariza mu ruhame ko ibyiyumviro bye ari uwo bahuje igitsina, hari inshuti ze zahagaritse kongera kuvugana nawe, abo mu muryango we bamubaza impamvu yishyize ku karubanda. Aho yakoraga ho ngo baramwirukanye, bamubwira ko atujuje ibisabwa umukozi w’umwuga.

Mu Rwanda nta tegeko rihana umuntu wemera cyangwa se uryamana n’uwo bahuje igitsina. Ingaruka zabyo ahubwo ziboneka mu matorero, aho bahitamo guhagarika umuyoboke; ntazongere kugaragara mu bikorwa byayo. Ikindi ni ugutakaza inshuti n’akazi bitewe no kunanirwa kwakira uko uwo muntu yavutse nk’uko byagenze kuri uyu muhanzi.

Olivier Nduhungirehe, Umunyamabanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yavuze ko uburenganzira bwa Nabonibo no kwishyira ukizana bigomba kubahirizwa, bityo azarindirwa umutekano.

Yakuriye mu karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, asengera mu itorero rya Pentekote (ADEPR). Avuga ko muri iri torero bamwanga cyangwa bamwemera, hari abandi bameze nkawe.

” Itorero rizanyemera cyangwa ribireke ariko icyo nzi neza ni uko mu rusengero harimo abafite imigirire nk’iyange (ibyiyumviro by’umugabo ku mugabo).” Nabonibo.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble

    Uyu we ibyo akora ni akazi ke,ariko ntakajye asebya Imana ngo aririmba indirimbo zihimbaza Imana,ahubwo azajye avuga ko aririmba izihimbaza satani.

    3 weeks ago

Inzindi nkuru

Umusore yishwe urupfu rw’agashinyaguro azira ko yavuye mu idini ya Islam...

Umusore wo mu gihugu cya Misiri yishwe urw’agashinyaguro n’abo mu muryango we...
14 October 2019 Yasuwe: 2540 1

Rev. Rutayisire yavuze uburyo akiba mu biryogo yabyukaga kare kugira ngo...

Umushumba w’Itorero Angilikani muri Paruwasi ya Remera, Pasiteri Dr. Antoine...
10 October 2019 Yasuwe: 3111 2

Umuhoza w’imyaka 19 yatunguranye avuga uburyo yamaze igihe ikuzimu amena...

Umuhoza Belise, ni umukobwa ukiri muto. Yavuze byinshi ku buzima bwe birimo...
5 October 2019 Yasuwe: 11992 3

Mama Charlene yavuze uburyo Imana yamubwiye ko hari abayikorera bakajya no...

Umuvugabutumwa Mukeshimana Emertha uzwi cyane nka Mama Charlene...
2 October 2019 Yasuwe: 2256 0

Apôtre Masasu yatereye umugore we imitoma mu bakirisitu amugabira...

Umuyobozi wa Evangelical Restoration Church mu Rwanda, Apôtre Ndagijimana...
1 October 2019 Yasuwe: 3883 2

Uwo werekana ataravuka uramuzi wa gicucu we!Niyo mpamvu mubyara utubandi...

Umuyobozi Mukuru w’Itorero Zion Temple and Celebration ku Isi, Apotre Dr...
1 October 2019 Yasuwe: 12136 4