Musenyeri Kizito yifuje ko Guverinoma yamufasha gukusanya icya cumi cy’imishahara y’abakirisito

Iyobokamana   Yanditswe na: Martin Munezero 30 October 2018 Yasuwe: 2033

Musenyeri Dr Cyprian Kizito Lwanga uyobora Kiliziya Gatolika mu Mujyi wa Kampala muri Uganda arifuza ko Guverinoma yafata inshingano zo gukata kimwe cya cumi ku mishahara y’abayoboke ba Kiliziya Gatolika kuko batajya batanga icya cumi uko bikwiye.

Mu gihe amadini menshi ya gikirisito afite imyizerere ivuga ko umukirisito agomba gutanga kimwe cya cumi cy’ibyo yunguka, Musenyeri Lwanga yavuze ko abayoboke ba Kiliziya muri Uganda basigaye babeshya Imana ntibatange icya cumi cyuzuye.

Daily Monitor yatangaje ko ibi Musenyeri Lwanga yabitangaje kuri iki cyumweru tariki28 Ukwakira, ubwo yasomaga Misa muri Cathedrale ya Saint Mary i Lubaga, aho yavuze ko abakirisitu batagitanga icya cumi gishyitse, bikadindiza imishinga ya kiliziya.

Ati “Tubeshya Imana ko dutanga icya cumi cy’imishahara yacu, mu iteraniro nk’iri, iyo igihe cyo guturea kigeze, abakirisito batanga icyo bafite mu mifuka muri ako kanya kandi Bibiliya ivuga ko kimwe cya cumi cy’ibyo winjiza kigenerwa kiliziya.”

Yavuze ko yifuza ko Uganda yakora nk’u Budage, aho usanga Guverinoma ifata inshingano zo gukata kimwe cya cumi ku mishahara y’abantu biyandikishije mu idini runaka hanyuma amafaranga akatwa akazakusanywa agahabwa idini uwo mukozi yandikishije ko asengeramo.

Mu Budage ngo umuntu udakeneye gutanga uwo musoro ngo ava mu itorero yanditsemo kandi akabikora mu nyandiko. Ibi ngo byatumye miliyoni nyinshi ziva muri Kiliziya Gatolika kubera iyo mpamvu.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Mazina

    Kuba Pastors barya Icyacumi,biterwa nuko abayoboke babo batazi Bible.Hari amategeko menshi yo mu Isezerano rya kera,atareba Abakristu.Urugero,imana yategetse Abayahudi "Gukebwa" kuli sex.Ndetse isaba ko utazabikora azicwa.Bisome muli Intangiriro 17:14.Nyamara iryo tegeko,ntabwo rireba Abakristu.Isezerano rishya rivuga ko Gukebwa kwacu ari "ku mutima".
    ICYACUMI nacyo,cyari kigenewe ubwoko bwo muli Israel bwitwaga Abalewi.Imana yategetse ko bazajya bahabwa Icyacumi kubera impamvu dusoma muli Kubara 18:24.Ariko mu Isezerano Rishya,Yesu yadusabye "gukorera imana ku buntu" (Matayo 10:8).Iyo wahaga amafaranga Abagishwa ba Yesu,barakubwiraga ngo "Uragapfana n’ayo mafaranga yawe" (Ibyakowe 8:18-20).Jyewe ubandikiye,nkunda kenshi kujya mu nzira,hamwe n’abandi dusengana,tukabwiriza abantu kandi ku buntu.Nkuko Bible ibidusaba,dukora akazi gasanzwe tukitunga,tukabifatanya no kubwiriza (2 Abatesalonike 3:8),nkuko ba Pawulo babigenzaga (Ibyakozwe 20:33).Abantu babarya amafaranga,ntabwo ari abakozi b’imana.Bible ibita "abakozi b’inda zabo" (Abaroma 16:18).
    Imana idusaba "gushishoza",iyo duhitamo idini (1 Yohana 4:1).

    1 month ago

Inzindi nkuru

Pasiteri Hakizimana wakubitiye Nyirabukwe mu rusengero agiye gutuzwa muri...

Pasiteri Hakizimana Steven uherutse gutandukana na Kwizera Marie Claire...
3 December 2018 Yasuwe: 3831 2

P-Professor watangije kuramya no guhimbaza Imana muri Hip Hop mu itorero...

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 03 Ukuboza, abahanzi, abashumba...
3 December 2018 Yasuwe: 2046 0

Ubu buhamya bwa Pasiteri Mugisha winjiza akayabo k’amafaranga kubera korora...

Pasiteri Henry Mugisha arashishikariza abanyafurika cyane cyane urubyiruko...
28 November 2018 Yasuwe: 2655 1

Bishop Rugagi ashobora kuva mu Rwanda kubera abakirisitu babuze amafaranga...

Bishop Innocent Rugagi uyobora Itorero Redeemed Gospel Church yaciye...
27 November 2018 Yasuwe: 2744 1

Roza Muhando yirukanwemo amadayimoni yari yaratererejwe

Umuhanzikazi Roza Muhando wari warasaritswe n’ibikorwa bidahwitse yasengewe...
22 November 2018 Yasuwe: 4378 0

Patient Bizimana wasabwe gukora ubukwe bitarenze uyu mwaka imyiteguro igeze...

Patient yavuze ko atitaye ku gitutu cy’abantu bamusaba gukora ubukwe, ko...
17 November 2018 Yasuwe: 1138 0