Ruhango:Urusengero rwa Rugagi rwubakishije imbingo rwafunzwe

Iyobokamana   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 5 October 2017 Yasuwe: 1756

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwafashe umwanzuro wo gufunga urusengero rw’itorero ‘Redeemed Gospel Church Rwanda’ riyoborwa n’umukozi w’Imana Bishop Rugagi Innocen.

Urusengero rwafunzwe ruherereye mu Murenge wa Ruhango hafi y’ibiro by’Akarere ka Ruhango.UMURYANGO wamenye ko aha ariho Rugagi yatangiriye ivugabutumwa mu inzu itagira Ciment itanasakaye hose.Ngo nyuma yaje kuhava yerekeza mu mugi wa Kigali hafi yo kwa Rubangura ari naho akomeje gukorera ibitangaza.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi Francoix Xavier yabwiye itangazamakuru ko bafunze urusengero nyuma yo kubona ko abasengeragamo bashoboraga kugira ibyago.

Agira ati “Twabasabye guhagarika ibikorwa by’iri torero kuko inyubako rikoreramo zitujuje ibisabwa n’amategeko agenga imyubakire.”

Mbabazi yavuganye n’ubuyobozi bw’Abacunguwe bamubwira ko amafaranga yo kubaka urusengero rwujuje ibisabwa yamaze kuboneka ndetse ko mu minsi ya vuba batangira inyigo.

Inzu isengerwamo n’iryo torero yubakishije ibiti, igasakazwa amabati. Ntabwo ihomye ku mbande ahubwo ikikijeho imbingo zireshya na metero imwe.

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Urusengero rwa Bishop Rugagi n’urw’inkuru Nziza zafunzwe kubera...

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Gashyantare,2018 nibwo...
13 February 2018 Yasuwe: 1691 1

Pasiteri Mpyisi, Musenyeri Rukamba na Islam bavuze ku mperuka ya muntu...

Bibiliya na Korowani bigaragaza neza ko isi izarangira hakabaho imperuka...
29 January 2018 Yasuwe: 2551 1

ADEPR yakumiriye ku igaburo ryera Tom Rwagasana na bagenzi be

Nyuma yuko itorero rya ADEPR ryambuye inshingano za gishumba abahoze ari...
11 January 2018 Yasuwe: 709 1

ADEPR nta mukirisitu yabujije kwambara ‘Bikini’

Umuvugizi w’itorero rya ADEPR Rev. Karuranga Ephraïm yatangaje ko nta...
11 January 2018 Yasuwe: 783 0

Theo Bosebabireba yahagaritswe na ADEPR ashinjwa kwiyandarika

Umuririmbyi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Theogene...
9 January 2018 Yasuwe: 904 0

Benshi banyweye inzoga ngo nahiritswe, Imana ingarura ku buyobozi-Nkurunziza

Avuga mu rurimi rw’ikirundi,amashyi y’urufashya, anyuzamo agakubita...
26 December 2017 Yasuwe: 694 1