skol
fortebet

Imfura ya Bishop Rugagi n’umwana wagenderaga mu kagare babatijwe(Amafoto)

Yanditswe: Saturday 25, Nov 2017

Sponsored Ad

Itorero Abacunguwe, riyobowe na Bishop Rugagi Innocent n’ubwo hari indi mibatizo yabaye muri uyu mwaka kandi hakabatizwa abantu benshi,uyu munsi nabwo biyemeje kubatiza abandi bantu mbere y’uko uyu mwaka usozwa.
Mu Itorero Abacunguwe uyu munsi bongeye kubatiza umubare munini w’abantu, aho bari bavanze abo mu ingeri zose ndetse hanabonekamo Gianna Umutoni umwana w’infura wa Bishop Rugagi ndetse na Julien umwana waje agendera mu kagare Bishop akamusengera agakira burundu, kuko yatashye icyo gihe (...)

Sponsored Ad

Itorero Abacunguwe, riyobowe na Bishop Rugagi Innocent n’ubwo hari indi mibatizo yabaye muri uyu mwaka kandi hakabatizwa abantu benshi,uyu munsi nabwo biyemeje kubatiza abandi bantu mbere y’uko uyu mwaka usozwa.

Mu Itorero Abacunguwe uyu munsi bongeye kubatiza umubare munini w’abantu, aho bari bavanze abo mu ingeri zose ndetse hanabonekamo Gianna Umutoni umwana w’infura wa Bishop Rugagi ndetse na Julien umwana waje agendera mu kagare Bishop akamusengera agakira burundu, kuko yatashye icyo gihe yigenza, we n’ababyeyi be bafashe umwanzuro wo gupfana na Yesu ndetse banazukana nawe.

Uyu mubatizo wabaye mu gitondo cya kare ahagana saa moya za mugitondo, witabiriwe n’abanyetorero baribaherekeje abaje kubatizwa babareka ko babishimiye cyane.
REBA AMAFOTO:

Gianna, imfura ya Bishop Rugagi umunezero wari wose.

Maman Bishop nawe yari yaherekeje ababatijwe muri rusange ndetse n’umukobwa we w’infura by’umwihariko.

Ba pasteri bashoje igikorwa cyo kubatiza.

Abantu bari babaherekeje bari benshi.

Julien na nyina na se umubyara kuva umwana wabo Bishop yamusengera agakira, bafashe umwanzuro none none bose babatijwe mu mazi menshi.

Habatije Abapasteri babiri wabonaga barikuganiriza abo babatiza bati:”Mwahisemo neza uyu munsi”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa