Rev Dr Rutayisire yavuze uburyo ababyeyi b’iki gihe barera abana babo bubajeyi bibwira ko bari kubatoza ubusirimu

Iyobokamana   Yanditswe na: Martin Munezero 27 September 2019 Yasuwe: 2743

Umushumba w’Itorero Angilikani muri Paruwasi ya Remera, Pasiteri Antoine Rutayisire anenga cyane uburyo ababyeyi muri iki gihe batanga uburere budahwitse ku bana babo, ashimangira ko aribyo bituma abana benshi bakurana imico mibi ndetse batazi no kwikoza umurimo.

Ibi Rev.Dr Antaine Rutayisire yabigarutseho ku nyigisho aherutse kwigisha abayoboke b’itorero ayobora yari ishingiye ku burere zari zifite insanganyamatsiko itgira iti ‘Ingaruka mbi ziva mu kudatoza abana kugendera mu nzira z’Imana’.

Rutayisire yavuze ko burya umwana avamo umuntu nyawe biturutse mu burere ahabwa n’ababyeyi be mu muryango.

Aha Pasiteri Rutayisire yavuze ko kuba ari uwo ariwe kugeza ubu abikesha uburere yatojwe n’umubyeyi we, bityo akaba adatinya kuvuga ko intwari iza ku mwanya wa mbere kuri we ari nyina umubyara.

Yagize ati “Mama yarandeze mba uwo ndiwe. Niwe mfata nk’intwari iza ku mwanya wa mbere kuri njye. Hari abo mbibwira bikabatungura kuko baba biteze ko mbabwira Perezida Kagame, Rwigema, Rudahigwa, izo ni intwari z’igihugu, ariko abo ngabo ibyo bakoze ndabishima ariko iyo mama atangira icyo nabaye cyo bari gusanga narabaye imbwa kandi ntibari kungarura.”

Akomeza avuga ko igiha isura umwana ari icyo akura iwabo mu muryango. Ati “Buri mwana wese, ikimuha isura ni icyom akura iwabo. Ushobora kugira intwari z’iguihugu, ushobora kugira ubuyobozi bwiza bw’igihugu, iyo ababyeyi bawe bakubumbye nabi, kugira ngo igihugu kizakugorore ugororoke, uvemo ikintu kizima, ni Ubuntu bw’Imana.”

Yavuze ko umubyeyi we (mama we) yakoze uko ashoye amutoza gukunda umurimo, gukunda kwiga bityo akaba aribyo agenderaho na n’uyu munsi kubera ko yagize umubyeyi utaramushyigkiye na gato mu kugira amafui.

Yavuze ko ababyeyi b’ubu batagihana abana, aho ngo akenshi bashyigikira abana mu mafuti kugira ngo batibabariza abana.

Ati “Ntawe ugicyaha umwana, ntawe ukimucishaho umunyafu n’ubwo iminyafu nanjye ntayishyigikira cyane, ariko aho bigeze iyo ucyashye umwana umubwira nabi ajya kukurega.”

Yavuze ko nta mwana w’ubu ugitozwa umurimo, aho bumva ko byose bagomba kubikorerwa n’ababoyi, kugeza n’aho bazanirwa icyayi ku buriri aho baba bibereye kuri za telefoni na mudasobwa.

Ati “Buriya busirimu muri gutoza abana ni ububajeyi. Iyo ugiye muri America nta baboyi babayo. Umwana wo muri Amerika araza agasanga papa yoza isahani. Umunsi aba bana bacu bazagera muri Amerika bazagerayo ubuzima bubananire.”

Yibukije ababyeyi ko mu gihe batoje abana inzira nziza bazagendamo bakiri bato, bazarinda basaza batarayivamo.

Rev.Dr Antaine Rutayisire ni umwe mu bapasiteri bakunze kwigisha inyigisho zibanda cyane ku muryango, zirimo imibanire y’abashakanye, uburere n’ibindi bitanga umusanzu ku kubaka sosiyete nyarwanda.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble b

    Sezikeye ntiwirengagize ko umubyeyi ari we wagutoje kumenya itorero n’iyo bibiliya uvuga. Umubyeyi aguha amahirwe yo kujijuka ukamenya, noneho sisiyeti ngari ukamwunganira. Uko biti lose, umubyeyi aguha ikibanze sosiyeti izaheraho. Icya mbere ni ukwemera kukuzana Ku isi(kukubyara) , iyo ashaka yari kukuniga ukiri mu NDA, icya kabili ni ukwemera kukurera (kukugaburira, kukonsa, kukuvuza), icya gatatu ni ukwemera kukujijura (kukujyana mu ishuri, mu itorero, mu matsinda atandukanye,..). Kwanga ababyeyi uzamenye ko ari WO muvumo wa mbere ubaho.

    2 weeks ago
  • chat_bubble sezikeye

    Ibyo Rutayisire avuga nibyo,uretse ko hari ibyo atajya avuga.Isi ifite ibibazo kubera ko abantu badakurikiza "amahame" (principles) dusanga muli Bible.Abantu bumvira Imana binyuze ku kwiga bible ni bake cyane.Bibeshya ko kuba umukristu gusa ari ukujya mu nsengero Padiri cyangwa Pastor bakagucurangira,ukabaha Icyacumi ugataha.Muli make,byose biterwa n’abiyita abakozi b’imana.Aho kubwira abayoboke babo ngo bige Bible ibahindure,bibanda kukwigisha icyacumi bakuramo amafaranga abakiza.Nyamara Yesu yadusabye gukorera Imana ku buntu,nkuko we n’Abigishwa be babigenzaga.Aho kujya mu nzira ngo babwirize abantu,abanyamadini basigaye bashaka ifaranga cyane.Niyo mpamvu basigaye bubaka inzu z’ubucuruzi n’amashuli.Ikibazo nyamukuru gituruka ku bakuru b’amadini badahindura abayoboke babo abakristu nyakuri.Ntabwo ikibazo gituruka ku babyeyi.

    3 weeks ago

Inzindi nkuru

Umusore yishwe urupfu rw’agashinyaguro azira ko yavuye mu idini ya Islam...

Umusore wo mu gihugu cya Misiri yishwe urw’agashinyaguro n’abo mu muryango we...
14 October 2019 Yasuwe: 2540 1

Rev. Rutayisire yavuze uburyo akiba mu biryogo yabyukaga kare kugira ngo...

Umushumba w’Itorero Angilikani muri Paruwasi ya Remera, Pasiteri Dr. Antoine...
10 October 2019 Yasuwe: 3111 2

Umuhoza w’imyaka 19 yatunguranye avuga uburyo yamaze igihe ikuzimu amena...

Umuhoza Belise, ni umukobwa ukiri muto. Yavuze byinshi ku buzima bwe birimo...
5 October 2019 Yasuwe: 11992 3

Mama Charlene yavuze uburyo Imana yamubwiye ko hari abayikorera bakajya no...

Umuvugabutumwa Mukeshimana Emertha uzwi cyane nka Mama Charlene...
2 October 2019 Yasuwe: 2256 0

Apôtre Masasu yatereye umugore we imitoma mu bakirisitu amugabira...

Umuyobozi wa Evangelical Restoration Church mu Rwanda, Apôtre Ndagijimana...
1 October 2019 Yasuwe: 3883 2

Uwo werekana ataravuka uramuzi wa gicucu we!Niyo mpamvu mubyara utubandi...

Umuyobozi Mukuru w’Itorero Zion Temple and Celebration ku Isi, Apotre Dr...
1 October 2019 Yasuwe: 12136 4