skol
fortebet

Pasiteri Hakizimana wakubitiye Nyirabukwe mu rusengero agiye gutuzwa muri Amerika[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 03, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Pasiteri Hakizimana Steven uherutse gutandukana na Kwizera Marie Claire wari umugore we yerekeje muri Leta zunze Ubumwe za Amerika aho agiye kuba nyuma yo guhabwa uburenganzira bwo kubayo binyuze muri gahunda ya Green Card.

Sponsored Ad

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2018 ni bwo Pasiteri Hakizmana Steven yahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe mu ndege ya Qatar Airways yerekeje muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika.

Uyu mupasiteri yamenyekanye cyane mu Rwanda ubwo uwari umugore we Marie Claire Kwizera yafatanyaga na Nyina (Nyirabukwe wa Pasiteri Hakizimana) bakamujyana mu nkiko bamushinja ibyaha birimo: Guhoza ku nkeke umugore we no gukubitira nyirabukwe mu rusengero.

Ibi byaha yabishinjwaga nyuma y’igihe kirekire cy’amakimbirane hagati ye na Marie Claire. Gusa ibyo byaha urukiko rwabimugizeho umwere nubwo yabanje gufungwaho igihe gito.

Nyuma amaze gufungurwa nibwo uwari umugore we yagiye mu nkiko kwaka gatanya biza kurangira urukiko rubatandukanyije.

Mu minsi yashize Hakizimana yatangarije IBYISHIMO.Com dukesha iyi nkuru ko Imana ubwayo ari yo yamubwiye ko azajya gutura muri Amerika.

Icyo gihe yaragize ati: “Kujya muri Amerika Imana yabimbwiye kenshi, Imana yamvuzeho ko nzajya gutura muri kiriya gihugu nkakorerayo umurimo. Sinzi inzira bizacamo ariko nzi ko bizasohora.”

Hakizimana avuga ko hari hashize imyaka isaga icyenda Imana imuhaye ayo masezerano. Ubu rero ngo kubona uruhushya (VISA) rwo kujya kuba muri Amerika ni ugusohora kw’amasezerano y’Imana.

Kuri ubu uyu mugabo uvuga ko afite imyaka 33 ahamya ko azagerayo agashaka undi mugore. Mbere yo kurira indege yavuze ko afite amatsiko menshi y’umunyenga wo mu ndege dore ko ari inshuro ya mbere yari agiye kwicara mu ndege.

Hakizimana na Marie Claire batandukanye bafitanye abana babiri (umuhungu n’umukobwa) ubu abo bana bakaba basigaranye na Marie Claire kuko ngo yanze ko bajyana na se muri Amerika.

Hakizimana kandi yavuze ko nubwo agiye azakumbura abana be kuko abakunda byahebuje. Gusa ngo nibamara kugira imyaka y’ubukure azagaruka mu Rwanda kubatwara ndetse ngo Marie Claire niyongera kubamwima azatanga ikirego mu mategeko aregere inyungu z’abana.

Kuri ubu Kwizera Marie Claire yamaze gushaka undi mugabo ndetse ngo ari hafi kubyarana na we umwana wa mbere kuko afite inda nkuru.

Ibitekerezo

  • Ariko se tuvugishe ukuri tutagize uwo tubera pe !!! Tuvuge ko wenda Pasteri nawe atari shyashya cg ko adashobotse
    None se utandukana n’umuntu gato ugahita utwita inda y’imvutsi watewe n’undi mugabo !!!!??????????? Ahaaaaaaaa !!!! Abagire b’iki gihe ni danger !!

    Ariko ubundi gukubita Nyokobukwe ko atari iby’i Rwanda ubwo harya biba byagenze gute ??

    Ababyeyi bubu ntiboroshye, niba Pasteri yari umukene ibyo yabizira rwose pe !!

    Gusa birababaje kuba uwo mugore atwite imvutsi, mu gihe pasteti yarakiri aho.Niba na Pasteti ariwe munyamakosa biragoye kubyemeza mu gihe umugore yatwise imburagihe Pasteri ari aho nta kiramugaragara ho. Ababyeyi biki gihe nabo ni danger !! Iyo ukennye ubwo nta nyinya.

    YARATUNZE URURAYA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa