skol
fortebet

Jeannette Kagame ari bugeze ijambo mu barimo Donald Trump mu masengesho yo gusengera igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Yanditswe: Tuesday 05, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Jeannette Kagame, Umufasha wa Perezida w’ u Rwanda ari mu ruzinduko rw’ akazi muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho yitabiriye amasengesho yo gusengera iki gihugu azwi nka ‘National Breakfast Prayer’.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere Jeannette Kagame aritabira ikiganiro kivuga ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ‘Renconciliation Rwandan sisters’.

Iki kiganiro kiritabirwa n’ abagore bari mu myanya y’ ubuyobozi, haravugirwamo uburyo u Rwanda rukoresha mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Iki kiganiro kiranagaruka ku ruhare rw’ abagore b’ abayobozi mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda ndetse n’uruhare rw’ urubyiruko rw’ u Rwanda mu kwiyubakira ejo hazaza.

Ku wa Gatatu tariki 6 Gashyantare 2019, Jeannette Kagame azitabira anageze ijambo ku bazitabira umusangiro n’ ibikorwa by’amasengesho yo ku rwego rw’ igihugu yo gusengera Leta Zunze ubumwe za Amerika.

Aya masengesho yitabirwa na Perezida wa Leta zunze za Amerika, abagize kongere y’ Amerika, abahagarariye ibihugu byabo muri Amerika n’ abatumirwa baturutse mu bihugu 140.

Aya masengesho aberamo ibiganiro bigamije gusangira ubunararibonye mu bya politiki no muzindi ngingo.

Si ubwa mbere Madamu Jeannette Kagame atumirwa muri uyu muhango kandi akawuhabwamo ijambo.

Ubwo yari yo muri 2014 yasobanuriye ababyitabiriye u Rwanda n’imiterere yarwo ndetse n’amateka yarwo by’umwihariko aya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Asobanura aho u Rwanda rugeze rwiyubaka, icyo gihe Madamu Jeannette Kagame yavuze ko u Rwanda rugizwe n’ibintu bitatu by’ingenzi yise 3G ari byo “Gorillas, Governance and Gender” (ingagi, imiyoborere n’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore).

Madamu Jeannette Kagame yifashishije ingagi nka kimwe mu bintu bidasubirwaho byagombye kubera ba mukerarugendo impamvu yo gusura u Rwanda, anagaruka ku miyoborere myiza nka kimwe mu nkingi zituma u Rwanda ari kimwe mu bihugu bitekanye kandi abantu bagendamo bisanga.

Yanagarutse ku buringanire n’ubwuzuzanye mu rwego rwo kugaragaza uburyo u Rwanda rufata abaturage bose kimwe bityo rukaba nta n’umwe rusiga inyuma mu nzira y’iterambere rurimo.

Madamu Jeannette Kagame yanitabiriye aya masengesho ubwo yabaga ku nshuro ya 63 tariki 8 Gashyantare 2018 bivuze ko uyu mwaka aya masengesho agiye kuba ku nshuro ya 64.

National Breakfast Prayer ni ihuriro ngarukamwaka riba mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gashyantare, ryatangijwe mu 1953 .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa