skol
fortebet

Nyuma y’imyaka 10 aruka amaraso, Bishop Rugagi yamuhinduriye amateka-AMAFOTO

Yanditswe: Friday 08, Sep 2017

Sponsored Ad

Umwana w’umukobwa wari waribasiwe n’imyuka mibi ,aho bari baramutongereye ko azapfa ntacyo yimariye, bamuteza kuruka amaraso, ubwo bigambaga ko azaruka amaraso kugeza amushizemo umwuka agapfa. Bishop Rugagi yaramusengeye, arakira burundu.
Ku wa 22/06/2017 yari yagiye gusenga bisanzwe nk’abandi bose hanyuma ubwo byageraga mu mwanya wo gusenga, amadayimoni yaramufashe atangira kumutitiza, ubwo yari afite imbaraga nyinshi cyane, nibwo Bishop yamwegereye atangira kumusengera, ariko byari urugamba (...)

Sponsored Ad

Umwana w’umukobwa wari waribasiwe n’imyuka mibi ,aho bari baramutongereye ko azapfa ntacyo yimariye, bamuteza kuruka amaraso, ubwo bigambaga ko azaruka amaraso kugeza amushizemo umwuka agapfa. Bishop Rugagi yaramusengeye, arakira burundu.

Ku wa 22/06/2017 yari yagiye gusenga bisanzwe nk’abandi bose hanyuma ubwo byageraga mu mwanya wo gusenga, amadayimoni yaramufashe atangira kumutitiza, ubwo yari afite imbaraga nyinshi cyane, nibwo Bishop yamwegereye atangira kumusengera, ariko byari urugamba rutoroshye.

Ubwo amadayimoni yamuvugiragamo, ati "ntabwo tumuvamo, twaramupatanye, kuko azaruka amaraso, kugeza ubwo azamushiramo, akuma ari nako gupfa kwe. Ubwo kandi kuva ubwo yatangiye kuruka amaraso, hanyuma Bishop amuha rugari ati: “Yaruke kugeza kuko ari nako abo badaimoni bari kugusohokamo, kugeza umudayimoni wanyuma agusohotsemo, nibwo amaraso ahita ahagarara, kandi ntuzongera ukundi.”

Ubwo umwana w’umukobwa yaricaye si ukuruka amaraso karahava, bikamufata akamokorwa cyane ari nako aruka amaraso, abaprotocole nabo bakoropa uko arutse kuko amaraso yari menshi. Wabonaga yarushye pe, yatagangaye kugeza ubwo yifata mu mugongo ubona wacitse .

Uyu mwana w’umukobwa Bishop yaramusengeye kugeza ubwo yamokowe cyane, Bishop ariko amubwira ati: mudaimoni umusigayemo musohokemo vuba, kuko uyu ni umwana w’Imana agombakubaho, kandi akazagira ibintu byinshi yigezaho. Ntabwo azapfa ntacyo yimariye nk’uko mwamutongereye. Ubwo amaraso yaje gukama Bishop ati: “Imana nkorera iragukijije mu izina rya Yesu, Kandi urakize burundu.”

Ubwo Bishop yamuhaye amazi yo kunywa amaze gusengera, ati: “Uwiteka yomore n’ibindi byose byari bisigaye, kandi ugende ube amahoro.”

Uyu mwana w’umukobwa yagarutse kuwa Gatatu Tariki 06/08/2017 gushima Imana ko yamukijije nyuma y’imyaka 10. Mu magambo ye yagize ati: ” Ndashima Imana ndetse ngashima n’umukozi wayo Bishop Rugagi kuko ubu ndi umukobwa muzima utarangwaho n’uburwayi. Kuva Bishop yansengera ntan’igitonyanga cy’amaraso ndongera kubona. Imana yo mu ijuru ihabwe icyubahiro. Kuko ubu ndumva nfite n’imbaraga nta kibazo.”

REBA AMAFOTO:

Aha abadayimoni bari bari kumwigambaho, ko azaruka amaraso kugeza apfuye.

Aha yarari kwihaga aruka amaraso.

Aha yari yafashe mu kagongo ubona ko kacitse intege.

Uyu mwana w’umukobwa yarutse amaraso menshi cyane.

Bishop ari gusengera amazi ngo ayanywe.

Ari kuyanywa Bishop ati: Arakwomora aho abadaimoni bagukomerekeje hose.

Aha yari yagarutse guhamya Imana yabonye mu muhanuzi Bishop Rugagi. Ati: Nyuma y’uko ansengeye ntan’igitonyanga cy’amaraso ndongera kubona.”

Abadaimoni bari baramunyunyuje amaraso, ariko yabaye inkumi nziza, arabyibuha.

Bishop yarongeye aramusengera amwaturaho amagambo y’umugisha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa