skol
fortebet

Apotre Gitwaza ngo nta muhanuzi umuruta mu Rwanda no muri Afurika

Yanditswe: Tuesday 25, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Sinzi ko muri Iki gihugu.. Muri Afurika, hari umuhanuzi unduta. Birashoboka ko azaza ariko muri iki gihe ndiho ntimuzamubona”, aya ni amagambo ya Apotre Gitwaza ubwo yatangazaga ko nta muhanuzi umuruta muri iki gihe haba hano mu Rwanda ndetse no muri Afurika.

Sponsored Ad

Ibi yabivuze ubwo yarimo yigisha ijambo ry’Imana mu rusengero rwa Zion Temple ruherereye mu Gatenga dore ko akenshi ibyigisho by’uyu muhanuzi uvuga ko nta wumuruta muri Afurika bikunze gucaracara ku mbuga nkoranyambaga yewe zikanafasha benshi n’ubwo hatabura abazikwena.

Mu mashusho ya Gitwaza ari kuzenguruka ahantu henshi , yumvikanye agira ati: “Sinzi ko muri iki gihugu hari umuhanuzi unduta. Ibi mbabwira si ukwirata kandi Imana ibimbabarire niba hari akantu ko kwirata kandimo. Sinzi ko muri iki gihugu, muri Afurika, mufite umuhanuzi umeze nkanjye. ”

Akomeza agira ati “Birashoboka ko azaza ariko muri iki gihe ndiho ntimuzamubona. Muzamushakishe mumumbwire. Ababyanga muramufite?. Mwemera iby’abandi.. mwemera ibyabo? Ntabwo ari mwese? Barya babemera bari aha mufite ikibazo. Ndababwiza ukuri muzabimenya naragiye.”

Yabivuze abwira abari bitabiriye amateraniro ko u Rwanda rufite amahirwe yo kugira umuhanuzi ukomeye nkawe, icyakora yahise avuga ngo Imana imubabarire niba yifitemo ubwirasi ariko ukuri kwe ni uko.

Apotre Dr Gitwaza ni we muyobozi wa Zion Temple Celebration Centre ku Isi.

REBA VIDEO HASI ABIVUGA:

Ibitekerezo

  • Yewe, isi irashaje koko. Na YEZU ubwe ntiyigeze yirata imbaraga z’Ubumana afite kandi mu ivanjiri yasomwe ejo bundi ku cyumweru YEZU ubwe yivugiye ko ushaka gukuzwa ariwe wicisha bugufi. Yabwiwe n’iki ko ari Umuhanuzi ko abandi aribo babimenya ??? Na YEZU ubwe ntiyigeze abwira abantu uwo ariwe uretse ko ibikorwa bye aribyo byabigaragazaga bakamusobanukirwa. Ibi ni Ubwibone bukabije !!!

    ubundi abo bapaster birirwa birata kuko babonye amafaranga bakuye mu bantu batashatse kumenya ukuri kwi imana ahubwo bakajya kumva ibijyanye ni irari ryabo bazabona ishyano, erega nubundi bibliya yarabivuze tuzababonera ku mbuto zabo abo bakozi ba shitani babapasteri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa