skol
fortebet

Papa Francis yagaragaje uko ikibazo cya Koreya ya Ruguru cyakemurwa

Yanditswe: Sunday 30, Apr 2017

Sponsored Ad

Umushumba mukuru wa Kiliziya gatolika ku Isi Papa Francis yagaragaje ko atewe inkeke n’ umwuka mubi ukomeje gututumba hagati y’ Amerika na Koreya ya Ruguru avuga ko ushobora kubyara intambara igahitana ubuzima bwa benshi.
Papa Francis yasabye amahanga yose gutegura inama yo kwiga ku kibazo cya Leta zunze ubumwe z’ Amerika na Koreya ya Ruguru.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Mata 2017, ubwo yasozaga uruzinduko rw’ iminsi ibiri yagiriraga mu gihugu cya Misiri.
Papa Francis (...)

Papa Francis yavuze ko iki kibazo kimaze gufata indi ntera, yongeraho ko Umuryango w’ Abibumbye watereye agati mu ryinyo ugafata iki kibazo cy’ icyoreheje.

Yakomeje avuga ko ikibazo cya Koreya ya Ruguru gishobora kubyara intambara yarimbura igice kinini cy’ abatuye Isi avuga ko Norvege ariho hantu heza hakwiye kubera ibiganiro byo kwiga kuri iki kibazo.

Yagize ati “ Uyu munsi intambara iramutse ibaye yakwangiza ibintu byinshi, sinavuga ko ari kimwe cya kabiri cy’abatuye Isi, ahubwo benshi muribo ndetse n’umuco wabo byahatikirira. Ndahamya ko ikiremwamuntu cyagirwaho ingaruka zikomeye n’iyi ntambara (ifatwa nk’iya gatatu y’Isi yose).”

Papa Francis atangaza ko igisubizo cy’ibibazo akibona mu nzira ya dipolomasi mu guhuza abashyamiranye.

Ati “Ntekereza ko Umuryango w’Abibumbye ufite inshingano zo kongera kuvugurura imikorere yawo kuko usa n’uwagabanyije imbaraga. Hagomba kongerwa imbaraga mu guhosha aya makimbirane ashobora gushibukamo intambara yakibasira ubuzima bwa benshi.”

Yavuze ko gukoresha ibihugu nka Norvège byafasha mu biganiro hagati ya Koreya ya Ruguru na Amerika ariko agashimangira ko hari n’izindi ngingo zarebwaho nkuko CNN dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Mu cyumweru gishize Koreya ya Ruguru yagerageje misile ariko iza gupfuba itaragera mu kirere; ibi byatumye Amerika ihita yohereza ibikoresho bya gisirikare hafi y’inkengero z’iki gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa