skol
fortebet

Pasiteri wahanuye ko Mugabe apfa ngo Imana yisubiyeho

Yanditswe: Wednesday 18, Oct 2017

Sponsored Ad

Pasiteri Phillip Mugadza wahanuye ko Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe yagombaga gupfa kuwa Kabiri Tariki ya 17 Ukwakira 2017, yatangaje ko bitagikunze kuko Imana yisubuyeho.
Muri Mutarama uyu mwaka nibwo uyu mukozi w’Imana yahanuye ko Perezida Mugabe azitaba Imana kuwa 17 Ukwakira 2017.Yavugaga ko gupfa kwe ari byo bizatuma uyu mukambwe w’imyaka 93 y’amavuko ava ku butegetsi yagundiriye nubwo akunze gutangaza ko azasimburwa n’umugore we.
Akimara guhanura ko Mugabe azapfa Polisi yahise imuta (...)

Sponsored Ad

Pasiteri Phillip Mugadza wahanuye ko Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe yagombaga gupfa kuwa Kabiri Tariki ya 17 Ukwakira 2017, yatangaje ko bitagikunze kuko Imana yisubuyeho.

Muri Mutarama uyu mwaka nibwo uyu mukozi w’Imana yahanuye ko Perezida Mugabe azitaba Imana kuwa 17 Ukwakira 2017.Yavugaga ko gupfa kwe ari byo bizatuma uyu mukambwe w’imyaka 93 y’amavuko ava ku butegetsi yagundiriye nubwo akunze gutangaza ko azasimburwa n’umugore we.

Akimara guhanura ko Mugabe azapfa Polisi yahise imuta muri yombi, Gift Mtisi umwunganira mu mategeko yabwiye BBC ko ari ubutumwa yari yahawe n’Imana bityo ko nta cyaha yagakwiye kuba akurikiranyweho.

Yagize ati: “Yemera iby’ubwo buhanuzi akavuga ko atabeshye [….]Polisi izahinyuze ko Imana itigeze ibivuga.”

Uyu mupasiteri yari akurikiranyweho gutesha agaciro ubutegetsi bwa Perezida Mugabe igihe yahanuraga ubu buhanuzi kuva mu Ukuboza umwaka ushize kugeza muri Mutarama 2017.

The Daily News yavuganye na Pasiteri Mugadza wari wasabye abanyazimbabwe ko basengera ubwo buhanuzi ngo busohore, atangaza ko yiteguye kubona Perezida Mugabe yitaba Imana.

Yagize ati: “ Niteguye cyane kubona urupfu rwa Nyakubahwa Mugabe. Bizaba nk’ibitungurana kuko ubwo nabivugaga nabivuze mu mvugo idasanzwe.”

Kuva yahanura yahise atabwa muri yombi amaramo amezi atandatu.Yakunze kumvikana avuga ko atifuza kubona Perezida Mugabe apfa nubwo yari yasabye abaturage gusenga ngo basengera icyifuzo cye.

Ati: “Icyo navuze ni uko ntifuzaga ko Perezida apfa, nicyo cyatumye igihe bambazaga icyo akwiye gukora narababwiye ko akwiye gusenga kugira ngo Imana ihindure ibitekerezo. Narabisengeye ndetse nohereza videwo nsaba abantu kubisengera kuva ku itariki 22 kugeza ku ya 24 Kanama.”

Abajijwe niba gusenga ngo Mugabe apfe bitanyuranyije n’imyizerere ya gikiristu, Pasiteri Mugadza yasubije ko ari ibintu bisanzwe kuko n’abakozi b’Imana bakomeye bo muri Bibiliya bagiye babikora.

Ati: “Usomye mu gitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa, igice cya gatanu usangamo aho Petero yasenze ngo Anania na Saphira bapfe kuko babeshye kandi biraba. Imana ikoresha umuntu kugira ngo ace urubanza.Niba ababeshye barapfuye, urumva bizagenda bite ku muntu wateje umubabaro mwinshi ku baturage ba Zimbabwe?”.

Bamwe bakomeje gutegereza iki gihe ngo barebe ko Mugabe apfa, uyu mupasiteri yari yavuze ko ntibitaba azasaba imbabazi mu ruhame,yavuze ko Imana yisubiyeho ariko yirinda gutangza indi tariki nyayo.

Ibitekerezo

  • Pastors barasetsa.Bose biyita "Abakozi b’imana",nyamara bose bishyiraho cyangwa bagashyirwaho na bene wabo.Urugero,abagore b’abiyita Apotres Gitwaza na Masasu,nabo ni aba Pastors kubera nyine kwishakira ifaranga.
    Kuki abantu batarambirwa ibinyoma byabo?Mulibuka Gitwaza vuba aha avuga ngo Ukwezi n’Izuba bigiye kwijima.Nyamara ntibyabaye.Muribuka ejobundi Bishop RUGAGI atubeshya ko agiye KUZURA abantu muli Morgues za CHK na FAYSAL.
    Nkuko Bible ivuga muli Yesaya 56:11,bene aba ni Abungeri b’ibisambo.Nubwo biyita abakozi b’imana,Bible ibita "Abakozi b’inda zabo" (Romans 16:18).Ngo bakoresha akarimi keza kugirango bashuke abantu.Bible kandi ibita Ibirura byambara uruhu rw’intama/WOLVES who come in sheep’s covering (Matayo 7:15).Ngo muzababwirwa n’imbuto mbi zabo.Nubwo bamaze amafaranga y’abantu,YESU yasize asabye abakristu nyakuri "gukora umurimo w’imana ku buntu" (Matayo 10:8).
    Imana idusaba kubahunga.Ikibabaje nuko bagira abayoboke benshi cyane.

    Aba ba pastor wagirango ntibasoma Bible, Mugabe yashyizweho n’Imana kd izi niherezo rye,ubwo buhanuzi birirwa babunza ngirango baba bashaka no kumenyekana ahari da,ukuri kuyu we kuranze kuko lmana ntijya yivuguruza,none dire shitani yaramubeshye none aranamwanitse!! Mwitondere abahanuzi bibinyoma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa