skol
fortebet

Umunsi w’urubanza -Ubuhamya bw’umukristo

Yanditswe: Friday 01, Sep 2017

Sponsored Ad

skol

Nyuma yo kubaho ubuzima bw’amakuba kw’isi, igihe cyarageze burarangira nitaba Imana. Ikintu cya mbere nibuka ni uko nisanze nicaye ku ntebe mu cyumba bategererezamo gisa n’icyumba cy’urukiko. Inzugi zirakingurwa barampamagara ngo nze nicare mu myanya yo kuburaniramo.
Nitegereje neza mbona umushinjacyaha araje n’uburakari bwinshi, yasaga n’umuntu w’ikihebe, andebana umujinya mwinshi ntazi n’icyo anziza. Kuva nabaho niwe muntu mubi wa mbere bigeze aho nari mbonye. Nuko ndicara, mbona ibumoso bwanjye (...)

Sponsored Ad

Nyuma yo kubaho ubuzima bw’amakuba kw’isi, igihe cyarageze burarangira nitaba Imana. Ikintu cya mbere nibuka ni uko nisanze nicaye ku ntebe mu cyumba bategererezamo gisa n’icyumba cy’urukiko. Inzugi zirakingurwa barampamagara ngo nze nicare mu myanya yo kuburaniramo.

Nitegereje neza mbona umushinjacyaha araje n’uburakari bwinshi, yasaga n’umuntu w’ikihebe, andebana umujinya mwinshi ntazi n’icyo anziza. Kuva nabaho niwe muntu mubi wa mbere bigeze aho nari mbonye. Nuko ndicara, mbona ibumoso bwanjye hicaye umushinjuracyaha (avoka), Umugabo w’igikundiro cyinshi wuzuye ituze n’amahoro, nabonaga muzi ahantu.

Nuko urugi rw’utwumba two ku mpande z’iyo nyubako ruba rurakingutse, Umucamanza aba aturutseyo mw’ikanzu ye ndende cyane y’umweru. Yarabagiranaga ubwiza ku buryo ntabashaga kumukuraho amaso. Nuko afata ibyicaro bye, aravuga ati “Mureke dutangire.”

Noneho umushinjacyaha aba aragurutse ati “Amazina yanjye ni Satani, ndi hano ngo mbereke ko uyu mugaho akwiye kujya ikuzimu.” Nuko arakomeza, atangira avuga ukuntu nabeshyaga abantu, ibintu byose nibye, ubwo nacaga inyuma inshuti n’umuryango nkabahemukira.

Mbese satani avuga ibintu byose bibi bikabije nakoze mu buzima bwanjye, uko arushaho kuvuga umutima ukarushaho kuncira urubanza, kuko ibyo yavugaga byose byari byo koko, mpita mbona ukuntu ndi mubi birenze uko nabyibwiraga ubwoba buranyica, ndeba hasi ngo ntagira n’uwo duhuza amaso kubera isoni nyinshi, ndetse na avoka wanjye natinye kumureba mu maso ubwe kandi ari we undengera. Kuko satani yavuze ibintu byinshi bitagira ingano nakoze, ndetse nanjye ubwanjye nari naribagiwe.

Satani yarandakaje uburyo anshize ku karubanda kandi ntacyo nakwireguza, ndetse n’umushinjuracyaha wanjye nawe yumiwe yacecetse nkabona ntari kumburanira, mu mutima ndatekereza nti “Akanjye karashobotse noneho.”, Satani arangiza ibirego bye byose, arangije n’umujinya mwinshi ati “Uyu muntu akwiriye kujya ikuzimu. Ibyo aregwa byose biramuhama mubyo navuze ntacyashoboye gushinjurwa, kandi ntawabinyomoza n’umwe hano- ndetse nawe ubwe. Ubutabera bugomba gukora uyu munsi.”

Nuko baha umushinjuracyaha wanjye ijambo ngo nawe avuge kubyo Satani yari amaze kunshinja. Nuko asaba urukiko ko yakwegera imbere aho nari ndi, umucamanza aramwemerera nubwo satani yarimo ateza akavuyo yabyanze. Nuko arahaguruka atangira kuza imbere, mwitegereje ntangira kubona imbaraga n’ubwiza bye neza noneho uko akomeza ansatira. Mpita mbona koko ndamuzi. Mbona Ni Yesu umukiza wanjye uje kumburanira. Nuko ahagarara aho nari ndi, abanza abwira umucamanza ati “Bite Data”, ubundi arahindukira atangira kubwira abari aho bose ati:

“Satani yari mu kuri ubwo yashinjaga uyu muntu ko yacumuye, ndetse n’ibyo yamureze byose ni byo pe nta kimwe nahakanamo. Kandi koko yego nibyo ingororano z’icyaha ni urupfu, uyu mugabo akwiye guhanwa iteka ryose”.

Nuko Yesu ariruhutsa arongera arahindukira areba Se n’amaboko arambuye aramubwira ati “ARIKO…Naramupfiriye ku musaraba kugirango uyu muntu azabone ubugingo buhoraho, kuba yaranyemereye rero ngo mubere umurengenzi n’umukiza, uyu ni uwanjye.”, nuko Yesu yungamo ati “Izina rye ryanditse mu gitabo cy’ubugingo, ntawushobora kumukura mu maboko yanjye. Satani ntarasobanukirwa neza yuko ubutabera bw’uyu muntu bwasojwe igihe yakiraga imbabazi n’ubuntu byanjye wasohoje ubutabera ku bwe.”

Nuko Yesu arangije kuvuga, asubira kwicara, mbere yuko yicara areba Se aramubwira ati “Nta kindi gisigaye cyo gukora, Byose narabirangije ku musaraba.”

Umucamanza aterura inyundo ye y’ububasha bukomeye ayihonda hasi cyane ati “UYU MUNTU ARABOHOWE—IGIHANO AKWIRIYE CYARANGIJE KWISHYURWA CYOSE, URUBANZA RURARANGIYE!”

Nuko umucunguzi wanjye amfata ukuboko turigendera, turi kurenga numva satani n’umushiha ari kwitotomba ati “Sha sinzacika intege, Ukurikiraho we ni uwanjye.”, nuko mbaza Yesu ubwo yari atangiye kumpa amabwiriza yibikurikiraho, nti “Hari urubanza wari watsindwaho?”

Kristo mu rukundo rwinshi aranyitegereza aramwenyura ati “Uwaje wese angana akanyiringira ngo murengere yabonye nk’ibyo ubonye nawe, BYOSE BYARISHYUWE.”

1Timoteyo 2:5-6 Kuko hariho Imana imwe, kandi hariho Umuhuza umwe w’Imana n’abantu, na we ni umuntu, ari we Yesu Kristo witangiye kuba incungu ya bose. Ibyo byahamijwe mu gihe cyabyo

Yohana 3:36 uwizera uwo Mwana aba abonye ubugingo buhoraho, ariko utumvira uwo Mwana ntazabona ubugingo, ahubwo umujinya w’Imana uguma kuri we.

Ibitekerezo

  • turiho ku bw’impuhwe. niyo mpamvu urumpamfu n’ingano bikurana kugeza igihe cy’isarura. ariko tuzajya mu ijuru ku bw’imbabazi, kandi muzi ko imbabazi zihabwa uzikeneye cyangwa uwazatse, cyangwa uri munzira yo kuzaka. kujya mu ijuru ni uguhatana, tukemera guhara amagara yacu ku mpamvu yo guhatanira ikintu cy’agaciro gakomeye, ari cyo UBUTUNGANE.

    kuvuga ngo uzigaragura mu byaha, ujye mu ijuru utihannye, uko ni ukukubeshya bikomeye.

    Yesu ntiyadupfiriye kugirango twidejyembye mubyaha, tuzagirirwa ubuntu kuko twarwanye intambara nziza yo kwizera.Ubu buhamya bwayobya umugenzi njyewe uko mbibona

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa