skol
fortebet

Kwibuka25: Ijambo ry’Imana rivuga iki ku bikorwa byo “Kwibuka”?

Yanditswe: Saturday 06, Apr 2019

Sponsored Ad

Mu rwandiko Pawulo yandikiye itorero ry’ abafilipi 1:3 haravuga hati” "Ndashima Imana igihe cyose “ iyo MBIBUTSE”. Imyaka 25 irashize mu gihugu cyacu habaye jenoside yakorewe abatutsi. Abantu bacu twabuze bari abantu badusigiye byinshi bijyanye n’ imibereho yabo, tukaba twarabibutse kubera ko ari ingirakamaro kuri twe, maze tubigira urwibutso kugira ngo bijye bituma dukomeza kumva ko turi kumwe na bo.

Sponsored Ad

Ikintu kimwe cy’ingenzi, iyo uwo ukunda cyangwa abo ukunda batuvuyemo turabibuka, uyu munsi ndagira ngo mvuge ku mpamvu zituma dufata igihe cyo kwibukira hamwe abo twakundaga batuvuyemo.

I. KUBAHA ICYUBAHIRO: Impamvu ya mbere yo kubibuka ni ukubaha icyubahiro mu nzira zigiye zitandukanye.

a) Kugira ngo ntibazibagirane.

Kubera ko maze imyaka 10 ndetse inarengaho gato ntaba mu Rwanda, hari igihe nganira n’umuryango bakambwira inkuru y’abantu twari duturanye mu kagari cyangwa bimwe mu bintu byaho ngasanga hari abantu cyangwa ibintu bimwe nagiye nibagirwa. Ariko iyo ndi kuganira nabo hari ibintu bijya bigaruka nkabyibuka.

N’iyo tubuze abacu tugira ubwoba tukababara, ariko nyuma yaho tukabyibagirwa. Kwibuka ndetse no kumenyera icyo gikorwa bishatse kuvuga KUTIBAGIRWA no guha ICYUBAHIRO urwibutso rwabo.

b) KWIBUKA UMUMARO BARI BADUFITIYE

Iyo twibuka bidufasha nabwo gutekereza kubyo bari batumariye bakiriho. Iyo usomye ijambo ry’ Imana riboneka mu Ibyakozwe n’ Intumwa igice cya 9:39. “... Muri iyo nkuru tubona uko abo bantu bibutse uwo Doroka kubera akamaro yari abafitiye. Nakunze iyi shusho yo kwibuka tumaze gusoma. Kwerekana icyo abantu batuvuyemo akamaro bari batumariye, byerekana uburyo Urwibutso ari ikintu cyiza.

c)KWIBUKA ICYO TWABIGIYEHO

Kwibuka bishobora nabyo kuduha uburyo bwo tutwongerera intege (imbaraga kubyo bari batumariye ariko nabwo bikadutera imbaraga muri uko kwibuka icyo bari batumariye mu buzima bwacu). Ijambo ry’ Imana mu rwandiko rw’ Abaheburayo 13:7 hashimangira ibi.

Uyu murongo mwiza cyane uduhamagarira kwibuka ibyo abatuvuyemo bagiye badukorera mu buzima bwacu kandi zikaduha imbaraga zo kubigana. Ni byiza kwibuka ibyo abacu twabuze badushishikariza gukora, kandi tukagira n’ Imbaraga zo gukomeza kubigana mu bikorwa by’ Ubuzima bwacu.

d) KUBAKA URWIBUTSO

Mu gihe hubatswe urwibutso kandi rukanagerwaho n’ abandi bantu batandukanye cyane abana bakiri bato cyangwa urubyiruko, biba ari ikintu gikomeye. Mu rwandiko rw’ abaheburayo mu gice cya 12:11 haravuga hati “ Ubwo tugoswe n’igicucu cy’ Abahamya bangana batyo, muri icyo gice haravuga abantu benshi bakurikiriye Imana kandi no ku buzima bwabo.

Urwibutso ni ikintu cy’ingirakamaro kuri twe kuko aho wibukira abakuri batubanjirije ndetse n’ imibereho yabo.

II. BIDUFASHA KIBIJYANYE N’ AKABABARO

Iyo twibuka bidufasha guhangana n’ umubabaro cyangwa bikatugabanyiriza umubabaro w’abo twabuze bitewe n’ uko tuba duhugiranye turimo kubibuka, bikatuvana mu mwanya wo kubabara mu gihe tuba turi kujya aho twubatse urwibutso kuko nabyo biradufasha.

Hari igitabo mperutse gusoma. Uwacyanditse aravuga ngo “ Sometimes, for fear of letting go “ kandi hari igihe nabwo tugumana “ Holding on” ububabare (pain) mu nzira yo kwibuka abo twakundanye.

“Letting go” bivuga kuva inyuma y’ ubusharire (pain) maze tukaba nabwo twavugana ku bijyanye n’ abacu batuvuyemo bijyanye n’ ibyiza byabo, ibyo badukoreye ndetse n’ ibyo badushishikariza gukora. Ibyo bikazadufasha nabwo gukura mu mitekereze mu buryo by’ umwuka ndetse biduhe n’ubushobozi butuzamura bikatugeza mu kunezerwa.

III.BIZADUFASHA MU KWIGA UBURYO BWO KUBANA N’ AKABABARO

Undi mwanditsi witwa Molly Fumia yabivuze neza ubwo yanditse agira ati” "If I am to near this mourning cloak, let it be made of the fabric of love, woven by the fire thread of memory”.

Icyo buri wese yagombye kumenya ni uko udashobora kuva mubyo wabuze cyangwa abo wabuze. Ariko Ushobora kwiga uburyo ugomba kubana nabyo. Mu kwibuka nabyo birabitwigisha.

Nibyo mu kwibuka rimwe na rimwe ntabwo bitworohera kuko bituzanira umubabaro kandi ni ngombwa ariko iyo ukomeza kujya ku rwibutso akababaro ndetse n’ubusharire biba ibisanzwe kuri twe( become familiar to us) kandi bikadufasha guhagarara kigabo muri ako kababaro kacu. Bityo akaba ari ibyiza kujya aho urwibutso rwubatse kuko bituzamura bikatugeza ahantu haduha amahoro ( to the place of peace).

IV. BIZADUFASHA KUMENYA KO TUTARI TWENYINE.

Kandi undi mugisha, iyo turi kwibuka turi hamwe n’ abandi ubabwira ibyiza by’abo wakundaga, Icyo wabigiyeho n’ umumaro bari bagufigiye ndetse n’ igihugu muri rusange byongera intege abandi mu buzima bwabo. Bityo kwibuka bigahinduka gusangira akababaro ndetse no gusangira akamaro kabo bari bagufitiye ndetse n’ako bari bafitiye umuryango mugari.

Kwibuka hari icyo byongera mu buzima bw’ umuntu wabuze abe kandi mu kwibuka uha abo wakundaga icyubahiro bidufasha kubaho mu buzima bwo kubura abawe kandi bikadutera kuzamuka mu wundi mwanya wo kongera kubaho. Imana idufashe kandi itwongerere imbaraga muri ibi bihe byo kwibuka abacu bazize jenoside yakorewe abatutsi.

Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari nawe wateguye akanabagezaho iyi nyigisho.

Ibitekerezo

  • YESU nawe yadusabye guhora "tumwibuka" kugeza igihe azagarukira nkuko tubisoma muli Luka 22:19.URWUBUTSO rwa Yesu rukorwa rimwe mu mwaka.Itariki twibukiraho Urupfu rwa Yesu,yanditse muli Bible.Yesu asaba abigishwa be guhora bibuka "urupfu rwe",hari le 14 Nisan,Umunsi Abayahudi bizihiza Pasika yabo nkuko tubisoma muli Kubara 28:16.Iyo tariki niyo kuli Calendar y’Abayahudi.Muli uyu mwaka,iyo tariki izahura na le 19 Mata (Roman Calendar tugenderaho).Nibwo Abakristu bakurikiza ibyo Bible ivuga bazizihiza "Urupfu rwa Yezu" nkuko 1 Abakorinto 11:26 havuga.Ntabwo Yesu yadusabye kwizihiza "Izuka" rye,ahubwo yadusabye kwibuka Urupfu rwe,ku itariki dusanga muli Bible,le 14 Nisan,kandi rimwe mu mwaka gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa