Intumwa Nsabimana Leopord yazuye umwana wari wapfuye arongera aba muzima[AMAFOTO]

Iyobokamana   Yanditswe na: Martin Munezero 24 October 2018 Yasuwe: 3530

Abantu bakomeje kwibaza byinshi kuri Apôtre Leopold Nsabimana wo mu itorero rytwa Dynamic Synagogue of all Nations rikorera i Burundi uhamya ko yasengeye umwana wari wapfuye akazuka.

Inkuru yatangajwe kuri Dynamic TV y’iri torero riyoborwa na Apôtre Leopold Nsabimana iravuga ko kuri uyu wa 21 Ukwakira 2018, Apôtre Leopold Nsabimana yasengeye umwana w’umukobwa wari wapfuye akazuka.

Uyu mwana ngo yajyanywe ku rusengero rwa Apôtre Leopold Nsabimana ruri i Bujumbura mu Burundi azanywe n’abantu bamutwaye mu modoka.

Ngo bamugejeje mu materaniro ari umurambo basanga Apôtre Leopold Nsabimana arimo kwigisha ijambo ry’Imana maze aramusengera arazuka.

Aya makuru kandi yanditswe no ku rukuta rwa Facebook ya Apôtre Leopold Nsabimana aho avuga ati: “Ejo (kuwa 21 Ukwakira 2018) ababaye mu materaniro mwabonye ibyabaye ubwo umukozi w’Imana Apôtre Leopold yageze hagati yigisha ibimenyetso bikagaragara ku muntu uri kumwe n’Imana. Twagiye kubona tubona imodoka yuzuyemo abantu iparitse ku muryango w’urusengero harimo umwana wapfuye, baramuterura bamuzana imbere ya Apôtre none yatashye ari muzima twese twashimiye Imana.”

Ku rukuta rwa Facebook ya ya Apôtre Leopold Nsabimana hariho amashusho n’amafoto amugaragaza arimo gusengera uyu mwana bivugwa ko yari yapfuye aho yabaye nk’uhemutse akamuha ibintu bisukika akabinywa.

Iyi nkuru ikomeje kutavugwaho rumwe na benshi aho bamwe batemera ko iki gitangaza cyabayeho, abandi bakavuga ko byabayeho, mu gihe hari abemera ko byabayeho ariko ntibemere ko ari imbaraga z’Imana zabikoze.

Hari n’abavuze ko bishoboka ko ari igisa n’ikinamico uyu mupasiteri n’abayoboke be bahimbye kugirango bemeze abantu.

Hari kandi na benshi babigereranyije n’ibimenyetso n’ibitangaza by’abigisha b’ibinyoma nk’uko Yesu yabivuze.

BIMWE MU BITEKEREZO BYATANZWE KU RUKUTA RWE RWA FACEBOOK:




Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

“NTUKAGAYE IGITABO KUBWO KU KIREBERA INYUMA”: Rev./Ev. Eustache...

Umukozi w’Imana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible...
27 June 2019 Yasuwe: 244 0

Umuhanzi uzwi nka Sammy ukunzwe n’abatari bake mu ndirimbo zo kuramya no...

Mu gihugu cya Ghana, umuhanzi uzwi ku izina rya Brother Sammy ukunzwe...
25 June 2019 Yasuwe: 2038 0

Itangazo rya cyamunara y’umutungo utimukanwa ugizwe n’ikibanza cyubatseho...

Umuhesha w’inkiko w’umwuga aramenyesha abantu bose babyifuza ko kuwa kabili...
25 June 2019 Yasuwe: 258 0

“Sobanukirwa aho kunesha kwawe guturuka”: Rev./Ev. Eustache Nibintije

Umukozi w’Imana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible...
24 June 2019 Yasuwe: 533 1

Itangazo: NEMI yashyizeho irushanwa ryo kwiga no gusoma Bibiliya, ushobora...

NIBINTIJE EVANGELICAL MINISTRIES INTERNATIONAL/USA ibafitiye agashya....
22 June 2019 Yasuwe: 1004 0

“Uwamenye Imana ubuzima bwe burahinduka, shyira ijambo ryayo mbere ya...

Umukozi w’Imana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible...
22 June 2019 Yasuwe: 382 0