skol
fortebet

Mbere yo gusubira mu ijuru, Mboro yabanje gusiga amavuta amakariso y’abagore

Yanditswe: Friday 15, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Mu gihe hashize iminsi mike Pasteri Paseka Motsoenenga uzwi ku izina rya Mboro ukomoka muri Afurika y’Epfo , avuze ko ari mu myiteguro yo kujya mu ijuru ku nshuro ya 2, ubu yatangiye imishinga yo gusengera imyenda y’imbere y’abagore abanje kuyasukaho amavuta ngo abarinde abadayimoni.

Sponsored Ad

Ibi yabitangaje ubwo yumvikanaga kuri radio Jacaranda Fm aho yavugaga ko bitewe n’uko amaze gufata intera mu guhangana n’imyuka mibi, bikaba byatumye ashyiraho gahunda yo gusengera imyenda y’imbere y’abagore ngo abarinde abagabo babasambanya mu nzozi.

Pasiteri yagize ati” aho kubarambikaho ikiganza, bazajya bakuramo amakariso yabo bayampe nyasukeho amavuta ubundi nyasengere nyaturaho amagambo, bityo hajyemo imbaraga zidasanzwe Imana igire icyo ikora”.

Ibyo bibaye kandi nyuma y’uko uyu mushumba uvuga ko arimo kwitegura uruzinduko rukomeye agiye kugirira mu ijuru,kandi ngo si ubwa Mbere yaba agiye kujyayo kuko no mu gihe gishize yagiyeyo ndetse abasha kuganira na Yesu umwana w’intama w’Imana.

Nk’uko The Southern daily South Africa ibitangaza, ngo abakurikiranira hafi ibya Mboro, bavuga ko ibyo akora aba yishakira amaramuko ariko we agahamya ko ari imbaraga z’Imana zibimukoresha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa