skol
fortebet

#Kwibuka25:Olivier umuririmbyi mu itsinda Beauty for Ashes riramya rikanahimbaza Imana yavuze ku bihe bikomeye abari ku gasozi yakundaga banyuzemo muri Jenoside[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 11, Apr 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Kavutse Olivier watangije itsinda rimaze kubaka izina mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana rya Beauty For Ashes, yagarutse ku bihe bikomeye abari batuye ku gasozi yakunda kugiriraho ibiruhuko banyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Sponsored Ad

Kavutse Olivier ni umuririmbyi w’imena mu itsinda Beauty for Ashes ryamamaye mu ndirimbo nka ’Yesu ni sawa’, ’Ni uwa mbere’, ’Superstar’, ’Siriprize’ n’izindi. Iri tsinda rikora umuziki wo kuramya no guhimbaza mu buryo bwihariye bwumvikanamo amagambo akunze gukoreshwa n’urubyiruko biriha igikundiro.

Uyu muhanzi yashyize ifoto imwibutsa ibyabereye i Nyanza ya Butare ku gasozi kitwa ’progrès’ yakundaga gusura mu biruhuko bye avuye i Goma muri Congo aho yakuriye.

Yagize ati “Uyu ni umuryango wari uzwi nk’Abanyoni bo kwa Kanyoni, aha habaga benshi bo mu muryango wanjye n’abavandimwe, marume, babyara banjye, ba masenge, inshuti zanjye… Nari umwana muto wakuriye i Goma muri Congo.”

Yakomeje agira ati “Nta kiruhuko cy’ishuri na kimwe data atatujyanaga kuri aka gasozi ngo dukundane n’abari bahatuye, dukinane umupira na bo, tukabaganiriza Igiswahili n’Ilingala.”

“Ubwo Jenoside yatangiraga, nari ndi kuri aka gasozi nk’ibisanzwe kuko buri kiruhuko nahasuraga, nibwo nari nkihagera. Abantu bane gusa kuri aka gasozi nibo barokotse, njye ubwanjye, Mutima Stella, Giramata Diane na nyina witwa Nyiramana. Abantu batageze kuri batanu ni bo barokotse gusa kuri iyi foto murora.”

Ni ubutumwa yaherekeje ifoto y’abantu barenga 50 bari batuye kuri aka gasozi kari muri Nyanza ya Butare mu muryango wari uzwi nk’Abanyoni bo kwa Kanyoni.

Kavutse yasoje ubutumwa bwe agira ati “Turibuka, ntitwabaye imbwa.” Benshi mu bamukurikira kuri Instagram bamukomeje mu butumwa bwo kwifuriza abazize Jenoside yakorewe Abatutsi kuruhukira mu mahoro.

Kavutse Olivier umuririmbyi mu itsinda rya Beauty for Ashes

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa