skol
fortebet

Rugagi yaburiye abantu bikopesheje udutabo duhesha abakobwa kurongorwa vuba, no gukira indwara

Yanditswe: Tuesday 23, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Bishop Innocent Rugagi yavuze ko abantu bikopesheje udutabo duhesha abakobwa kurongorwa vuba ndetse no gukiza indwara ko bashobora guteza ikibazo nawe bikamuteza ikibazo cyo kutajya mu mavuta neza kuko ngo iyo adafite amafaranga ntabasha kujya mu mavuta neza.

Sponsored Ad

Ibi Bishop Rugagi Innocent yabitangarije mu materaniro yo kuri iki yumweru tariki 21 Ukwakira 2018. Utu dutabo Bishop Rugagi arimo kwishyuza abayoboke be, yatugurishirije mu rusengero ku itariki 23 Nzeri 2018. Icyo gihe yababwiye ko utwo dutabo turimo ubuhanuzi buzahindura amateka yabo mu mezi atatu gusa.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Ibyishimo.com cyatangaje ko Icyo gihe hari abishyuye kashi n’abikopesheje, gusa bose Rugagi yabijeje ko ku itariki 31 Ukuboza 2018, bazaba baravuye mu byiciro barimo bakazamuka mu ntera kubera ubuhanuzi budasanzwe buri muri utwo dutabo. Gusa ngo hari abikopesheje utwo dutabo batarimo kwishyura kandi ngo bishobora guteza Rugagi ikibazo cyo kubura amafaranga kandi ari yo atuma ajya mu mwuka neza.

Byumvikene ko kubura amafaranga bishobora guteza Rugagi ikibazo kuko atagiye mu mavuta neza hari ibitangaza bitakoreka, guhanura no kwerekwa nabyo ubanza byagabanyuka kandi ari byo benshi bamukurikiranaho.

Yagize ati: “Abajyanye amafaranga y’udutabo twanjye bari he? Ko mutarimo kumpereza ibyanjye? Aho imfura zisezeraniye niho zihurira! Bamwe ntimugatume ntajya mu mavuta rwose. Erega iyo agafaranga ngafite njya mu mavuta cyane”.

Bishop Rugagi yagaragaje ko aramutse akennye agasonza byatuma azana iyobokamana ry’umujinya.

Ati: “Njyewe nzajya mbabwiza ukuri, kuko ntabwo nshaka kugira inzara ngo nze hano nzene iyobokamana ry’umujinya, ndashaka kuzana iyobokamana rijyanye n’uko umwuka wera yampaye kuvuga”.

Ubwo yatangaga utwo dutabo ku itariki 23 Nzeri 2018, Bishop Rugagi yavuze ko turimo ubuhanuzi bufite imbaraga zo gukiza indwara zose zananiranye, kubahesha akazi, gutuma ababuze abagabo bababona, ubutunzi n’ibindi. Ibi byatumye abantu bayoragura utwo dutabo batanguranwa.

Icyo gihe yabwiye abadushakaga ko bagomba kwishyura ibihumbi 10 ku gatabo kamwe kuko ngo ubuhanuzi bukubiyemo ntibabuhabwa ku buntu. Abatari bitwaje amafaranga, basabwaga kunyuza ubwishyu kuri nimero ya telefone iri kuri utu dutabo.

Ati:”Murabizi ko nta nzu isohora ibitabo ngira, ninyigira nzajya mbaha iby’ubuntu ariko nonaha ubu ni ubuhanuzi, ntaby’ubuntu!…..simvuga igiciro kuko sinshuruza ariko ni uguhera ku bihumbi icumi kuzamura”.

Ubuhanuzi bugurwa amafaranga bukubiye muri utu dutabo bwavugishije benshi kuko ni ibintu bidasanzwe mu matorero ko abantu bagura ubuhanuzi.

Ibitekerezo

  • Uwapfuye yarihuse kabisa!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa