Papa Francis yakorewe ibirori by’isabukuru y’amavuko (Amafoto)

Iyobokamana   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 18 December 2017 Yasuwe: 706

Umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Francis, kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Ukuboza, 2017 yakoresherejwe ibirori by’isabukuru y’amavuko aho yujuje imyaka 81 y’amavuko amaze avutse.

Ni mu birori bikomeye byabereye kuri bazilika ya Saint-Pierre. Mu rwego rwo kwifatanya n’abana bato bari muri fondasiyo ya Vatican akaba yahisemo gusangira nabo ku isabukuru y’amavuko aho yahushye buji nk’uko bigenda ku isabukuru.

Papa Francis yakase umutsima watatswe n’umuromani Hedera Sweetness washushanyije kuri gato, Papa ahetse isi ku bitugu aho yasobanuye ko ari ikimenyetso cy’imbaraga ze mu guhuza isi ikaba imwe.Umunyabugeni w’umutaliyani witwa MauPal nawe yari muri ibi birori.

Iyi sabukuru yahurije hamwe abana bo muri fondasiyo ya Vatican

Papa kandi yasabye abakirisitu bari bakoze umutambagiro baje mu birori bya Angélus(gusengera Bikiramariya) kuri Saint-Pierre guhora bacyeye ku mutima n’ubwo ubuzima baba barimo bwaba bugoye.

Mu magambo ye ati“ Iyo abana babaye abahamya b’ibibazo biri mu rugo, ababyeyi bashwana, barahababarira. Ntimukabatere ku babara. Abana bakwiye gukurira mu byishimo.”Aha Papa yasobanuraga ko atari byiza ko umwana amenya ibibazo bibera mu ngo.


Papa Francis ni umushumba mukuru wa Kiliziya gatolika ku Isi wa 266, ni umunya Argentine w’ imyaka 81 y’ amavuko afite uburebure bwa metero 1,76. Yatorewe izi nshingano tariki 13 Werurwe 2013 asimbuye Benedict XVI weguye kuri uyu mwanya tariki 28 Gashyantare 2013.

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Apôtre Masasu yemereye abagabo kujya bakirigita abagore babo mu gihe cyo...

Umuyobozi wa Restoration Church mu Rwanda, Apôtre Ndagijimana Yoshua Masasu,...
10 October 2018 Yasuwe: 1232 1

Abahanzi,ababwirizabutumwa n’abandi batandukanye bashenguwe n’urupfu rwa...

Ahagana mu ma saha ya saa tanu z’amanywa ku itariki ya 4 Ukwakira 2018 ni...
8 October 2018 Yasuwe: 3539 0

Caleb wabuze umugore bari bamaranye amezi 7 yavuze amagambo akomeye...

Uwagaba Joseph Caleb nyuma yo gupfusha umugore we Mucyo Sabine yasabye...
7 October 2018 Yasuwe: 6008 0

Byari amarira n’agahinda ubwo Mucyo Sabine wari umaze amezi 7 arushinganye...

Kuri uyu wa Gatandatu, mu irimbi rya Rusororo ho mu karere ka Gasabo...
7 October 2018 Yasuwe: 6459 1

Impinduka zidasanzwe zakozwe mu bashumba b’indembo muri ADEPR[AMAFOTO]

Rev Karangwa Slivestre wayoboraga ADEPR mu Rurembo rw’Amajyepfo (Ntara...
5 October 2018 Yasuwe: 3046 0

Umuhanzi uririmba indirimbo zo kuryamya no guhimbaza Imana yakebuye bamwe...

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Tuyishimire Emmanuel uzwi nka Emmy...
4 October 2018 Yasuwe: 428 0