skol
fortebet

"SOBANUKIRWA IBINTU BY’ INGENZI BIZAGUKOMEZA MU BYO UHURA NABYO": Rev./Ev. Eustache Nibintije

Yanditswe: Friday 24, May 2019

Sponsored Ad

Umukozi w’Imana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “Nibintije Evangelical Ministries” yigisha ijambo ry’Imana nkuko Imana yamuhaye uyu muhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi.

Sponsored Ad

Iyi nyigisho yayihaye umutwe ugira uti:”SOBANUKIRWA IBINTU BY’ INGENZI BIZAGUKOMEZA MU BYO UHURA NABYO".

Soma Imigani 8: 34-35: "Hahirwa umuntu unyumvira, akaba maso mu marembo yanjye iminsi yose, agategereza ku nkomo y’ imiryango yanjye
Kuko umbonye aba abonye ubugingo kandi azahabwa umugisha.

Igihe cyose uzimenyereza ibintu ngiye kuzakubwira mu i SEMINAR izatangira ejo, Seminar y’ iminsi irindwi bizagufasha gukomera, ndetse no ku kurinda ibitero bya Satani maze ubashe kwakira intsinzi ndetse unayinezererwe mu ubuzima bwawe.

Ibanga ry’ ubuzima bwawe ririshe. Ntabwo bwihije buva kuri kuri wowe ahubwo Bwihishe wowe kandi bukiri muri Wowe.

Bishaka kuvuga ko ubuzima bw’ ejo bwawe ( your future, ton avenir, maisha yako ya badaye)buterwa nawe.

Uko umeze uyu munsi ni uko bikugendekera mu ubuzima bwawe bwa buri munsi, ntabwo ari impanuka.

Ndetse ntabwo nareka ku kubwira ko binashoboka ko atari nako Imana ishaka ko ubaho.

Reka nongere mvuge ko “ BIRI MU MABOKO YAWE Ndetse KURUSHA UKO UBIZI”

Nihehe dushobora kuvumbura aho ibanga ry’ ubuzima bwacu ryihishe? Icyo UKORA buri munsi cyerekana icyo UFITE mu Ubuzima bwawe. Niba uri KUBIBIRA mu umubiri icyo UZASARURA ntabwo kizaba icyo WIFUZA mu mibereho yawe.

Ariko nu BIBIRA mu mwuka uzaba umuntu UKOMEYE nongere mbisubiremo UKOMERE CYANE. Uzaba UHAGAZE ahantu wumva USHIKAMYE kandi nta kintu gishobora kugutera ubwoba, uzaba UHAGAZE neza kuburyo Satani bizayigora ku kwinjirana.

Ikindi uzaba uhagaze neza kuburyo ushobora kwakira ikintu cyose kivuye ku Imana yawe bitarebye ibintu byari byo byose biri kunyura mu nzira y’ imibereho yawe ya buri munsi. Ni wowe ubwawe ugomba gufata umwanzuro ( Decision) cyangwa ukabireka kuko ubona ko ntacyo bikubwiye.

Iyo usomye ijambo ry’ Imana hariya mu igitabo cy’ Imigani igice cya munani ku umurongo wa mirongo itatu na gatanu haravuga hati” Umbonye wese aba bonye ubugingo kandi azahabwa umugisha.”

Ijambo ry’ uzuye amavuta( anoints,Upako) rya buri munsi ritanga umusaruro kuri wowe urisoma ndetse rigaha Imana icyubahiro bitewe ni uko uri kuri korera akazi, bityo bikakwinjiza mu ubushake bw’ Imana.

Niba ushaka guhagarika gutsindwa n’ ibigeragezo tugenda duhura nabyo muri ubu buzima cyangwa gucika intege zo kubana n’ Imana muri buri situation , ni ngombwa gufata ukwizera kwawe uka kuzamura mu rwego rwo hejuru.

Mu igihe uzakurikirana iyi Seminar y’ iminsi irindwi izatangira ejo bizagufasha gukomera maze urusheho kuzamura ukwizera kwawe ahandi hantu hashimishije.

P.s. Partner, Rarika abandi bantu mu ugukurikirana iyi Seminar y’ Umugisha. Imana iraguha umugisha.

Andikisha abantu 20 ku umurongo wa WhatsApp +14128718098 uhabwe impano (Gift) itangwa na Nibintije Evangelical Ministries.

Imana iguhe Umugisha..!

Ubu butumwa si umwihariko wacu, ni inyigisho zikomoka mu ijambo ry’Imana zitegurwa kandi mukagezwaho na Rev./Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za America.
Tel/Whatsapp: +14128718098
Email: [email protected]

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa