skol
fortebet

Kizito Mihigo yavuze ku mpaka zikomeye yigeze kugira na Apotre Gitwaza kubera ijambo yavuze mu ndirimbo ye

Yanditswe: Thursday 04, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Mu myaka itandatu ishize, Umuhanzi Kizito Mihigo n’Umuyobozi wa Zion Temple ku Isi, Apôtre Dr Paul Gitwaza, banyuranyije indimi ku ijambo ry’Imana bavugiye mu Giterane ‘Rwanda Shima Imana’ gihuza amatorero atandukanye ya Gikirisitu ku wa 26 Kanama 2012.

Sponsored Ad

Kizito ubwo yaririmbaga indirimbo ye “Arc en ciel” (Umukororombya) yarayisobanuye avuga ko mbere y’urupfu rwa Yezu, Imana yahanaga abantu yihanukiriye.

Apôtre Gitwaza wari uyoboye gahunda icyo gihe yaramuvuguruje avuga ko yibeshye kuko atazi neza ibya Tewoloji.

Ati “Nagira ngo mbanze nkosore Kizito Mihigo aho avuze ngo Imana yishe abantu. Ntabwo Imana ijya yica abantu bayo, ahubwo ni Satani ubica.”

Mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE, Kizito Mihigo yabajijwe niba yibuka ipfundo ry’impaka ze na Gitwaza.

Yagize ati “Mbere yo kuyiririmba indirimbo yanjye ‘Arc en ciel’ nabanje kuyisobanura kuko iri mu Gifaransa. Navuze ko ‘Umukororombya’ ndirimba ari nka wa wundi wo kwa Nowa mu Isezerano rya Kera aho Imana yahanaga abantu yihanukiriye. Natanze ingero aho mu Nyanja Itukura amafarashi y’Abanya-Misiri yarengerwaga n’amazi, mvuga igihe imfura zo muri iki gihugu zapfaga.”

Yakomeje ati “Naririmbaga mvuga nti ‘Nubwo mu gihugu cyacu habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, amahano arenze kamere, ariko ntiwigeze uza ngo uhane abakoze iryo shyano’. Ntiwaduteje umwuzure cyangwa indwara.”

Gitwaza yaje avuga ko “Nibeshye. Maze kuririmba indirimbo yarankosoye avuga ko nibeshye ko Imana itajya yica abantu. Ko ari Satani yica abantu.”

Ubutumwa bwa Kizito yavugaga ko Yezu ariwe mukororombya uruta indi wibutsa ko nubwo turi abanyabyaha ariko imbabazi z’Imana zisumba ibyaha.

Ati “Naragarutse mubwira ko yanyumvise nabi. Sinavuze ko Imana yica abantu cyangwa ari ingome. Naririmbye impuhwe n’imbabazi z’Imana nyuma yo kuza kwa Yezu. Nerekanaga ko Imana yatangiye gushyira imbere isura yayo y’ububyeyi kurusha iy’ubutegetsi, ubucamanza n’ubupolisi.

Kizito yavuze ko kuba atarumvaga ibintu kimwe na Gitwaza bitamutunguye kuko badahuje itorero ndetse mu mpaka zabo yahakuye igitekerezo cyo gutangiza ikiganiro mpaka cy’abanyamadini.

Yagize ati “Nifuzaga ko abantu baganira ku kwemera kwabo. Ukwemera ntigukwiye gufungiranwa mu nkuta z’insengero, abantu bahumirize, abandi biture hasi, basohoke batwawe nibagera hanze bakomeze kubaho bisanzwe.”

“Ukwemera ni ibintu bigomba gutanga imbuto muri sosiyete tukabibona. Iyo tuvuga ko dusenga twagera hanze ugasanga ntaho dutaniye n’abatazi Imana ukwemera kwacu ntikuba gufite ireme.”

Uburyo Gitwaza yasubizanyaga na Kizito byateye urunturuntu cyane mu bitabiriye igiterane n’abandi bakirisitu.

Munyemana Eric wayoboraga PEACE Plan itegura Rwanda Shima Imana yasabye imbabazi Kizito, avuga ko yoherejwe na Apôtre Gitwaza.

Kizito yavuze ko mu kiganiro mpuzamadini abantu baganira ku kubyaza ibyo bemera umusaruro watuma sosiyete ibamo amahoro arambye n’ubwiyunge bwuzuye.

Yagize ati “Icyo gitekerezo nakigize nyuma yo gusa n’uburana na Gitwaza kuri ibyo bintu. Nahise mbona ko izo mpaka zikenewe ariko ntizibe izo guterana amagambo no gusebanya. Impaka zose zikwiye kuba mu bwubahane".

Ikiganiro mpuzamadini cyategurwaga n’Umuryango uharanira Amahoro wa KMP cyanyuraga kuri Televiziyo y’u Rwanda mbere y’uko afungwa.

Ibitekerezo

  • nagirango nibarize apotre nabandi bose babitekereza nkawe:
    1. Urupfu rwaremwe name nde? Si Imana yarushyizeho yarangiza ikabwira muntu ngo nukora icyaha no gupfa uzapfa. Urupfu rero rwashyizweho n’Imana ntabwo ari Satan kgo rube igihembo cyo gukorara ibyaha runabe igikoresho ikoresha ku iherezo y’icyintu n’umuntu wese mugihe yagitegekeye cga yamutegekeye atagomba kurenza ku isi y’abazima.

    2. Ninde utanga ubugingo cga ubuzima? Ni Imana cga Ni Satan? Ari Imana na Satan ninde Ufite ububasha bwose kubuzima cga Kubugingo bw’umuntu cga ikintu ? Birazwi ko ari Imana. Niba ari Imana rero, ntawava mubuzima cga mubugingo Imana itabizi kdi itabyemeye.

    Mbifurije ibihe byiza ariko musabe Imana ubwenge n’ubuhanga kgo mumenye gukora k’Uwiteka Imana. Erega ibyo ubona nubwo wabona ari bibi kuri wowe, ujye umenya ko ariko kuri no gukiranuka Kumuremyi. Ikora uko ishaka kdi ntawayibaza ngo uragira ibiki. Ntawe igisha inama kuko ntawabayeho mbere yayo ahubwo byose niyo yabiremye nkuko wabisanze nanjye nabisanze, dukwiriye kubyemera uko twabisanze ntamarangamutima cga twitotomba no kwiburanya, kuko Imana ntinegurizwa izuru. Niyo yaremye Ubugingo inarema nurupfu kdi Niyo ibitegeka. Niyo yaremye Satan kdi ifite igihe yayitegekeye itarenzaho n’umunota numwe, yanayishyiriyeho imbago itarenga..... Erega Imana iratangaje!

    Abitwaza za tewologiya nagirango mbamenyeshe ko Imana ntawuyiga ahubwo imenywa nuwo ishatse imwihiruriye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa