skol
fortebet

Polisi yataye muri yombi uyu Mupasiteri n’umufasha we bazira kugurisha amatike anjya mu ijuru ku kayabo k’amafaranga y’u Rwanda mu buryo butemewe[AMAFOTO+AMATIKE]

Yanditswe: Saturday 29, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Pasiteri TITO Wats wo mu gihugu cya Zimbabwe yatawe muri yombi hamwe n’umufasha we ni inzego z’umutekano nyuma yuko batangije gahunda itaravuzweho rumwe yo kugurisha amatike ajya mu ijuru.

Sponsored Ad

Pasiteri Tito yaramaze iminsi abwira imbaga y’abayoboke be ko Yesu yamubonekeye akamuhereza izo tike kugirango nawe azigeze kubantu btumwihariko abanyabyaha kugirango nabo bazabashe kwinjira mu bwami bw’ijuru ntangorane zindi bagize.

Yagize ati “Sinitaye kubyo abantu cyangwa se polisi bari kumvugaho, ngwee ndashikamye kuko ndi gukora umurimo w’Imana”

Yakomeje agira ati “Yesu kristo yaranyigaragarije ampa zino tike zikozwe muri zahabu y’umwimerere kugirango mbashe kuzibagurisha mwebwe mukeneye agakiza”

Abakristu ibihumbi ntibemeranyijwe n’uyu wiyitaga umukozi w’Imana kuko ubwabo aribo bihamagariye polisi nayo yahise imuta muri yombi nyuma yuko bamwe bari batangiye gukoresha amafaranga yabo bagura agakiza.

Iyi tike yanaguraga umugabo igasiba undi kuko imwe yari ihagaze amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi Magana ane na mirongo itatu [430,000 Frw]

Ibitekerezo

  • Ntabwo ari muli Zimbabwe honyine Pastors bakora ubwescrot.No mu Rwanda barahari benshi bagurisha amazi babeshya ko bayavanye muli Israel.Icyacumi barya abayoboke babo,cyari kigenewe gusa ubwoko bw’Abalewi kubera impamvu dusoma muli Kubara 18:24.Naho twebwe Abakristu,Yesu yadusabye gukorera Imana ku buntu.Byisomere muli Matayo 10:8.Wongere usome urugero Pawulo yaduhaye muli Ibyakozwe 20:33.Yafatanyaga umurimo wo kubwiriza hamwe n’akazi gasanzwe kugirango abeho.Natwe niko tubigenza.Mutubona mu mihanda tubwiriza ku buntu.Nta cyacumi dusaba mu nsengero zacu.Nubwo Police idafata aba Pastors kubera ko barya amafaranga y’abantu,Imana izabahanisha kubima ubuzima bw’iteka kubera ko bakora ibyo yatubujije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa