Pasiteri Hakizimana Didier yafunzwe azira kugereranya Papa Francis na Anti-Christ

Iyobokamana   Yanditswe na: Martin Munezero 12 October 2017 Yasuwe: 4940

Umupasiteri witwa Hakizimana Didier akaba ari n’umuyobozi w’Itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa 7 mu Ntara ya Bururi ho mu gihugu cy’u Burundi ari mu maboko ya Polisi aho ashinjwa kugereranya Umushumba wa Kiliziya Gatolika ,Papa Francis na "Anti-Christ 666".

Pasiteri Hakizimana watawe muri yombi ejo kuri uyu wa Kabiri washize tariki 10 Ukwakira 2017, abicishije mu nyandiko akwirakwiza ngo agenda yigisha ko Papa Francis ari ‘’Anti-Christ’’ ndetse akaba amugereranye n’umubare wa 666.

Ngo akaba yarafashwe afite igitabo gishushanyijemo inyamaswa ifite imitwe irindwi aho ayigereranya na Papa Francis.Iyo nyamaswa yambaye ingofero yanditseho umubare 666 aho yigisha abantu ko iyi ngofero ari iyo Papa Francis yambara.

Sibyo gusa ngo uyu Mupasiteri avuga ko Kiliziya Gatolika nayo ari Anti-Christ kubera ko idahimbaza umunsi w’Imana ku wa Gatandatu nk’uko Abadivantiste babigenza.

Pasiteri Hakizimana akaba ashinjwa kubangamira ubwigenge bw’andi madini ndetse no gusebya izina ry’Umushumba wa Kiliziya Gatolika .Igipolisi kivuga ko Dosiye irigukorwa kugira ngo ashyikirizwe ubutabera nk’uko bitangazwa na kimwe mu binyamakuru byandikirwa mu Burundi.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble dede

    ariko abadive weee! mwagiye mureka guc imanza nkizo koko! Imana niyo izi byose ntimukavug ibyo mutazi

    October 2017
  • chat_bubble dede

    ariko abadive weee! mwagiye mureka guc imanza nkizo koko! Imana niyo izi byose ntimukavug ibyo mutazi

    October 2017
  • chat_bubble GATARE John

    ANTICHRIST,bisobanura umuntu wigisha cyangwa ukora ibinyuranye n’ibyo YESU CHRIST yigishaga.Iyo witegereje neza,usanga amadini hafi ya yose yigisha ibinyuranye n’ibyo YESU yigishaga.Ndatanga ingero nkeya:Amadini hafi ya yose ya Gikristu,uretse Abahamya ba Yehova,andi yose yigisha ko imana ari Ubutatu:Imana data,imana mwana n’imana mwuka wera.Nubwo ari imana 3,ayo madini yigisha ko ari imana imwe gusa.Nyamara YESU yigishaga ko SE,his father,ariwe mana y’ukuri yonyine (Yohana 17:3).Kandi yigishaga ko SE amuruta (Yohana 14:28).Urundi rugero:Amadini hafi ya yose ya Gikristu,asenga YESU.Nyamara YESU yadusabye "gusenga SE wenyine" (Matayo 4:10).Ndetse atubwira ko imana ye,ari nayo mana yacu (Yohana 20:17).

    October 2017
  • chat_bubble Fulgence

    Abantu Nkabo Bashaka Kwigisha Ibintu Bitabaho Ntakindi Gikwiye Atarukubata Mumvuto!

    October 2017
  • chat_bubble

    Oya Nibaze Barageguza Kuko Kwinjirira Idini Sivyiza Nibigish Ivyubwami Bwimana.

    October 2017
  • chat_bubble

    Uwo Si Umu Pastori Ajejwe Kurongora Abandi.Nahanwe Abe Akarorero Ko Kubaha Abandi.Kandi Amenye Gusonera Abamuruta.

    October 2017
  • chat_bubble ururi rwacu

    ntabwo bandika ngo ibitecyerezo, bandika ngo ibitekerezo. Kuko inshinga ntabwo ari "Gutecyereza" ni "Ugutekereza". Murakoze.

    October 2017

Inzindi nkuru

Mbere yo gusubira mu ijuru, Mboro yabanje gusiga amavuta amakariso...

Mu gihe hashize iminsi mike Pasteri Paseka Motsoenenga uzwi ku izina rya...
15 June 2018 Yasuwe: 6029 0

Apôtre Dr Paul Gitwaza yabatirije abakirisitu muri Yorodani Yesu...

Umushumba mukuru w’itorero rya Zion Temple, Apôtre Dr Paul Gitwaza umaze...
13 June 2018 Yasuwe: 2649 1

Mu musigiti rwagati Pasiteri yatanze ubuhamya uko Allah yamusuye akamusaba...

Pasiteri ukomoka mu gace ka Eboyi muri Nigeria uheruka guhindura idini...
10 June 2018 Yasuwe: 2276 0

Pasiteri wigeze gutegeka abakirisito kurisha ibyatsi asigaye ajyana inzoka...

Pasiteri witwa Lesego Daniel ukuriye itorero rya Rebboni Centre Ministries...
9 June 2018 Yasuwe: 2623 0

Apôtre Eric yavuze uko yagiye mu ijuru akabonana imbonankubone na Yesu ,...

Umugabo witwa Apôtre Eric uzenguruka isi yose abwiriza ubutumwa bwiza...
29 May 2018 Yasuwe: 2536 3

Ubuhamya bw’umunyarwandakazi wagiye mu buraya afite imyaka 9...

Mukankuranga Jacqueline uzwi ku izina rya Mama Fabrice, ni umugore ubyaye...
26 May 2018 Yasuwe: 4836 0