skol
fortebet

Jehovaniss Bible College igiye kubera igisubizo abafite umuhamagaro bifuza kwiga ishuri rya Bibiliya

Yanditswe: Saturday 23, Mar 2019

Sponsored Ad

Nibintije Ministries n’abaterankunga bafatanije umurimo w’Imana, mu mezi atarenga abiri baraba batangije ishuri rya Bible bise “ Jehovaniss Bible Institute ( College). Ni igikorwa kigamije ahanini gufasha abo Imana yahamagariye umurimo wayo.

Sponsored Ad

Kwiga muri iri shuri ntabwo bigusaba kuva aho uri ngo ujye mu ishuri, ni ishuri rizaba rifite icyicaro muri Leta zunze Ubumwe za Amerika aho amasomo uzajya atangwa mu buryo bwa Murandasi( Internet), ugashobora kwiga amasomo yose wibereye iwawe mu rugo ( Correspondence College) ukarangiza uhabwa Diplome yo mu rwego rwa Bachelor Degree-A0). Amasomo aratangirana n’ukwezi kwa Kamena 2019.

Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari nawe washinze iri shuri akaba n’umuyobozi waryo, avuga ko ibi ari uburyo bwo gushyira mu bikorwa ibyemezo by’ubuyobozi bw’Igihugu cy’u Rwanda ku bijyanye n’abayobozi b’amatorero no gufasha abo Imana yahamagariye umurimo wayo.

Amasomo yose azatangwa ni 50 afite ama Credits 120. Umunyeshuri asabwa kuyiga imyaka ine agahabwa Diplome ya Bachelor Degree ( A0), mu gihe uzaba yize amasomo 25 azabona Diplome yo mu rwego rwa Associates Degree, naho uzaba arangije amasomo 16 azabona Diplome isanzwe itari Degree. Aya masomo kandi hiyongeraho isomo ry’icyongereza.

Amasomo yose azaba afite google translate mu ndimi eshatu arizo; Icyongereza, Igifaransa hamwe n’Igiswahili, hagamijwe gufasha abanyeshuri gusobanukirwa neza n’amasomo biga. Gusa uziga mu rurimi rw’igiswahile ntabwo azabona Diplome yo kurwego rwa University, azabona isanzwe.

Ku munyeshuri wa Jehovaniss Bible College, azajya abona ibitabo ku buntu. Asabwa kwishyura amafaranga angana n’amadolari 30 (30$) buri gihembwe yo kwifashisha mu gusigasira Website kuko byinshi mu bimuteganyirijwe niho bizajya binyuzwa, hanyuma kandi akishyura amadolari 12 (12$) kuri buri kizamini akoze ( Test ).

Umwaka uzaba ufite ibihembwe bitatu (Semester 3), aho icya mbere gihera mu kwezi kwa 5 kikageza mu kwezi kwa Munani, Icya kabiri kigahera mu kwezi kwa Cyenda kikageza mu kwezi kwa Mbere, naho icya nyuma kigahera mu kwezi kwa kabiri kugeza mu kwezi kwa kane.

Jehovaniss Bible College ifite abayifasha gutunganya inshingano zayo aribo; Patriots Bible University( ku bijyanye n’amasomo ndetse n’ubuyobozi-Administration), rifite kandi Bridge City Church ( Ku bijyanye n’amasengesho ndetse n’aho ishuri rikorera mu gihe ritarabona aharyo), hari kandi abasomyi b’Inyigisho zitangwa na Nibintije Evangelical Ministries zinyuzwa ku bitangazamakuru bitandukanye ( kubijyanye n’amasengesho).

Rev./Ev. Nibintije, avuga ko amasomo namara kujya online buri wese ushaka kwiyandikisha ashobora kubikora online akanatanga imfashanyo yo gusigasira urubuga hanyuma ugatangira kwiga amasomo.

Mu gihe wamaze kwiyandikisha ( wishyuye ariya 30$) usabwa ku gihembwe yo gufasha gutunganya website( kuyishyura no kujya ivugururwa), ariko ukaba nta internet ufite iwawe, ushobora kujya muri Cyber Café ikwegereye ugaprintinga amasomo yawe yose y’igihembwe( Semester) ukayigira iwawe mu rugo cyangwa aho waba uri hose hanyuma n’ikizamini ukazajya muri Cyber Café ikwegereye warangiza ukohereza ibisubizo by’ikizamini( Test) wahawe kuri email y’ishuri ariko wabanje kwishyura ya madolari 12 ( 12$) usabwa kwishyura kuri buri kizamini ukoze.

Dusoreze ku ijambo ry’Imana dusanga mu Kuva 17: 15, ubwo Mose yubakaga igicaniro akakita Jehovaniss.

Mu gihe Mose yubakaga igicaniro akakita “Jehovaniss” yari ari gukora ahantu ho kwibukira, Kunezererwa intsinzi, Gushima. Kwari ugutangaza ubutumwa bw’Imana ndetse no gukomera kwayo.

Ibi bitwigisha natwe nk’abantu b’Imana bo muri iki gihe ko tugomba kubitangaza. Imana ni intsinzi yacu kandi natwe tukaba abana bayo. Ntabwo ari ugutangaza gusa Imana iyo ariyo ndetse n’ibyo yarangije kudukorera, ahubwo ko twemeye umuhamagaro wayo wo kuyikorera no kuba abana bayo.
Imana ikugirire neza kandi igufashe gufata umugambi mwiza wo gutangira kuyikorere none ubudasiba.

Ubu ni ubutumwa bwa Jehovaniss Bible College, bwatanzwe na Rev./ Ev. Eustache Nibintije umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba ari nawe washinze kandi akaba ayoboye iri shuri witeguye kwakiriramo ubumenyi bugutegurira gukorera Imana mu bantu bayo.

Ushaka informations kubyerekeye ishuri wabaza kuri adresses zikurikira:

1. Jenna Christmas, Register w’ ishuri
Email:[email protected]

2. Rev. / Ev. Eustache Nibintije
Founder and President of Jehovaniss Bible College
Phone/watsapp : +4128718098
Email: [email protected]
www.nibintijeministries.org

Ibitekerezo

  • Ku isi hari amashuli menshi yigisha Bible,ndetse na Seminaries nyinshi cyane zisohokamo Abapadiri.Hakaba n’amadini ibihumbi byinshi.Nyamara ni "uburo bwinshi butagira umusururu".Abantu bitwa Abakristu,barenga 1.5 Billions/Milliards.Nyamara nibo barwana intambara zo mu isi,nibo bicana,basambana,etc...Mujya mwumva ibihumbi n’ibihumbi by’Abapadiri bashinjwa gufata abana n’abagore.Genocide yo mu Rwanda,yakozwe n’abitwa Abakristu,nibuze kuli 95%.Muli 1994,Abayobozi b’igihugu,bari abakristu hafi 100%.Nyamara hafi ya bose bakoze Genocide.Mu Basenyeri 7 ba Anglican Church,hafi ya bose bashinjwa Genocide.Amashuli ya Bible,biba ari ukwishakira imibereho gusa.Pastors batabonye umushahara wa buri kwezi nta numwe wakongera kubona.

    NITWA BIZIMUNGU JEAN BOSCO , NTUYE MATIMBA MU KARERE KA NYAGATARE NJYE MFITE UBUSHAKE ARIKO NTA BUSHOBOZI MFITE, UWABISHOBORA YAMFASHA.

    Kigali/Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa