skol
fortebet

Menya umwihariko w’ isengesho ryo gukira ibikomere rizayoborwa na Padiri Ubald i Kigali

Yanditswe: Thursday 04, May 2017

Sponsored Ad

Padiri Ubald agiye kongera gukorera kuri Sitade Amahoro i Remera isengesho ngarukamwaka ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, gusengera abarwayi no gukira ibikomere. Iry’ uyu mwaka rifite umwihariko kuko hateganyijwe umwanya wihariye yo gusengera igihugu.
Ni isengesho ngarukamwaka ritegurwa na Paruwasi ya Regina Pacis iherereye i Remera muri Arikidiyosezi ya Kigali, aho hifashishwa Padiri Ubald Rugirangoga akaba ari we uriyobora, rikaba riteganyijwe kuri iki cyumweru tariki ya 7 Gicurasi (...)

Sponsored Ad

Padiri Ubald agiye kongera gukorera kuri Sitade Amahoro i Remera isengesho ngarukamwaka ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, gusengera abarwayi no gukira ibikomere. Iry’ uyu mwaka rifite umwihariko kuko hateganyijwe umwanya wihariye yo gusengera igihugu.

Ni isengesho ngarukamwaka ritegurwa na Paruwasi ya Regina Pacis iherereye i Remera muri Arikidiyosezi ya Kigali, aho hifashishwa Padiri Ubald Rugirangoga akaba ari we uriyobora, rikaba riteganyijwe kuri iki cyumweru tariki ya 7 Gicurasi 2017.

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Regina Paci, Ntabyera Charles, mu kiganiro kirambuye yagiranye n’Izuba Rirashe, yavuze ko bi biri muri gahunda yo guha icyubahiro Abatutsi bazize Jenoside, gusengera uburwayi ndetse n’ibikomere bikomoka ku mahano yagwirirye u Rwanda.

Mwatubwira amavu n’amavuko y’isengesho ryo kwibuka muri gutegura?

Amavu n’amavuko y’iri sengesho ryo gusabira abarwayi no kwibuka ndetse by’umwihariko uyu mwaka tuzanasabira n’Igihugu cyacu. Ni igitekerezo Umunyarwanda wese aba yifitemo cyo kwibuka abe, kwibuka abacu, Abatutsi bazize Jenoside noneho rero tukabikora ku rwego rwa paruwasi. Cyatangiye ari igikorwa dukora nk’abakiristu tukagikorera iwacu muri paruwasi, tukagira igihe cyo gusenga dusabira abacu bazize Jenosideyakorewe Abatutsi, tukagira igihe cyo kureba ibikorwa by’urukundo twagirira abarokotse Jenoside. Biza kugera igihe twumva ko twabigira ibintu binini byahuza abantu benshi kandi tugashaka n’ahantu abantu benshi ni bwo rero twayambaje Minisiteri ya Siporo n’Umuco baratwakira badutiza aho gukorera, Stade Amahoro, butuma turushaho guhamagarira abakiristu babyifuza ndetse n’abantu bose kugira ngo twese duhurire kuri Sitade tugamije kwibuka abacu baba ari abakirisitu gatolika cyangwa abakiristu bo mu yandi matorero cyangwa abanyarwanda bose muri rusange bazize Jenoside tukabibuka, tukabasabira, tubatura Imana.

Twebwe rero ku bakiristu Gatolika gusaba dukoresheje isengesho ry’Igitambo cy’Ukarisitiya ni ikintu gikomeye cyane kandi cy’agaciro kigaragaza ko abacu tububashye kandi tubaragije Imana.

Umwaka ushize Sitade Amahoro yari yuzuye

Ubushize isengesho ryayobowe na Padiri Ubald n’ubu ni ko bizagenda?

Yego. N’ubu ni ko bizagenda, Padiri Ubald adufasha gusabira abarwayi kandi anafite n’uburambe mu guhuza abantu bamwe bagasaba imbabazi abandi bakazitanga.

Ntabwo ari ibya buri mupadiri uwari we wese?

Ingabire yo gukora ibitangaza ni Yezu uyitanga, kugeza ubu ibyo Padiri Ubald afitiye ingabire ni ukubona ibyo Yezu yakoze, ariko Yezu muri buri gitambo akoresheje umusaseredoti arakiza.

Ni uwuhe mwihariko kuri Padiri Ubald?

Padiri Ubald afite umwihariko wo kubona icyo Yezu yakoze, ntabwo rero iyo ari ingabire buri muntu wese afite, ni ingabire Yezu atanga igihe ashakiye no ku wo ashaka.

Bishatse kuvuga ko no mu yindi myaka igihe iyi gahunda muzajya muyitegura muzajya mumwifashisha?

Turamutse tugize Imana tukamubona, kuko akenshi ntawabihisha na we afite impano yo guhuza abantu benshi, kandi abantu baranamukunda, turamutse tugize Imana tukamubona yadufasha ariko igihe tutazanamubona gahunda ntabwo tuzayigarika.

Iki gikorwa n’umwaka ushize cyarabaye, Abanyarwanda bacyakiriye bate?

Iki gikorwa twaragikoze umwaka ushize, abantu baracyitabiriye sitade iruzura ndetse irasaguka hanyuma twumvise ubuhamya bwagiye buvamo, inkuru twagiye twumva hirya no hino ndetse n’izo twiboneye ubwacu uwo munsi abantu barakize cyane ku ndwara z’umubiri, abari barwayi igifu, umutwe, ingingo zimwe na zimwe, hari n’abakize SIDA ni ibyo gushimira Imana . Ibyo byari ku ruhande rwerekeranye n’indwara zisanzwe. Noneho ariko ku byerekeranye n’umutima n’ibikomere hari ababashije gutanga imbabazi. Burya gutanga imbabazi na byo birakiza mbere na mbere bigakiza uzitanze, hari ababashije kuzisaba, ibyo bikurura ubumwe n’ubwiyunge, ari na byo tugamije. Twifuza ko Abanyarwanda bongera bakiyunga cya gitotsi cyaje kiri hagati y’umubano w’abantu kikavaho tukaba bene kanyarwanda.

Iri sengesho rigiye kuba nyuma y’uko Nyirubutungane Papa Fransisiko asabye imbabazi u Rwanda ku ruhare rwa Kiriziya muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mubihuza mute?

Ni byo mbere y’uko Papa wacu ku mugaragaro asaba imbabazi, asabira imbabazi abakiristu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abapisikopi gatolika na bo bari babikoze basabira abayoboke baba abakiristu Gatolika baba baragiye muri ayo mahano yatumye Igihugu cyacu cyorama. Kubihuza rero ni muri wa mugambi wo gukomeza gusaba imbabazi mbere na mbere Imana tunayitakambira ngo itugirire impuhwe idukize kandi iduhe ejo heza hazima. Kandi ni n’uburyo bwo gukomeza gufasha abakiristu bacu kugira ejo ibyabaye bitazongera kubaho. Niba baragize intege nke bakagwa muri ayo mahano dusabe ko, twumve ububi bwabyo, tumenye ingaruka mbi twanyuzemo tumenye ibibazo byadukururiye, tubisabire imbabazi turebe ejo hazaza twiragize Imana kugira ngo bitazongera kubaho.

Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mubihuza mute no gusengera abarwayi no gukira ibikomere?

Birumvikana amateka mabi igihugu cyacu cyanyuzemo yakuruye ibikomere byinshi. Hari abakomeretse ku mutima, hari n’abakomeretse ku mubiri hari abahuye n’ibikomere bakavunika ingingo z’umubiri, hari abarwaye indwara zituruka ku byo bahuye na byo muri Jenoside, hari abanduye indwara zidakira, ibyo byose turahura tukabisengera kugira ngo imana ibidukize. Tugahura tukumva ubuhamya bwagiye buturuka mu bagiye basaba imbabazi bakazihabwa, bifasha Abanyarwanda kugera ku bwiyunge kandi ubwiyunge nyabwo, noneho kandi tugatakambira Nyagasani kugira ibyo bikomere byose twanyuzemo, byahungabanyije imibanire y’abantu, byahungabanyije umuntu muri we, byamuhungabanyije ku mubiri, ingingo zangiritse z’umubiri cyangwa se n’indwara zinjiye mu mubiri kubera ibyo byose twanyuzemo tubiture Nyagasani aho abishaka adukize.

Muri Kiriziya Gatolika hari uburyo bwo guhuza abakoze Jenoside n’abo bakoreye ibyaha hano muri paruwasi yanyu bibaho?

Navuga ko tutari twabyinjiramo cyane ku buryo tuvuga tuti abakozi ibyaha ni aba n’ababikorewe ni aba kugira ngo tubahuze, ariko paruwasi zimwe na zimwe byagiye bibaho, ugasanga abantu barahura bamwe bakirega bagasaba imbabazi ariko iyo ntambwe ni yo twifuza kugeraho, kugira ngo uwakoze icyaha agisabire imbabazi uwagikorewe na we azitange kugira ngo tugere kuri bwa bumwe n’ubwiyunge kandi bishingiye ku rukundo nk’abana b’Imana.

Ku bijyanye no gusengera igihugu bizakorwa bite?

Twifuza gusabira igihugu cyacu uyu mwaka mu buryo budasanzwe kuko twifuza ko igihugu cyacu cyakomeza kugira amahoro, ubumwe ubwiyunge n’iterambere rirambye, twifuza rero rwose kukiragiza Nyagasani, dore ko Abanyarwanda tunazi ko Imana yirirwa ahandi igataha i Rwanda, Imana rero turayizera kandi tuyikomeyeho ni yo mpamvu dushaka kuyiragiza ibyacu byose ari gahunda z’igihugu cyacu, icyerekezo cyiza dufite, kuyiragiza ubuyobozi bwacu, ibyo byose kugira ngo Imana ibihe umugisha.

Muri gahunda zo kwibuka zisanzwe hari insanganyamatsiko iba yatiranyijwe ubu ihari ni iyo gushishikariza abantu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside namwe iyo mwibuka mubigenderaho?

Cyane rwose ingengabitekerezo mbi dushishikariza abakiristu kuyicikaho, iyo tubabwira gukurikiza amategeko y’Imana ahiniye mu itegeko rimwe ry’urukundo, iyo umuntu akunda rero atandukana n’ingengabitekerezo iyo ari yo yose mbi imutandukanya na mugenzi we cyangwa se ifite ikindi kibi igamije. Iyo twibuka nk’uku nguku haba harimo no kurwanya iyo ngengabitekerezoaho iva hose, si n’iya Jenoside gusa, aho iva hose ikagera tuba twifuza kuyirandura mu mitima y’abayoboke bacu.

Padiri Ntabyera yashimiye cyane MINISPOC ibaha aho bakorera, inzego za Leta zinyuranye zirimo na Polisi y’Igihugu, abakiristu bagenda bitanga mu buryo bunyuranye.

Avuga ko bifuza ko haterwa intambwe muri icyo gikorwa abantu bagakira ku mutima no ku mubiri, ariko ngo ntibinaherere mu masengesho hakazaterwa n’intambwe yo gukora ibikorwa bifasha abantu bagiye bahura n’ibikomere byaturutse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi birimo gufasha abacitse ku icumu, kubaremera, bakagira abo bafasha mu buryo bwimbitse butari ugusenga gusa.

Iri sengesho rizatangira saa mbiri za mu gitondo rizabimburirwa no gushimira Imana, hazeho inyigisho ijyanye n’uwo munsi izatangwa na Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, hakurikireho umuhango nyirizina w’Igitambo cya Misa n’andi masengesho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa