skol
fortebet

Perezida Kagame yahaye impanuro Abanyarwanda bagerageza Imana mu masengesho[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 29, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame avuga ko Imana yahaye abanyarwanda ibikenewe byose kugirango biteze imbere akabasaba gukoresha uburyo n’ubushobozi bwose yabahaye bakiteza imbere aho guhora bayitakambira bayisaba kugira ibyo ibaha n’ibyo ibakorera, ibyo avuga ko ari ukuyigondoza.

Sponsored Ad

Ibi Perezida Kagame yabitangaje ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 26 Ukwakira 2018, aho yari yitabiriye ihuriro rya 11 rya Unity Club Intwararumuri.

Mu mpanuro umukuru w’igihugu Paul Kagame yatangiye muri iryo huriro, yasabye buri munyarwanda wese kugira umusanzu atanga mu kubaka igihugu ku rwego rwe.

Mu gutanga uwo musanzu, Perezida Kagame avuga ko abantu bakwiye gukoresha ibyo Imana yabahaye kugirango bagere ku byo bifuza kugeraho ari na ko bateza imbere igihugu muri rusange.

Yibukije abahora basaba Imana ibintu ko Imana yabahaye ibikenewe byose ngo bagere ku byo basaba, bityo abagira inama yo gukoresha ibyo Imana yabahaye kugirango bagere ku byo bashaka kugeraho.

Yagize ati: “Ibyo bavuga byo gusenga no kwibuka Imana njye nta cyo mfa na byo, bajye bisengera ariko njyewe mfite ukundi mbitekereza: Imana yaduhaye ibyo yaduhaye kera, ahubwo ntitubikurikiza, ntitubyubahiriza, icyo ni cyo kibazo, guhora rero usubira inyuma ujya gusaba Imana kuguha ibyo yaguhaye, ni ukuyigondoza”.

Yakomeje agira ati: “Wenda icyo umuntu yajya akora ni ukuyishimira gusa, guhora wibuka ukayishimira. Naho ibyo kujya kuyisaba ngo impe ibi, inkorere ibi, oya! Ni wowe ugomba kubyikorera, yaguhaye ibikoresho, rero koresha ibyo bikoresho. Ni ba uyemera ukwiye kwemera ko yaguhaye, ukayishimira, ariko ugakoresha ibyo yaguhaye”.

Perezida Kagame yabajije abantu bibwira ko Imana izabaha ibyo batakoreye ati: “Nonese, utageze ku byo wifuzaga kubera ko utakoze ibyo wagombaga gukora kandi Imana yaraguhaye uburyo, ushobora no guhindura ugatangira kuvuga ko Imana ari yo yakubujije kubigeraho?….iyo utageze ku byo wagombaga kugeraho kandi wari ufite ibyangombwa kubera ikibazo cyawe bwite uzahindukira uvuge ngo Imana ni yo yabishatse?”

Perezida Kagame avuga ko abatagera ku byo bagombaga kugeraho bidaterwa n’uko Imana itabishatse ahubwo ngo ni ikibazo cyabo kuko ngo iramutse idashaka ko bagera ku byo bifuza ntabwo yaba yarabahaye ibikewe ngo babigereho.

Ati:”Ntabwo yaba ibishaka ityo ngo iguhe ibyangombwa wagombaga gukoresha, icyo gihe ni ikibazo cyawe ntabwo ari icy’uwo wagombaga gusaba cyangwa gusenga, tugomba gufata inshingano umuntu ku giti cye ariko by’ingirakamaro cyane tugafata inshingano nk’igihugu”.

Umukuru w’igihugu avuga ko hari ibyo abantu bavutse bagasanga babifite kandi bashobora kubikoresha bikabahesha ibyo bashaka kugeraho.

Ibitekerezo

  • Nizere ko ba Pastors na Bishop Rugagi bahora barya amafaranga y’abantu babizeza kubasengera bakabona amazu,imodoka,etc...,nabo bumvise iyi mpanuro ya president.Ese kuki Pastors bo batisengera ngo babone izo modoka n’amazu,ahubwo bakazigura mu mafaranga bambuye abantu mu mayeri,bakoresheje bible?
    Ikindi nisabira abantu bose,nuko bakiga bible,kugirango bamenye neza icyo imana ibasaba mu byukuri.Bakamenya ko imana yashyizeho Umunsi w’Imperuka nkuko Ibyakozwe 17:31 havuga.Bakamenya ko dutegereje isi nshya n’ijuru rishya nkuko 2 Petero 3:13 havuga;bakamenya ko abantu bumvira imana,ntibibere mu byisi gusa,imana izabazura ku munsi w’imperuka (Yohana 6:40).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa