skol
fortebet

Pasiteri Christine ati ’Abarokore iyo bateretana babwirana nk’ay’abagombozi’[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 02, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Pasiteri Christine Mwihoreze wo mu itorero Patmos of Faith yasabye abakirisito kudatatira igihango bagiranye n’abo bashakanye cyangwa n’abo bakundana ahubwo bagahora bazirikana imihigo n’indahiro barahiriye abo bakundana cyangwa izo barahiriye Imana n’imihigo bayihigiye.

Sponsored Ad

Ibi Pasiteri Mwihoreze yabigarutseho mu cyigisho yagejeje ku bakirisito mu materaniro yo ku wa gatatu tariki 31 Ukwakira 2018.

Pasiteri Mwihoreze yibanze cyane ku isomo ryo muri Rusi igice cya mbere ahagaragaza uburyo Rusi yabaye indahemuka kuri Nyirabukwe.

Rusi uyu yiyemeje kunamba kuri Nyirabukwe wari umaze kugira ibyago agapfusha umugabo we, n’abahungu be babiri harimo n’uwari umugabo wa Rusi.

Nyuma y’ibyo byago, Nyirabukwe wa Rusi yamusabye kujya kwishakira undi mugabo ariko Rusi arabyanga amubwira amagambo akomeye ati:”Aho uzagwa ni ho nzagwa bahampambe. Nihagira ikizantandukanya nawe atari urupfu, Uwiteka azabimpore, ndetse bikabije.” Rusi 1:17.

Pasiteri Mwihoreze yavuze ko indahiro nk’izi hari abasore n’inkumi bazirahirira abo bakundana mu gihe bagiteretana nyamara bikarangira batatiye indahiro barahiye.

Ati: “Aya magambo Rusi yabwiye nyirabukwe iyo abantu barimo bateretana nta murokore utajya uyabwira fiyanse we. Iyo barimo bateretana aramubwira ngo ‘aho uzagwa ni ho nzagwa, Imana yawe ni yo izaba Imana yanjye, ….umva bavuga nk’ay’abagombozi ariko abakiyahagazemo ni bakeya”.

Pasiteri Mwihoreze yabwiye abakirisito ko baba bakwiye kwitondera imihigo bahiga cyangwa indahiro barahira mu buryo rukana kuko ngo guhiga umuhigo ntuwuhigure birutwa no kutawuhiga.

Ati: “Abantu (iyo bahiga/barahira) bagirango ni ibintu byoroshye, ariko Bibiliya Yera iravuga ngo guhiga umuhigo ntuwuhigure birutwa no kutawuhiga”. Dufite abakirisitu bagira inshuti mu gihe cy’ubukire, mugakundana kubera ko hari icyo ashaka ko umuha, wabona akennye ukamucikaho, ariko mujye muba inyangamugayo mu bihe byiza n’ibibi”.

Yagarutse ku bagore bahemukira abagabo babo n’abakobwa bahemukira abakunzi babo ababwira ko ibyo bidakwiye ku bakirisito.

Ati:“Abandi bagakunda abagabo babo cyangwa inshuti zabo mu gihe bafite ibyo babaha ariko byamara gushira ukabona umugore cyangwa umukobwa aretse sheri we kuko ntabyo kumuha yari agifite”.

Yabibukije kandi amasezerano bagiye basezeranira Imana bayibwira ko bazayikorera nibakiza ibyago n’amakuba runaka nyamara Imana igakora ibyo abantu bayisabye ariko nyuma bo bagatanga impamvu zituma badakora ibyo bahize gukorera Imana.

Ibyo umukirisito yahize n’ibyo yarahiye ngo ntabwo bikwiye kwibagirana mu bwonko bw’umukirisito kuko Imana yo ntiyibagirwa ko hari ibyo umukirisito yarahiriye gukora.

SRC:Ibyishimo

Ibitekerezo

  • Uyu se we kandi bite bye ? Ese iyo uvuze abarokore uba uvuze bande ? Abarokore ni bande, abatari abarokore ni bande ?

    Njye ndagirango nkwibutse ko twese abemera Kristu turi abarokore kandi ko twakijijwe igihe Uhoraho yemeraga kuduha umwana we akadupfira ku musaraba, igihe tubatijwe twese tuhabwa imbabazi z’Imana tgahinduka bashya.

    Niba rero ufite abawe ubwira abandi shwi icyo, byari kuba byiza iyo uvuga uti : *Abantu b’Imana kuri iki gihe ntibacyubahiriza amasezerano baba baragiriye bagenzi babo cg ntibagihigura ibyo baba baremereye bagenzi babo...*

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa