skol
fortebet

Rugagi yashimye bikomeye umugore we ku isabukuru y’amavuko-AMAFOTO

Yanditswe: Saturday 30, Sep 2017

Sponsored Ad

Bishop Rugagi Innocent ku mugoroba wo ku wa Gatanu Tariki 29 Nzeri 2017 abifashijwemo n’inshuti n’abavandimwe bateguriye umufasha we ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko, byaranzwe n’umunezero.
Umwe mubateguraga ibi birori yagize ati: “Twari twabiteguye neza, twatekesheje amafunguro ahandi hatari mu rugo kwa Bishop, kubera ko mama Bishop yari yiriwe yo n’abana. Ubwo amasaha ya ni mugoroba ageze Bishop kuko twavuganaga byose, yahise we adutanga mu rugo hanyuma amuhamagara mu cyumba cyo (...)

Sponsored Ad

Bishop Rugagi Innocent ku mugoroba wo ku wa Gatanu Tariki 29 Nzeri 2017 abifashijwemo n’inshuti n’abavandimwe bateguriye umufasha we ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko, byaranzwe n’umunezero.

Umwe mubateguraga ibi birori yagize ati: “Twari twabiteguye neza, twatekesheje amafunguro ahandi hatari mu rugo kwa Bishop, kubera ko mama Bishop yari yiriwe yo n’abana. Ubwo amasaha ya ni mugoroba ageze Bishop kuko twavuganaga byose, yahise we adutanga mu rugo hanyuma amuhamagara mu cyumba cyo hejuru, nawe aragenda baragumana natwe twinjira munzu hasi, dutegura amafunguro,ndetse n’imitsima ya kizungu(Gateaux), n’ibyo kunywa byose, hanyuma Bishop ahita amumanukana ageze hasi asanga abantu bakubise baruzura arinako bamuririmbira.”

Bshop ari kumunywesha. ati: Joyeux anniversaire ma cherie.
Bishop n’umufasha we, bafatanyije gukata umutsima, ndetse no gusangira icyo kunywa hanyuma ifuriza n’abandi bose kuryoherwa. Bishop muri ibi birori yafashe umwanya ashima Imana , ashima Umugore we ndetse anashimira n’inshuti n’abavandimwe bose bari muri ibi birori aha agaciro cyane, umunsi umufasha we yavukiye.

Basangiye icyo kunywa.
Mama Bishop nawe yashimiye, abamutunguye bose kuri uyu munsi w’amavuko ye,ashimira papa w’abana be Bishop Rugagi ndetse n’abana be bose bari bizihije ibi birori.

Bari gukata umutsima banezerewe.

Yamuhindukiriye amaze kwakira ururabo ati: Mugabo wanjye urakoze cyane Imana ikwongere umugisha . Ndagukunda.”

Ibitekerezo

  • Nizere ko nawe atajya amuca inyuma.Bimaze kugaragara ko aba bitwa abakozi b’imana,iyo bamaze gukira,baca inyuma abo bashakanye.Dore ingero za hafi hano: Uwitwa Pastor Chris OYAKHILOME wo muli Nigeria,ukize cyane,aherutse gutandukana n’umugore we kubera ko uyu Pastor,aryamana n’abandi bagore n’abakobwa benshi bo mu idini rye.
    Undi Pastor witwa Shepherd BUSHIRI,wo muli South Africa,ukize kurusha abandi ba Pastors bose bo ku isi,abagore n’abakobwa benshi basengera mu idini rye,bamushinja kubasambanya ndetse bakerekana n’abana babyaranye.Uyu Pastor BUSHIRI,afite indege 3,za Universities,imodoka zihenze zitabarika,ama Farms menshi,etc...
    Kimwe n’aba bo mu Rwanda,uyu BUSHIRI abeshya ko azura abantu
    (to resurrect people),ko akiza abantu baremaye,ndetse abeshya ko ashobora kugenda ku mazi kimwe na YESU,no kugenda ku muyaga.Bajya bamubaza bati niba ushobora kugendera ku muyaga,kuki ugenda mu indege?Birumvikana ko bose baba bateka imitwe ngo barye amafaranga y’abantu.Ni kimwe na ba Rutangarwamaboko mujya mubona.Bavuga ko bakiza indwara zose zananiye abaganga.Uyu Bishop RUGAGI nawe,abantu bamuha amafaranga,akababwira ko azabasengera bakabona imodoka za V8 n’amazu ya Etages.Imana nijya kurimbura abantu babi ku Munsi w’Imperuka,izahera kuli aba biyita ngo ni Abakozi b’imana.Bible ibita abakozi b’inda zabo (Romans 16:18).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa