skol
fortebet

P-Professor watangije kuramya no guhimbaza Imana muri Hip Hop mu itorero rya ADEPR yashenguye imitima ya benshi ubwo bamusezeragaho bwa nyuma[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 03, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 03 Ukuboza, abahanzi, abashumba inshuti ndetse n’abanyamuryango b’umuhanzi nyakwigendera Gakunzi Jonathan babyukiye mu muhango wo gusezera kuri uyu muhanzi witabye Imana ku mugoroba wo ku wa 26 Ugushyingo 2018.

Sponsored Ad

Umuraperi Gakunzi Jonathan [P Professor] ni we watangije urugendo rwo kuramya no guhimbaza Imana mu njyana ya Hip Hop mu itorero rya ADEPR.

Uretse kuba yari umuhanzi ku giti cye, yari n’umuririmbyi wa Korali Amahoro. Asize ibihangano yakoze birimo “Imbere yawe”, “Amarira’’, ‘‘Umusirikare”, “Inzira inyerera” n’izindi. Ndetse asize umushinga wo kumurika Album ye uzashyirwa mu bikorwa n’umuryango we.

Umuhango wo kumusezeraho watangiriye aho yari atuye i Gikondo mu Mujyi wa Kigali.
Pasiteri Muremangingo Rene wo muri ADEPR Remera wayoboye uyu muhango wo gusezera kuri nyakwigendera, yavuze ko umuhanzi P. Professor yarinze ashiramo umwuka agitekereza ku murimo wo kwagura ubwami bw’Imana. Avuga ko bikwiye guha isomo abasore bakiriho na bo bagakunda umurimo w’Imana.

Pasiteri Muremangingo Rene wo muri ADEPR Remera wayoboye uyu muhango wo gusezera kuri nyakwigendera, yavuze ko umuhanzi P. Professor yarinze ashiramo umwuka agitekereza ku murimo wo kwagura ubwami bw’Imana. Avuga ko bikwiye guha isomo abasore bakiriho na bo bagakunda umurimo w’Imana.

Yagize ati: “Muri iyi minsi nagerageje kumusura i Kanombe mbona umurimo umuriho. Nkabona umubiri ntawo,…ariko yabaga atekereza ku giterane. Musore uri hano birakwiye ko ukorera Imana. Birakwiriye ko nawe uzavugwa amagambo nkayangaya. Uyu mwanya turayatiza Jonathan ngo nawe avuge ati ‘narangije intambara nziza….Ahasigaye mbikiwe ikamba mu Ijuru’. Jonathan Hari aho yaragereje ariko nawe utarakira Yesu umwanya ni uyu ngo uze dufatanye kuvuga inkuru nziza y’agakiza.”

Umuhango wo gusezera kuri nyakwigendera witabiriwe n’abaraperi bagenzi be barimo MD, WILLY KARUTA, STAR FOR JESUS, PASTOR GASHA ,PRINCE ALFA, The Pink, Karyango Bright, Abaririmbyi ba korali zitandukanye za Adepr, Abapasiteri, n’abavandimwe ba Nyakwigendera.

Nyuma yo kumusezeraho mu rugo i Gikondo, imihango yo kumusezeraho irakomereza mu rusengero rwa ADEPR Remera aho yasengeraga.

Nyuma nyakwigendera araza gushyingurwa mu irimbi rya Rusororo mu karere ka Gasabo.

SAA 10:55, imihango yo gusezera kuri nyakwigendera P. Professor ikomereje mu rusengero rwa ADEPR Remera.

Korali Amahoro P. Professor yaririmbagamo ni yo yaririmbye mu rusengero.

REBA AMAFOTO:

















SRC:Ibyishimo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa