skol
fortebet

Manishimwe Christine yatanze ubuhamya bw’ukuntu Imana yazuye umwana we ikanamusubizamo amaso abaganga bareba

Yanditswe: Monday 29, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Stella Christine Manishimwe, ni umuhanzikazi akaba n’umuvugabutumwa mu itorero rya ADEPR.

Sponsored Ad

Mu buhamya bwe, agaragaza ibintu bikomeye cyane Imana yamukoreye birimo inzira yanyujijemo imuha umwana yaramubuze ndetse n’ukuntu abaganga bemeje ko umwana we yapfuye n’isanduku yo kumushyinguramo ikagurwa, ariko Imana ikamuzura ndetse akavuka nta maso afite Imana ikayamushyiramo nyuma.

Mu buhamya burebure bwa Manishimwe Christine Stella, avuga uburyo yamaze igihe kirekire bamuha urw’amenyo ngo ni ingumba kuko yari yarabuze urubyaro, akaza kujya mu butayu gusaba Imana ngo imuhe umwana, akaza gusubizwa binyuze mu muntu bahahuriye yabonaga ari umusazi nyamara ari intumwa y’Imana.

Avuga uko Imana yamusezeranyije umwana w’umukobwa ikamumuha akishima, nyuma y’igihe gito igahita inamusezeranya ko agiye kubyara umuhungu.

Uyu muhungu yasamye amaze amezi atatu gusa abyaye, ngo kumutwita byabaye urugamba rukomeye kugeza ubwo inda igize amezi 8 abaganga bemeje ko umwana yamupfiriye mu nda ndetse bagatangira gahunda yo kumubaga ngo bamukuremo intumbi, ariko mu bitangaza by’Imana umwana akavuka ari muzima kandi byaragaragaye mbere ko yapfuye.

Ubwo uwo mwana yavukaga nabwo ngo ntiyarebaga, ariko mu mbaraga z’Imana asubizwamo amaso arareba ubu akaba ari umwana umeze neza, udafite ikibazo na kimwe kandi umeze nk’uko Imana yamumusezeranyije. Muri ubu buhamya bwa Stella anahishura uburyo abana Imana yamusezeranyije uko ari babiri byarangiye ari bo gusa azabyara kuko baje kumukuramo nyababyeyi.

Ibitekerezo

  • Ntimukite kubyo bene aba bavuga.Biba ari binyoma gusa,bashaka ko abantu babemera,bityo bakagira Fame (kumenyekana).Ni kenshi mwabumvishije bavuga ko bagiye mu ijuru bakagaruka,ndetse na Pastors babo bakavuga ko "bazura abantu".Nyamara washaka uwo bazuye cyangwa uwamugaye bakijije ukamubura.Ni ibigambo bavuga gusa.Ntabwo ariko Yesu n’Abigishwa be bakoraga.Barazaga basanga abantu baremaye bose bakabakiza bose,kandi abantu bose babireba,bakabitangira ubuhamya.Urugero,soma muli Ibyakozwe 8:7,8 ukuntu Apotre Philippe yakijije abamugaye benshi mu mujyi wa Samaria,umujyi wose ukishima.Ureke aba biyita Apotres bagamije gusa kurya amafaranga y’abantu.Gusa nkuko 1 Abakorinto 13:8 havuga,ntabwo Abakristu nyakuri bakirangwa no gukora ibitangaza.Ahubwo barangwa n’urukundo.Bigana Yesu bakajya mu nzira bakabwiriza abantu ijambo ry’Imana,nta cyacumi babasaba.Nawe uge wibaza uti:"Ko mfite abantu barwaye cyangwa bapfuye,kuki nta muntu waje ngo abakize nkuko Yesu n’Abigishwa be babigenzaga??".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa