Reba Ishimwe rya Rugagi wahanuriye Umunyana Shanita ko azaba Miss[AMAFOTO]

Iyobokamana   Yanditswe na: Martin Munezero 12 September 2019 Yasuwe: 3344

Ni mu gihe Umunyana Shanita abaye Miss Supranation Rwanda 2019, abantu benshi bakemezako yahanuriwe na Bishop Rugagi Innocent.

Umunyana wabaye Miss Sipranational Rwanda 2019 umwaka ushize yari mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss UniversityAfrica ryabaye mu Ukuboza 2018. Yanabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2018.

Ubwo yari muri Miss Rwanda irushanwa ririmbanyije, yarambitsweho ibiganza na Bishop Rugagi Innocent uyobora Itorero ry’Abacunguwe ku Isi uyobora abarizwamo, maze amwaturiraho umugisha wo kuba Nyampinga w’u Rwanda muri uwo mwaka.

Guhera ubwo mu bitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda handikwa inkuru ko uyu mukobwa yahanuriwe kuba Nyampinga w’u Rwanda ndetse no ku mbuga nkoranyambaga nta munsi washiraga atavugishije benshi.

Igihe cyo gutanga ikamba cyarageze Umunyana ntiyabasha kuryegukana, ahubwo aba igisonga cya mbere.aribwo bamwe bavuze ko Bishop Rugagi abenshya.

Uyu mukozi w’Imana yifashishije urubuga rwa Facebook yashimye Imana bikomeye anagaragaza ko Umunyana yari akwiye iri kamba nta kabuza.

Bishop Ati “Amahoro y’Imana. Mfashe uyu mwanya nshimira Imana ku byo yakoze ku bwawe Umunyana Shanitah. Umuco, ubupfura, ubwitonzi ugira no kubaha Imana byari bikwiye ko ikunezeza kuko warabiharaniye. Si aho gusa ahubwo hari ahandi uzagezwa nayo.”

Arongera ati “Nejejwe no kwishimira intsinzi yawe. Imana y’amahoro ikujye imbere nta n’umwe uyizera ukorwa n’isoni. Humura kandi komereza aho cyane […] uhora mu masengesho yanjye buri gihe mukobwa wanjye wo mu mwuka Imahe umugisha.”

Mu ijoro ryo ku wa 8 Nzeri 2019 rishyira ku wa 9 nibwo Umunyana yegukanye ikamba rya Miss Supranational Rwanda ahigitse abakobwa 14 bari bahanganye.

Yahembwe miliyoni 1 Frw, akazanaserukira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational rizabera muri Pologne kuva ku wa 6 Ukuboza 2019.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Reba Ishimwe rya Rugagi wahanuriye Umunyana Shanita ko azaba...

Ni mu gihe Umunyana Shanita abaye Miss Supranation Rwanda 2019, abantu...
12 September 2019 Yasuwe: 3344 0

Abakristu Gaturika babarirwa muri miliyoni imwe ni bo bitabiriye igitambo...

Abakristu Gaturika babarirwa muri miliyoni imwe ni bo bitabiriye igitambo...
8 September 2019 Yasuwe: 1133 1

Apotre Masasu yahanganye n’umudayimoni wari ufite umugambi mubisha wo kwica...

Ndagijimana Joshua Masasu, mu minsi ishize yahanganye n’umudayimoni wari...
29 August 2019 Yasuwe: 4124 2

Bizimana Jérémie umuririmbyi ukomeye unashinzwe gutegura no kumenyekanisha...

Bizimana Jérémie umuririmbyi ukomeye unashinzwe gutegura no kumenyekanisha...
12 August 2019 Yasuwe: 4395 1

Ubutumwa Madamu Jeanette Kagame yatanze mu masengesho ngarukakwezi yo...

Madame Jeannette Kagame yashimiye abitabiriye amasengesho ngarukakwezi yo...
11 August 2019 Yasuwe: 1746 1

Sano Olivier wariye Uwera Carine akayabo k’amafaranga arenga Miliyoni 30...

Umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana,Sano Olivier,...
11 August 2019 Yasuwe: 9439 5