skol
fortebet

Caleb wabuze umugore bari bamaranye amezi 7 yavuze amagambo akomeye [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 07, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Uwagaba Joseph Caleb nyuma yo gupfusha umugore we Mucyo Sabine yasabye Imana kumuba hafi muri ibi bihe bimukomereye ahamya ko yizeye adashidikanya ko umugore we yapfuye ari umukiranutsi kandi ko Imana yamwakiriye mu bandi bakiranutsi bapfuye bayizeye.

Sponsored Ad

Mucyo yaguye mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali CHUK aho yari amaze iminsi arembeye.

Uwagaba Joseph Caleb nyuma yo gupfusha umugore we yasabye Imana kumukomeza mu muraba w’ibigeragezo kandi avuga ko yizeye ko Mucyo yakiriwe mu bandi bakiranutsi kuko na we apfuye ari umukiranutsi.

Caleb yagize ati: “Nyagasani, nyigisha kukwizera kugirango nintungurwa n’umuraba w’ibigeragezo bikomeye mu buzima bwanjye nzabone amahoro muri ibyo bihe bikomeye. Niringiye ko undi hafi kandi wumva ugutaka kwanjye kandi uri kumwe nanjye”.

Yakomeje agira ati: “Kuri njye nzi ko mu maso y’Imana urupfu rw’umukiranutsi ari ikintu kiza mu maso y’Imana. Mucyo yari umukiranutsi, mwakire mu bandi bakiranutsi mu ijuru”.

Uwagaba Joseph Caleb na Mucyo Sabine basezeranye imbere y’Imana kubana nk’umugore n’umugabo ku itariki 03 Werurwe 2018, bivuze ko Mucyo Sabine yitabye Imana nyuma y’amezi arindwi gusa abanye na Caleb.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa