skol
fortebet

Pasiteri Akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umugore wubatse ndetse n’umukobwa we

Yanditswe: Tuesday 17, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Umupasiteri wo muri Nigeria witwa Timothy Ngwu kuri uyu wa Mbere. yatangiye kuburanishwa n’urukiko rwa Enugu muri iki gihugu, ashinjwa kugira inshoreke umugore w’undi mugabo ndetse agafata n’umukobwa we bombi akabagira abagore.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru Vanguard kivuga ko umugore w’uyu mupasiteri witwa Veronica Ngwu, ari we wagiye gutanga ikirego mu rukiko avuga ko umugabo we yafashe umugore n’umukobwa we akabagira inshoreke, abo bombi bakaba bari basanzwe ari abayoboke b’itorero rye ryitwa God’s Favor Ministry.

Uwo mugore wigaruriwe na Pasiteri, yitangiye ubuhamya mu rukiko avuga uko byagenze ndetse avuga ko we n’uyu muvugabutumwa bakoraga ibijyanye n’ubushake bw’Imana kandi nyirabayazana akaba ari umugabo we Fidelis Omeye. Uyu mugore witwa Calista Omeye akaba yaragize

Ati “Umugabo wanjye yahoze ari umuyoboke w’iryo torero, aza kurimbwira ararinkundisha kuko yavugaga ko Pasiteri waryo hari ibyo yanyeretsweho. Yambwiye ko hari ibyo tugomba gukorana na Pasiteri kandi bijyanye n’ubushake bw’Imana, nyuma aza no kuva mu itorero njye nanga kurivamo. Uwo mugabo twari dufitanye abana 10 ndetse nyuma naje kubyarana umwana na pasiteri ariko aza gupfa nyuma y’ibyumweru bicye avutse.”

Igitangaje ariko, uyu mugore yivugira ko umugabo we yari izi ibi byose ndetse no kuba umukobwa wabo nawe yarahindutse umugore wa pasiteri ngo bari barabanje kubyumvikanaho.

Ati “Twembi twari abayoboke b’iri torero, kandi ibyo kuvuga ko ari njye wahaye pasiteri umukobwa wanjye ngo amugire umugore sibyo, umugabo yari abizi byose kandi niwe wari warabyemeye.”

Timothy Ngwu ariko we ntiyari yitabye urukiko kuri uyu wa Mbere nyuma yo kuvuga ko hari ubutumwa yagiyemo mu bitaro bya Enugu. Umucamanza mukuru muri uru rukiko, yavuze ko urubanza ruzasomwa tariki 26 Nzeri uyu mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa