skol
fortebet

Papa Francis yatumije inama igitaraganya y’ Abayobozi b’Inama z’Abepisikopi bo hirya no hino ku isi

Yanditswe: Thursday 13, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Mu ntangiriro z’umwaka utaha Papa Francis arateganya gukorana inama n’abayobozi b’Inama z’Abepisikopi bazaturuka hirya no hino ku Isi kugirango baganire ku bibazo byugarije Kiliziya Gatolika bijyanye n’ibyaha byo gusambanya abana bikomeje gushinjwa abapadiri ubutitsa hirya no hino ku isi.

Sponsored Ad

Vatican yatangaje ko iyi nama izaba kuva tariki 21 kugeza 24 Gashyantare 2018. Ni inama izibanda ku gushaka umuti w’ibibazo bijyanye no guhohotera abana bishinjwa abapadiri ndetse abandi bagashinjwa guhishira ababikora kuri ubu bikaba bikomeje gusiga icyasha Kiliziya Gatolika.

Iyi nama izahuza abayobozi basaga 100 bo muri Kiliziya Gatolika ngo izaba ari yo ya mbere ibaye imeze itya. Ibyo ngo bisobanuye ko Kiliziya yamaze gutahura ko abapadiri bakekwaho gusambanya abana batari mu gace kamwe runaka ahubwo ko ari ikibazo kiri mu bice byose by’isi.

Ibibazo by’abapadiri basambanya abana byakunze kugaragara cyane muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, muri Chile, Australia, Ubudage n’ahandi hatanukanye.

Iri tangazo Vatikani yaritangaje mbere y’umunsi umwe ngo Papa ahure n’abayobozi ba Kiliziya bo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika ngo baganire kuri iki kibazo byagaragaye ko cyokamye abapadiri bo muri icyo gihugu.

Raporo yavuye mu iperereza yagaragaje ko muri Leta Pennsylvania honyine hari abapadiri basaga 300 basambanyije abana basaga 1000 mu myaka 70 ishize. Iri perereza ririmo rirakorwa no mu zindi Leta zigize Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Ni mu gihe mu Budage ho, abashakashatsi berekanye ko abana 3,677 bahohotewe n’abapadiri basaga 1,670 hagati ya 1946 na 2014. Abarenga kimwe cya kabiri ngo bahohoterwaga bafite munsi y’imyaka 13 y’amavuko.

Hashize iminsi ikibazo cy’abapadiri bahohotera abana kivugwa ndetse bikanagaragara ko abapadiri hagati yabo bahishirana, maze bigatuma ababikoze badahita bamenyekana.

Papa Francis na we ashinjwa kuba yaratanze inshingano zo kuyobora ku bapadiri bamwe na bamwe kandi azi neza ko bashinjwa kuba barahohoteye abana. Hari n’ababona ko yananiwe gukemura iki kibazo cy’abapadiri bakomeje gusiga isura mbi Kiliziya Gatolika.

Ibitekerezo

  • None aho bahohotera abana kandi hari ababikira biva kuki?

    Kuba muli Gatolika abapadiri n’abasenyeri benshi bagwa mu cyaha cy’ubusambanyi,biterwa nuko birengagiza itegeko ry’imana rivuga ko “Niba unaniwe kwifata ugomba kurongora”.Byisomere muli 1 Abakorinto 7:9.Nubwo Gatolika ivuga ngo Petero niwe Paapa wa mbere kandi ataribyo,Bible ivuga ko Petero yali afite umugore.Byisomere muli Matayo 8:14.Birababaje kubona Gatorika iririmba ngo "Kiliziya ni imwe itunganye Gatolika",nyamara abapadiri ibihumbi n’ibihumbi baregwa gusambanya abana n’abagore.Muribuka Abasenyeri 34 bo muli Chili bose baherutse kwegura kubera ubusambanyi.It is a shame.Kuki Amadini yose yiyemera,nyamara agakora ibyo imana itubuza?Reba Pastors bamaze amafaranga y’abantu,mu gihe Yesu yasize adusabye "gukorera imana ku buntu" (Matayo 10:8).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa